Amategeko yo kurongorana kw’abakobwa ba Selofehadi n’abandi nka bo |
| 1. | Abatware b’amazu ya ba sekuru y’umuryango w’abuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y’Abayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose n’abakomeye, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza y’Abisirayeli, |
| 2. | bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n’Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye. |
| 3. | Kandi nibarongorwa n’umuntu wese wo mu yindi miryango y’Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y’umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu. |
| 4. | Kandi umwaka w’Abisirayeli wa yubile nusohora, gakondo yabo izongerwa ku y’umuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku y’umuryango wa ba sogokuruza.” |
| 5. | Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe n’Uwiteka ati “Umuryango w’Abayosefu waburanye iby’ukuri. |
| 6. | Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku by’abakobwa ba Selofehadi ati ‘Bazarongorwe n’abo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza. |
| 7. | Ntihazagire gakondo y’Abisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwo umuntu wese wo mu Bisirayeli agumane akaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza. |
| 8. | Umukobwa wese uzagira gakondo yo mu muryango w’Abisirayeli wose, azarongorwe n’uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugira ngo umuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza. |
| 9. | Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango y’Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumana akaramata gakondo yayo.’ ” |
| 10. | Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza. |
| 11. | Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n’abahungu ba ba se wabo. |
| 12. | Barongorwa n’abo mu miryango w’Abamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryango urimo umuryango wa se. |
| 13. | Ayo ni yo mategeko n’amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko. |