Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda (Lewi 25.1-7) |
| 1. | Uko imyaka irindwi ishize, uzajye ugira ibyo uhara. |
| 2. | Ubu abe ari bwo buba uburyo bw’uko guhara: umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guhara kwategetswe n’Uwiteka kwaranzwe. |
| 3. | Wemererwa kwishyuza umunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu, uzakimuharire. |
| 4. | Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, |
| 5. | niba ugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi, uyumvire. |
| 6. | Kuko Uwiteka Imana yawe izaguha umugisha nk’uko yagusezeranije, kandi uzaguriza amahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara. |
| 7. | Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene, |
| 8. | ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye. |
| 9. | Wirinde kwibwira icy’ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda urenda gutaha”, bigatuma urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene ukanga kugira icyo umuha, adatakira Uwiteka akurega, ukagibwaho n’icyaha. |
| 10. | Ntuzabure kumuha kandi numuha ntibizakubabaze, kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha umurimo wawe wose, n’ibyo ugerageza gukora byose. |
| 11. | Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo uri mu gihugu cyawe.” |
| 12. | Nibakugurisha mwene wanyu w’Umuheburayo cyangwa w’Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi uzamuhare ngo akuveho, agire umudendezo. |
| 13. | Kandi numuhara ngo agende agire umudendezo, ntuzamuhare nta cyo umuhaye, |
| 14. | ahubwo uzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yawe uhuriraho, no ku muvure wawe wengeramo vino, uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, azabe ari ko umuha. |
| 15. | Uzibuke yuko nawe wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo. |
| 16. | Kandi nakubwira ati “Sinshaka kukuvaho”, kuko agukunda n’abo mu rugo rwawe akamerana neza nawe, |
| 17. | uzende uruhindu urumupfumuze ugutwi rusohoke ku rugi, maze agumye kuba imbata yawe iteka. N’umuja wawe uzamugenze utyo. |
| 18. | Numuhara ngo akuveho, agire umudendezo, ntibizagutere agahinda kuko yagukoreye imyaka itandatu, ukaba umuhembye igice cya kabiri cy’ibihembo wari ukwiriye guhemba umukozi ubikorera, kandi Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha ibyo ukora byose. |
| 19. | Uburiza bw’ikigabo bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe, uzajye ubwereza Uwiteka Imana yawe. Ntugakoreshe uburiza bw’inka yawe, ntukogoshe uburiza bwo mu mukumbi wawe. |
| 20. | Ujye ubusangirira n’abo mu rugo rwawe imbere y’Uwiteka Imana yawe uko umwaka utashye, ahantu Uwiteka azatoranya. |
| 21. | Nibugira inenge yose, nibucumbagira cyangwa nibuhuma, cyangwa nibugira indi nenge mbi yose, ntuzabutambire Uwiteka Imana yawe. |
| 22. | Uzaburīre iwanyu, uhumanye n’udahumanye bahwanye kuburya nk’uko barya isirabo n’impara. |
| 23. | Ariko ntuzarye amaraso yabwo, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk’uko bamena amazi. |