Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibikwiriye kujya bitambwa mu kwezi kwa karindwi (Lewi 23.23-44)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Mujye muwutambaho ibitambo byoswa by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Muturane na byo amaturo yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Kandi mujye mutamba isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z’ukwezi no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa n’ibyo byose nk’uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by’umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“‘Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagire umurimo mukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa by’umubabwe, by’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Muturane na byo amaturo yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Kandi mujye mutamba isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku gitambo gitambirwa ibyaha cyo kubahongerera, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa n’ibyo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“‘Kandi ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho, kandi mumare iminsi irindwi muziririza Uwiteka iminsi mikuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n’umuriro, by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Ku munsi uyitangira mutambe ibimasa by’imisore cumi na bitatu n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Muturane na byo amaturo yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganye n’amavuta ya elayo. Muturane n’ikimasa cyose cyo muri byo uko ari cumi na bitatu ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane n’isekurume y’intama yose yo muri ayo yombi ibice bya cumi bibiri bya efa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari cumi na bane igice cya cumi cya efa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“‘Ku munsi wa kabiri mujye mutamba ibimasa by’imisore cumi na bibiri n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu aturanwa na byo no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“ ‘Ku munsi wa gatatu mujye mutamba ibimasa by’imisore cumi na kimwe n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“ ‘Ku munsi wa kane mujye mutamba ibimasa by’imisore cumi n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“ ‘Ku munsi wa gatanu mujye mutamba ibimasa by’imisore icyenda n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“‘Ku munsi wa gatandatu mujye mutamba ibimasa by’imisore umunani n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
“‘Ku munsi wa karindwi mujye mutamba ibimasa by’imisore birindwi n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
“ ‘Ku munsi wa munani mujye muterana mwitonze, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ikimasa, n’isekurume y’intama n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Muturane n’icyo kimasa n’iyo sekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
“ ‘Ibyo abe ari byo mutambira Uwiteka mu minsi mikuru yanyu. Byongerwe ku bitambo byanyu byoswa no ku maturo yanyu y’ifu no ku y’ibyokunywa, no ku bitambo byanyu by’uko muri amahoro, mutambishwa no guhigura imihigo cyangwa mutambishwa n’imitima ikunze.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: