Bibiliya yuzuyemo inkuru zitubwira ukuntu Imana yagiye iha Intsinzi ishyanga rye. Nk’abantu tugira igihe cyo kurwana na Satani ariko Imana iba iri hafi yo kuduha imbaraga. Ushobora kubaho ubuzima bwuzuye intsinzi binyuze muri Yesu Kristo
1 Abakorinto 15:57
57.Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bwUmwami wacu Yesu Kristo.
Abaroma 8:37
37.Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha nuwadukunze,
2 Abakorinto 2:14
14.Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,
Abafilipi 4:13
13.Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Abaroma 6:14
14.Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa namategeko, ahubwo mutwarwa nubuntu.
Abaroma 8:1-2
Imibereho mishya yabari muri Kristo Yesu 1.Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, 2.kuko itegeko ryUmwuka wubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bwitegeko ryibyaha nurupfu,
Abefeso 6:10-18
Uburyo bwo gutwara intwaro zImana 10.Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga zubushobozi bwe bwinshi. 11.Mwambare intwaro zose zImana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe nuburiganya bwa Satani. 12.Kuko tudakirana nabafite amaraso numubiri, ahubwo dukirana nabatware nabafite ubushobozi nabategeka iyi si yumwijima, nimyuka mibi yahantu ho mu ijuru. 13.Nuko rero mutware intwaro zose zImana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14.Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nkicyuma gikingira igituza, 15.mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bwamahoro bubiteguza, 16.kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nkingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17.Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire ninkota yUmwuka ari yo Jambo ryImana, 18.musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bwibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
Gutegeka 2 Kwa Kabiri 20:4
Abaheburayo 4:12
12.Kuko ijambo ryImana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubwinkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo numwuka, rikagabanya ingingo numusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
Abakolosayi 2:15
15.Kandi imaze kunyaga abatware nabafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bwumusaraba.
1 Petero 2:9
9.Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi bubwami, ishyanga ryera nabantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ryIyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo witangaza. 2.14; Yes 9.1
1 Petero 5:8
8.Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nkintare yivuga ashaka uwo aconshomera.
Abaheburayo 13:6
6.Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?
1 Yohana 5:4
4.kuko icyabyawe nImana cyose kinesha ibyisi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje ibyisi, ni ukwizera kwacu.
Yosuwa 10:8
8.Uwiteka abwira Yosuwa ati Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.