| 1. | Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n’amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra: |
| 2. | wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y’uburyo bwose ngutegeka, wowe n’umwana wawe n’umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama. |
| 3. | Nuko wa bwoko bw’Abisirayeli we, ubyumve ubyitondere kugira ngo ubone ibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yagusezeranije, uri mu gihugu cy’amata n’ubuki. |
| 4. | Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. |
| 5. | Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. |
| 6. | Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. |
| 7. | Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse. |
| 8. | Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe. |
| 9. | Uyandike ku nkomanizo z’inzu yawe no ku byugarira byawe. |
| 10. | Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, |
| 11. | n’amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n’amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n’inzabibu n’imyelayo utateye ukarya ugahaga, |
| 12. | uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa. |
| 13. | Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira. |
| 14. | Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z’amahanga abagose, |
| 15. | kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bw’Uwiteka akakurimbura, akagukura mu isi. |
| 16. | Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwayigeragereje i Masa. |
| 17. | Mujye mugira umwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse n’ibyo yahamije, n’amategeko yayo yabategetse. |
| 18. | Ujye ukora ibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugira ngo ubone ibyiza ujye mu gihugu cyiza ugihindūre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha, |
| 19. | namara kwirukana ababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze. |
| 20. | Mu gihe kizaza umwana wawe nakubaza ati “Ibihamya n’amategeko n’amateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni iby’iki?” |
| 21. | Uzasubize uwo mwana uti “Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi, |
| 22. | kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo n’inzu ye yose mu maso yacu, |
| 23. | adukūrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruza ko azaduha. |
| 24. | Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n’uyu munsi. |
| 25. | Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y’Uwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatubera gukiranuka.” |