Bibiliya itubwira ko twese twacumuye bityo tutabasha kwegera ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23). Ubwo Adamu na Eva bacumuraga, icyaha kinjiye mu isi no muri kamere muntu kuva ubwo. Iga uko Iamana ibabarira ibyaha no kwirinda gukora icyaha ukundi

Abaroma 3:23
23.kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana,

Abaroma 6:10
10.Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.

Yesaya 64:6
6.Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu.

Imigani 28:13
13.Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.

Yakobo 4:17
17.Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

Yakobo 5:16
16.Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

Matayo 12:31
31.Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa.

Abaheburayo 10:26
26.Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha

Abaroma 5:8
8.ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

1 Yohana 1:7-9
7.ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa 8.Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. 9.Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

Zaburi 69:5
5.Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi Abashaka kundimbura bampora impamvu z’ibinyoma barakomeye, Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.

Abakolosayi 3:5-6
5.Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana, 6.ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.

Abagalatiya 5:19-21
19.Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, 20.no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21.no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.

1 Abakorinto 15:57
57.Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo.