Abisirayeli basenga ibigirwamana, Uwiteka abahana |
| 1. | Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi, |
| 2. | kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry’ibitambo by’imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y’imana zabo. |
| 3. | Abisirayeli bifatanya na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka. |
| 4. | Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b’abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y’Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw’Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.” |
| 5. | Mose abwira abacamanza b’Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y’i Pewori.” |
| 6. | Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y’iteraniro ry’Abisirayeli, baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
| 7. | Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu |
| 8. | akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n’uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli. |
| 9. | Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine. |
| 10. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 11. | “Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye. |
| 12. | Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry’amahoro, |
| 13. | rizamubera hamwe n’urubyaro rwe isezerano ry’ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ” |
| 14. | Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w’inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni. |
| 15. | Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w’ab’inzu ya ba sekuruza y’Abamidiyani. |
| 16. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 17. | “Girira Abamidiyani nk’ababisha ubice, |
| 18. | kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by’i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w’umutware w’Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n’iby’i Pewori.” |