Imirongo igufasha gusubizwamo imbaraga igihe wumva wacitse intege. Ibyanditswe bishobora kukwigisha kushyira muri Yesu ibibazo byawe byose no kumwishyira akakuruhura

Yesaya 41:10
10.Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.

Zaburi 118:14-16
14.Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Kandi yahindutse agakiza kanjye. 15.Ijwi ry’impundu bavugiriza agakiza riri mu mahema y’abakiranutsi, Ukuboko kw’iburyo k’Uwiteka gukora iby’ubutwari. 16.Ukuboko kw’iburyo k’Uwiteka gushyizwe hejuru, Ukuboko kw’iburyo k’Uwiteka gukora iby’ubutwari.

2 Timoteyo 1:7
7.Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.

Yohana 16:33
33.Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Yohana 14:27
27.“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

Abakolosayi 3:15
15.Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.

Zaburi 46:11
11.“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.”

Gutegeka 2 Kwa Kabiri 31:6

Zaburi 27:1
1.Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?

2 Abatesalonike 3:13
13.Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza.

1 Abatesalonike 3:13
13.kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y’Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n’abera be bose.