Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 20-09-2019 saa 10:38:08 | Yarebwe: 3607

Mu buzima bwacu nk’abantu, turavuka, tugakura maze  twarangiza tugapfa. Nyuma y’urupfu umuntu wese yakwibaza niba abapfuye hari icyo badufasha. Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga abapfuye ntibashobora kubona, kumva cyangwa gutekereza (Umubwiriza 9:5, Yohana 11:11, Abaroma 5:12).



Abapfuye ntacyo bashobora kumarira abakiriho,  rwose nta nubwo bashobora kumenya ibya bene wabo basize mu isi,  kuko aho bari nta bushobozi bundi bafite bwo kugira icyo bamarira abo basize. Bahategerereje ibindi bizabaho hanyuma hakurikijwe uko bitwaraga bakiri  mu mubiri.

N’ubwo rero bameze batyo, ntago bazi byose kandi  nta bushobozi bafite bwo kubera hose icyarimwe.  Nta bundi bushobozi bafite ku bantu  bakiri  ku isi kuko nabo ntibigenga.  Ni cyo  gituma kwiyambaza abapfuye ntacyo bivuze twabigereranya no kugosorera mu rucaca.

Nk’uko itegeko rya mbere  ry’Imana ribivuga, iyo wisunze ikindi kintu cyose atari Yesu Kristo wapfuye akazuka na Data wa twese na Mwuka wera; ikindi cyose wasenga ugaragara mu maso y’Imana nk’uri gusenga ibigirwamana.

Nyuma yo gupfa abantu batinya abazimu. Nk’uko bigaragara mu byanditswe byera  (Matayo 14:26) twemera ko abazimu babaho, kandi nanone  byavuzwe na Yesu amaze  kuzuka abwiye  intumwa ze ngo zize zimukoreho ntago ari umuzimu.



Abazimu ni ubwoko bw abadayimoni,  baza mu isi kurindagiza abantu. Baza  biyoroshe ishusho y’umuntu wari uzwi ku isi; urugero nka sogokuruza, mukecuru,  muzehe n’abandi bitewe nabo bateye. Nta mpamvu ku mukirisito yo gutinya abazimu,  kuko ni abadayimoni nka bandi. Mugihe baje uhita utokesha (toka dayimoni) mu izina rya Yesu Kristo kuko ubwo bubasha Imana yarabuduhaye.

Abapfuye ntacyo batumariye koko, kandi nta mpamvu yo gutinya abazimu. Kubizera urupfu ntago ari iherezo (Matayo 25:45), kandi ntago dukwiriye kurutinya kuko ni ubutumire dufite nk’abakirisito buzatuma tujya mu bundi buzima buhoraho iteka.