Somera Bibiliya kuri Telefone
Ingabano z’igihugu Abisirayeli bazahabwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy’i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk’uko ingabano zacyo ziri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Igice cy’ikusi cy’igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw’ikusi ruhere ku iherezo ry’Inyanja y’Umunyu, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Maze ruzenguruke ruce iruhande rw’ikusi rw’ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukire iruhande rw’ikusi rw’i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugere muri Asimoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
ruvuye muri Asimoni, ruzenguruke rugere ku kagezi ka Egiputa, rugarukire ku Nyanja Nini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“‘Urugabano rw’iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n’ikibaya cyayo, abe ari yo iba urugabano rwanyu rw’iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“ ‘Uru abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw’ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushinge urugabano rugere ku musozi Hori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugere ku rugabano rw’i Hamati rugarukire i Sedadi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
maze rujye i Zifuroni rugarukire i Hasarenani. Urwo abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw’ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“ ‘Kandi muzashinge urugabano rwanyu rw’iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugere i Shefamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ruvuye i Shefamu rumanuke rugere i Ribula, iri iruhande rw’iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugere ku ruhande rw’iburasirazuba rw’inyanja y’i Kinereti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
rumanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku Nyanja y’Umunyu. “ ‘Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n’ingabano zacyo z’impande zose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Mose ategeka Abisirayeli ati “Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n’ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n’igice kingana n’igisigaye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
kuko umuryango w’Abarubeni nk’uko amazu ya ba sekuru ari, n’uw’Abagadi nk’uko amazu ya ba sekuru ari, n’igice gisigaye cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Iyo miryango uko ari ibiri n’igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba.” Amazina y’abategetswe kugabanya Abisirayeli igihugu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Aya mazina ni yo y’abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi muzatoranye umutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Aya ni yo mazina y’abo bantu: Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mu muryango w’Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Mu muryango wa Benyamini, Eludadi mwene Kisiloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Mu muryango w’Abadani mutoranye umutware Buki mwene Yogili.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Mu Bayosefu mutoranye aba: Mu muryango w’Abamanase mutoranye umutware Haniyeli mwene Efodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Mu muryango w’Abefurayimu mutoranye umutware Kemuweli mwene Shifutani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Mu muryango w’Abazebuluni mutoranye umutware Elisafani mwene Parunaki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Mu muryango w’Abisakari mutoranye umutware Palutiyeli mwene Azani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Mu muryango w’Abashēri mutoranye umutware Ahihudi mwene Shelomi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Mu muryango w’Abanafutali mutoranye umutware, Pedaheli mwene Amihudi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy’i Kanāni.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: