Niba uri umukirirstu urwana no kugira kwizera guhamye, cyangwa ushaka gusobanukirwa cyane no kwizera, n’uburyo kwizera kwagufasha kuba umukiristo uhamye, iyi mirongo iragufasha kumenya no gusobanukirwa ibyo kwizera no gukura mu by’umwuka
Matayo 21:21
21.Yesu arabasubiza ati Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nkibyumutini gusa, ahubwo mwabwira nuyu musozi muti Shinguka utabwe mu nyanja, byabaho.
Mariko 10:52
52.Yesu arayibwira ati Igendere, kwizera kwawe kuragukijije. Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.
Matayo 17:20
20.Arabasubiza ati Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana nakabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti Va hano ujye hirya wahava, kandi ntakizabananira.
Abaheburayo 11:1
Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo byabizera nyakuri 1.Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ibyukuri.
Abefeso 2:8-9
8.Mwakijijwe nubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano yImana. 9.Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,
2 Abakorinto 5:6-7
6.Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure yUmwami wacu 7.(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa nibyo tureba),
Abafilipi 4:13
13.Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Yakobo 1:3
3.mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
1 Petero 1:7
7.kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari ukukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe nubwiza nicyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
Abagalatiya 5:22
22.Ariko rero imbuto zUmwuka ni urukundo nibyishimo namahoro, no kwihangana no kugira neza, ningeso nziza no gukiranuka,
Yohana 3:16
16.Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo wikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Tito 1:1-2
1.Pawulo imbata yImana nintumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore zImana no kuzimenyesha ubwenge bwukuri guhuje no kubaha Imana, 2.niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.
1 Abakorinto 16:13
13.Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.
1 Abakorinto 13:2
2.Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose nubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.
Abefeso 2:8
8.Mwakijijwe nubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano yImana.
Abaheburayo 12:2
2.dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bwibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bwintebe yImana.
Abaroma 10:17
17.Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa nijambo rya Kristo.