Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 22-09-2019 saa 12:46:15 | Yarebwe: 2924

Akenshi abantu bakunda kwibaza ku rupfu ari uko bagiye gushyingura. Bibiliya igereranya urupfu nko kwimuka ukajya ahandi, ku bakiranutsi ibigereranya nko gusinzira cyane (1 Abatesalonike 4:13-14).
Witegereje ubwoko bwose bw’abantu, baba abazungu cyangwa abirabura, urupfu nta muntu rutinya kandi ntirwita kubyo dukora bitandukanye; waba uri umuririmbyi, umuhanuzi, umuvugizi, umukristu, umupagani, n’abandi.
Usanga abantu bose bibaza ikiba kubantu nyuma yo gupfa, ariko abenshi bakeka ko bajya mu ijuru cyangwa ikuzimu.

Abakiranutsi bahita berekeza ahantu heza bateguriwe, hitwa muri paradizo y’Imana. Urupfu rw’umukiranutsi aba ari umunyenga kuko aba abona ari kujya ahantu heza cyane hashimishije (2 Abakorinto 5:1-8). Mu gitabo cy’Ibyakozwe Sitefano we agiye gupfa yagize umunezero mwinshi atangira kuvuga uburyo abonye ijuru rifunguye (Ibyakozwe 7:55-59)
Abanyabyaha nabo iyo bapfuye bahita bajya i kuzimu, ahantu hari ububabare cyane, nkuko tubisoma muri (Luka 16:19-24) ubwo Nyamutunzi yageraga ikuzimu akababazwa cyane. Iyi niyo mpamvu abanyabyaha bapfa bari gusamba kubera ububare baba batangiye kubonayo.
Ikuzimu Bibiliya ihagereranya nko mu nzu y’imbohe abaho babona igihe gihagije cyo kwibaza ku ngaruka batewe n’uburangare bagize bakiri mu buzima, nk’uko nyamutunzi byamugendekeye atangiye gutekereza ko ububabare arimo, ko benese nabo bazabugira (Luka 16:27-29).
Bavandimwe, hakurya y’urupfu ntacyo wakora. Mu gihe uhumeka ugifite umubiri wo gukorera Imana, ni amahirwe ufite akomeye cyane yo kumenya Yesu Kristo ukamwakira nk’umwami n’Umukiza wawe kugirango uzapfe nk’umukiranutsi.
Imirongo iboneka muri iyi nkuru