Ni gute namenya ko nzajya mu ijuru nimara gupfa ? Ijuru rizaba risa gute ? Rizaba rimeze gute ? Muri ibi byanditswe urabonamo igisubizo cy’ibibazo byose waba ufite ku bijyanye n’ijuru, aho tuzaba nyuma y’ubu buzima
Matayo 5:13-15
13.Muri umunyu wisi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa niki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. 14.Muri umucyo wisi. Umudugudu wubatswe ku mpinga yumusozi ntubasha kwihisha. 15.Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
Yesaya 25:8-12
8.kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, nigitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze. 9.Nuko uwo munsi bazavuga ngo Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke. 10.Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko kUwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nkuko inganagano ziribatirwa mu ngerera yamase. Zef 2.8-11 11.Kandi azaramburiramo amaboko nkuko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe nubugambanyi yagambanaga. 12.Igihome cyumunara cyo ku nkike zawe zamabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.
Luka 13:29-33
29.Hazaza abava iburasirazuba niburengerazuba, nikasikazi nikusi, bicare basangirire mu bwami bwImana. 30.Kandi rero, hariho abinyuma bamwe bazaba abimbere, nabimbere bamwe bazaba abinyuma.Yesu aririra i Yerusalemu (Mat 23.37-39) 31.Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica. 32.Arababwira ati Nimugende mubwire iyo ngunzu muti Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none nejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose. 33.Ariko nkwiriye kugenda none nejo nejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.
Yohana 14:2-4
2.Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3.Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4.Kandi aho njya, inzira murayizi.
Ibyahishuwe 5:9-13
9.Nuko baririmba indirimbo nshya bati Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, 10.ukabahindurira Imana yacu kuba abami nabatambyi, kandi bazīma mu isi. 11.Ndareba numva ijwi ryabamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu nuduhumbi nagahumbagiza. 12.Bavuga ijwi rirenga bati Umwana wIntama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, nubutunzi nubwenge nimbaraga, no guhimbazwa nicyubahiro nishimwe! 13.Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, nikuzimu no mu nyanja nibibirimo byose bivuga biti Ishimwe no guhimbazwa nicyubahiro nubutware bibe ibyIyicaye ku ntebe nibyUmwana wIntama iteka ryose.
Ibyahishuwe 7:13-17
13.Umwe muri ba bakuru arambaza ati Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he? 14.Ndamusubiza nti Mwami wanjye, ni wowe ubizi. Arambwira ati Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso yUmwana wIntama. 15.Ni cyo gituma baba imbere yintebe yImana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo. 16.Ntibazicwa ninzara ukundi, kandi ntibazicwa ninyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose, 17.kuko Umwana wIntama uri hagati yintebe yubwami, azabaragira akabuhira amasōko yamazi yubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.
Ibyahishuwe 21:4-8
4.Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize. 5.Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti Dore byose ndabihindura bishya. Kandi iti Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa nayukuri. 6.Kandi iti Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro niherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko yamazi yubugingo. 7.Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. 8.Ariko abanyabwoba nabatizera, nabakora ibizira nabicanyi, nabasambanyi nabarozi nabasenga ibishushanyo nabanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro namazuku ari yo rupfu rwa kabiri.
Ibyahishuwe 22:1-5
1.Anyereka uruzi rwamazi yubugingo rubonerana nkisarabwayi, ruva ku ntebe yImana nUmwana wIntama, 2.rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno yurwo ruzi, hariho igiti cyubugingo cyera imbuto zuburyo cumi na bubiri, cyera imbuto zuburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. 3.Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe yImana nUmwana wIntama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. 4.Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo. 5.Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa nitabaza cyangwa kuvirwa nizuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
Abafilipi 3:20-21
20.Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, 21.uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya numubiri wubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.
Ibyakozwe N Intumwa 4:12