Rahabu yakira abatasi abahisha |
   | 1. | Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo. |
   | 2. | Umwami w’i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu. |
   | 3. | Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.” |
   | 4. | Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka, |
   | 5. | nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n’ingoga murabafata.” |
   | 6. | Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije. |
   | 7. | Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira. |
Basezerana uko bazabigenza |
   | 8. | Nuko batararyama uwo mugore arurira abasanga hejuru y’inzu, |
   | 9. | arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima, |
   | 10. | kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose. |
   | 11. | Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi. |
   | 12. | None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk’iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy’ukuri |
   | 13. | yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye n’abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.” |
   | 14. | Abo bagabo baramusubiza bati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukiza ayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduha igihugu tuzakwitura ineza. Ni iby’ukuri.” |
   | 15. | Arabohereza, abamanuza umugozi abanyujije mu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y’inkike y’umudugudu, ni ho yari atuye. |
   | 16. | Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n’ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.” |
   | 17. | Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho. |
   | 18. | Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n’abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe. |
   | 19. | Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura. |
   | 20. | Ariko nutubūra ntituzagibwaho n’urubanza rw’indahiro uturahije.” |
   | 21. | Na we arababwira ati “Bizaba nk’uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukura ku idirishya. |
Abatasi basubirayo babatekerereza ibyo babonye |
   | 22. | Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba. |
   | 23. | Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanuka umusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose. |
   | 24. | Baramubwira bati “Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.” |