Andi mategeko |
| 1. | Nihaba imburanya ku bantu, bakajya kuburana bakabacira urubanza, batsindishirize uwakiranutse, batsindishe uwakoze icyaha. |
| 2. | Kandi niba uwo munyabyaha yakoze ibikwiriye kumukubitisha, umucamanza amurambike ategeke ko bamukubitira imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye. |
| 3. | Yemererwa kumukubita inkoni mirongo ine, ntazazirenze kugira ngo mwene wanyu atakubera umunyagisuzuguriro, nibarenza izo bakamukubita inkoni nyinshi zizirenze. |
| 4. | Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra. |
| 5. | Abavandimwe nibaba hamwe umwe agapfa adasize impfubyi y’umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashyingirwe ahandi hatari muri bene wabo b’umugabo we, ahubwo umugabo wabo amucyure, amuhungure. |
| 6. | Umuhungu azabanza kubyara azabe ari we uzungurira se wabo wapfuye, kugira ngo izina rye ritazimira mu Bisirayeli. |
| 7. | Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore ajye mu marembo y’umudugudu abwire abakuru ati “Umugabo wacu yanze gucikura mwene se, ntakunze kumpungura.” |
| 8. | Abakuru b’umudugudu wabo bamuhamagaze bamuhane, nadakurwa ku ijambo akavuga ati “Sinshaka kumuhungura”, |
| 9. | umugore wabo amwegerere imbere y’abo bakuru amukweture inkweto, amucire mu maso avuge ati “Uko abe ari ko udacikura mwene se agirirwa.” |
| 10. | Izina rye rizahore rivugwa ritya mu Bisirayeli ngo “Inzu y’uwakwetuwe.” |
| 11. | Abagabo nibarwana, umugore w’umwe akajya gukiza umugabo we umukubita agasingiriza ukuboko akamukama, |
| 12. | uzamuce ikiganza ntuzamubabarire. |
| 13. | Ntukagire mu isaho yawe ibyuma upimisha indatira imwe biciye ukubiri, ikinini n’igito. |
| 14. | Ntukagire mu nzu yawe ibyibo b’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito. |
| 15. | Ahubwo icyuma gitunganye kingana rwose n’uko cyitwa abe ari cyo upimisha, icyibo gitunganye kingana rwose n’uko cyitwa abe ari cyo ugeresha, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. |
| 16. | Kuko abakora ibimeze nka bya bindi bose, abakora ibidatunganye bose, ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka. |
| 17. | Uhore wibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa, |
| 18. | uko babasanganiriraga mu rugendo bakica ab’inyuma banyu, abatakaye inyuma bose b’abanyantegenke ubwo mwananirwaga mukaruha, ntibatinye Imana. |
| 19. | Ni cyo gituma Uwiteka Imana yawe nimara kugukiza ababisha bawe bose bakugose, ikaguha kuruhukira mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, uzaba ukwiriye gukuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y’ijuru bose. Ntuzabyibagirwe. |