Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 27-09-2024 saa 05:47:16 | Yarebwe: 709

Ijambo guhanura  rikomoka ku nshinga y’igiheburayo NABHA bisobanura isoko idudubiza. Iyo usomye bibiliya mu isezerano rya kera usangamo ibitabo 17 by’abahanuzi; ntabwo ari abo bahanuzi gusa kuko hari n’abandi batanditse ibitabo nka aburahamu (Itangiriro 20:7, Gutegeka 2 Kwa:2-18, Gutegeka 2 Kwa:2-34)  hamwe n’abandi. Twabateguriwe bimwe  mu byo wamenya ku mateka y’ibitabo by’abahanuzi.

Abahanuzi ni bantu ki?

Mu magambo agaragara muri bibiliya abahanuzi ni abantu batoranijwe n’Imana,  ibahamagarira kuvuga ibyo ibahishuriye  atari kuvuga gusa ibizabaho nyuma. Umuntu wese yagombaga kuba yarahamagawe n’Imana mu gihe cye.

Ibice bigize ibitabo by’abahanuzi.

Ibitabo by’abahanuzi bigizwe n’ibice bibiri,  byose bingana n’ibitabo 17 bigaragarira mu isezerano rya kera.                                                    Igice cya mbere kigizwe n’abahanuzi bakuru aribo: Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli na Daniel.                                                                                  Igice cya kabiri kigizwe n’abahanuzi bato aribo: Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zekariya na Malaki.

Bimwe mu byo wamenya ku mateka y’ibitabo by’abahanuzi.

Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga umuhanuzi ni umuntu ududubiza ijambo ry’Imana ya mushyizemo (Kuva 4:15-17, Kuva 7:1, Yeremiya 15:19, 2 Petero 1:21, Yesaya 51:16, Gutegeka 2 2:18-1, 2 Samweli 23:2, Ibyakozwe N’intumwa:4-31).

Kugirango twumve kandi dusobanukirwe neza ubutumwa bw’abahanuzi dukwiriye kumenya igihe cy’ubwo bahanuzi kuko abahanuzi bagiye bahanurira abantu bo mu gihe cyabo; birakwiriye ko twiga neza ibyaranze ibihe byabo kuko iyo tubimenye bidufasha kumva neza ibyo bahanuye kuko ubutumwa bw’abahanuzi bwabaga buganisha ku bihe bizaza nyuma.

Ibi bizadufasha  kumva no  gusobanurira abandi mu buryo bunoze kandi bw’ukuri ibyahanuwe. Tugomba kumenya ko nta muntu numwe ushobora kwisobanurira ubuhanuzi buri mu byanditse byera, kuko nta buhanuzi bwigeze kuva ku bushake bw’umuntu kuko abahanuye bose bayobowe n’Imana kandi batumwe nayo (2 Petero 1:20-21).

Buri gitabo cy’umuhanuzi gifite amateka yihariye agaragaza icyo yari ashamikiyeho mu buhanuzi bwe, aho yahanuriye, abami bategekaga hamwe ni gihe yanuriyemo.

Umuhanuzi Yesaya,  ubuhanuzi bwe  bwerekana ibya messiya, ahanurira i buyuda ku ngoma y’abami (Uziya, Yotamu, Ahazi na Hezekiya) hagati ya 760-690.

Umuhanuzi Yeremiya,  ubuhanuzi bwe bwerekana imiburo n’iby’imanza, yabuhanuriye i buyuda ku ngoma ya Manase, Amani na Yosiya; ahagana muri 626-585.

Umuhanuzi Ezekiyeli, ubuhanuzi bwe bwerekana iby’urubanza rw’Imana, yabuhanuriye i babuloni mu bunyage ku ngoma ya Nebukidineze ahagana muri 597-570.

Umuhanuzi Daniyeli, ubuhanuzi bwe bwerekanaga iby’iminsi y’imperuka, yabuhanuriye i babuloni mu bunyage ku ngoma y’umwami Nubukaduneze ahagana muri 600-530.

Umuhanuzi Hoseya, ubuhanuzi bwe bwerekana ukuntu Imana yakunze isiraheli nubwo bayicumuyeho, yabuhanuriye muri isiraheli ku ngoma ya Sharumu, Menahumu, Pekahiya na Peka; ahagana muri 760-720.

Umuhanuzi Yoweli, ubuhanuzi bwe bwerekana umunsi w’Uwiteka, yabuhanuriye i buyuda ku ngoma ya Yonasi ahagana muri 810-795.

Umuhanuzi Obadiya, ubuhanuzi bwe bwerekana ugucirwaho iteka, yabuhanuriye  i Semariya na Yerusalemu ku ngoma ya Yerobowamu wa 2; ahagana muri 780-750.

Umuhanuzi Yona,ubuhanuzi bwe bwerekana imbabazi z’Imana, yabuhanuriye i Ninewe ku ngoma ya Hadadi, Ninari w’ I baburoni mu bunyage ahagana muri 808-783.

Umuhanuzi Mika, ubuhanuzi bwe bwerekana ko umukiza azavukira I beterehemu, yahanuriye I Buyuda ku ngoma ya Yotamu, Ahazi na Hezekiya ahagana muri 740-690.

Umuhanuzi Nahumu, ubuhanuzi bwe bwerekana kurimbuka kwa nenewe, yahanuriye I nenewe  ku ngoma ya Hasuri, Banipal wI baburoni  ahagana muri 668-625.

Umuhanuzi Habakuki, ubuhanuzi bwe bwerekana ko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera, yahanuriye I buyuda ku ngoma ya yehokimu ahagana muri 606-586.

Umuhanuzi Zefaniya,  ubuhanuzi bwe bwerekana umunsi wuwiteka hamwenimigisha ye, yahanuriye Israel  ku ngoma ya Yosiya ahagana muri 639-608.

Umuhanuzi Hagayi,  ubuhanuzi bwe bwerekana kubaka urusengero, yahanuye bavuye mu bunyage bari I Yerusalemu ahagana muri  520-516.

Umuhanuzi Zekariya, ubuhanuzi bwe bwerekana ko Imana izubaka abayisirahel, yabihanuye bavuye mu bunyage bari I Yerusalemu  ahagana muri  520-516.

Umuhanuzi  Malaki,  ubuhanuzi bwe bwerekana imbuzi kbakora ibibi bari imbere, yabihanuye bavuye mu bunyage bari I Yerusalemu.

Umuhanuzi Amosi, ubuhanuzi bwe bwerekana igihano hamwe no kujyanwa mu bunyage, yabihanuye muri isiraheli, ku ngoma ya Yerobowumu ahagana muri 760.

Buri gitabo cyose cyanditse tuzakivugaho mu magambo arambuye!