Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 08-10-2019 saa 21:56:21 | Yarebwe: 6233
N’ubwo gukiza indwara kw’Imana ari ibintu bigibwaho impaka, gusa bibaho kandi uko Imana yahoze ikiza indwara kuva mu isezerano rya kera kugeza no mu isezerano rishya na nubu iracyabikora. Mu by’ukuri kimwe cya cumi cy’ibyanditswe mu butumwa bwiza bwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana; bivuga umurimo ukomeye wa Yesu Kirisito wo gukiza indwara. Indwara usanga zikira mu buryo bw’ibitangaza by’Imana (
Mariko 16:17-18
17.Kandi ibimenyetso bizagumana nabizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, 18.bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.
Manirakiza Frorien, umuvugabutumwa akaba na mwarimu mu itorero rya Methodiste libre, umudugudu wa Ruli muri Paroise ya Musasa; Imana yamuhaye impano yo gusengera abarwayi bagakira. Yakijijwe muri 1998 atangira gukora umurimo w’Imana.
Akimara gusenga amasengesho y’iminsi 7 atarya atanywa asaba Imana gusengera abarwayi, Imana yahise imuha Impano yo gusengera abarwayi. Yakunze gusengera abantu bose barwaye imyuka mibi hamwe n’izindi ndwara zidasobanutse. Tuganira nawe yaduhaye ingero z’indwara Imana imukoresheje yakijije zikomeye harimo abantu abadayimoni bararaga baniga n’abandi batararaga basinziriye hakiyongeraho ubumuga butandukanye n’izindi nyinshi.
Imana yakomeje ku muteza intambwe, atangira gukomeza gusengera abarwayi mu mpande zose mu gihugu. Mu gusengera abarwayi, hari abantu asengera bagahita bakira hari n’abandi Imana ikomeza gukiza nibura mu gihe kingana n’icyumweru kimwe impinduka zikaboneka; byose biba bitewe n’umugambi w’Imana ku buzima bwawe.
Muri iyi minsi abantu benshi bakunda ku gurisha impano bahawe abandi bakajya kuzishaka baciye mu zindi nzira; kurikira ubu buhamya umenye ukuntu abanyempano bakwitwara n’uburyo impano zivuye ku Mana wazibona.
UMVA UBU BUHAMYA HANO:
https://youtu.be/4JYE3lgf1PY
Tags: Gukira indwara, gusenga, Gusengera abarwayi, impano, kwiyiriza ubusa, ubuhamya
Yanditswe muri: Ubuhamya
Yanditswe muri: Ubuhamya
Umwanditsi
DUKUZUMUREMYI Fabrice Ndi umukristo uri murugendo rugana mu ijuru. Nkorera umurimo w'Imana muri CEP UR RWAMAGANA. |
Izindi nkuru bijyanye
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |