Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa isezerano rya Mose (Kuva 20.1-21) |
| 1. | Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n’amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire. |
| 2. | Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu. |
| 3. | Ba sogokuruza bacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari hano twese uyu munsi tukiriho. |
| 4. | Uwiteka yababwiriye kuri wa musozi murebana, ari hagati mu muriro. |
| 5. | Icyo gihe nahagaritswe hagati y’Uwiteka namwe no kubabwira ijambo ry’Uwiteka, kuko mwari mutinyishijwe n’uwo muriro ntimuzamuke uwo musozi, arababwira ati |
| 6. | “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa. |
| 7. | “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. |
| 8. | “Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. |
| 9. | Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, |
| 10. | nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi. |
| 11. | “Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye uvugiye ubusa izina rye. |
| 12. | “Ziriririza umunsi w’isabato kugira ngo uweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse. |
| 13. | Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, |
| 14. | ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe babone uko baruhuka nkawe. |
| 15. | Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n’ukuboko kurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w’isabato. |
| 16. | “Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3 |
| 17. | “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11 |
| 18. | “Kandi ntugasambane. 13.9; Yak 2.11 |
| 19. | “Kandi ntukibe. |
| 20. | “Kandi ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe. |
| 21. | “Kandi ntukifuze umugore wa mugenzi wawe. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.” |
| 22. | Ayo magambo Uwiteka yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati mu muriro n’igicu n’umwijima w’icuraburindi, ayavugisha ijwi rirenga ntiyagira ikindi yongeraho. Ayandika ku bisate bibiri by’amabuye, arabimpa. |
| 23. | Mwumvise ijwi riturutse hagati muri uwo mwijima, mukabona umusozi waka umuriro, abatware b’imiryango yanyu bose n’abakuru banyu munyigira hafi. |
| 24. | Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretse ubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwira umuntu akabaho. |
| 25. | Nuko none turicirwa iki? Uriya muriro mwinshi ugiye kudukongora. Nitwongera kumva ijwi ry’Uwiteka Imana yacu tuzapfa. |
| 26. | Ni nde mu bantu bose wigeze kumva ijwi ry’Uwiteka Imana ihoraho, ivugira hagati mu muriro nk’uko turyumvise akabaho? |
| 27. | Ba ari wowe wigira hafi wumve ibyo Uwiteka Imana yacu ivuga byose, utubwire ibyo Uwiteka Imana yacu iri bukubwire byose, natwe turabyumva tubyitondere.” |
| 28. | Uwiteka yumva amagambo yanyu mumbwiye, arambwira ati “Numvise amagambo ubu bwoko bukubwiye, ibyo bavuze byose babivuze neza. |
| 29. | Icyampa bagahorana umutima umeze utyo ubanyubahisha, ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza bo n’urubyaro rwabo iteka ryose! |
| 30. | Genda ubabwire uti ‘Nimusubire mu mahema yanyu.’ |
| 31. | Ariko wowe ho uhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n’amategeko n’amateka ukwiriye kubigisha, kugira ngo bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.” |
| 32. | Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso. |
| 33. | Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugira ngo mubeho mubone ibyiza, muramire mu gihugu muzahindūra. |