Imirongo wakwifashisha mu gihe runaka..
Ni imirongo twahisemo yakwifashishwa mu gihe runaka, uri wenyine cyangwa se mu matsinda yo kwiga Bibiliya. Twizereko iza kukugirira akamaro.
Urukundo
Imana ni urugero rwiza rw'urukundo kuri twe. Urukundo Imana yarutweretse yohereza Umwana wayo kudupfira. Iyi mirongo iragufasha kumenya icyo gukunda Imana n'anantu aricyo. Ushobora kuyikoresha werekana uburyo Imana ari urukundo
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 37107
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Guhagarika umutima
Kwiganyira ni intwaro ikomeye Satani akoresha akadukura mu munezero utangwa no kuba muri Kristo Yesu. Duhorana amaganya kubirebana n'ejo hazaza, uko tuzabaho n'ibyo tuzarya ariko Imana idusaba kutiganyira ahubwo tukayizera. Fata akanya usenge maze usome iyi mirongo urongerwamo Imbaraga
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 19677
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Kutagira Ubwoba
Nk'abakiristo, dufite imbaraga zo gutsinda ubwoba dufashijwe na Mwuka Wera, Impinduka yose ije mu buzima bwawe ishobora kugutera ubwoba ukumva wabivamo, ariko Imana itubwira ko tutagomba kugira ubwoba. Iyi mirongo ishobora kugufasha mu gihe nk'icyo
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 21570
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Intsinzi
Bibiliya yuzuyemo inkuru zitubwira ukuntu Imana yagiye iha Intsinzi ishyanga rye. Nk'abantu tugira igihe cyo kurwana na Satani ariko Imana iba iri hafi yo kuduha imbaraga. Ushobora kubaho ubuzima bwuzuye intsinzi binyuze muri Yesu Kristo
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 19022
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Icyaha
Bibiliya itubwira ko twese twacumuye bityo tutabasha kwegera ubwiza bw'Imana (Abaroma 3:23). Ubwo Adamu na Eva bacumuraga, icyaha kinjiye mu isi no muri kamere muntu kuva ubwo. Iga uko Iamana ibabarira ibyaha no kwirinda gukora icyaha ukundi
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 20997
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Ibyo kwizera
Niba uri umukirirstu urwana no kugira kwizera guhamye, cyangwa ushaka gusobanukirwa cyane no kwizera, n'uburyo kwizera kwagufasha kuba umukiristo uhamye, iyi mirongo iragufasha kumenya no gusobanukirwa ibyo kwizera no gukura mu by'umwuka
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 21225
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Iby’Ijuru
Ni gute namenya ko nzajya mu ijuru nimara gupfa ? Ijuru rizaba risa gute ? Rizaba rimeze gute ? Muri ibi byanditswe urabonamo igisubizo cy'ibibazo byose waba ufite ku bijyanye n'ijuru, aho tuzaba nyuma y'ubu buzima
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 14251
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Ibigeragezo
Duhora mu bitugerageza buri munsi, na Yesu ubwe yageragejwe na Satani. Ariko twahawe imbaraga zo kunesha ibitugerageza ndetse tukanesha n'icyaha. Tekereza kuri iyi mirongo ushobora kubonamo imbaraga zigufasha kunesha ibigeragezo ufashijwe n'Umwuka Wera
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 18672
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Gusubizwamo Imbaraga
Imirongo igufasha gusubizwamo imbaraga igihe wumva wacitse intege. Ibyanditswe bishobora kukwigisha kushyira muri Yesu ibibazo byawe byose no kumwishyira akakuruhura
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 23824
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi
Guhumurizwa
Iyi mirongo iragufasha mu gihe waba urwaye, wakomeretse umutima, uruhijwe n'ibibazo by'ubukene cyangwa se ufite ikibazo icyo aricyo cyose ukeneye imbaraga ziva ku Mana. Tekereza kuri iyi mirongo mu gihe ujyana ibyifuzo byawe imbere y'Imana
- Yanditswe: 14.07.2018 saa 19:24:40
- Yarebwe: 22778
- Jya Gusoma
- Sangiza abandi