Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 07-10-2019 saa 09:51:03 | Yarebwe: 6255

Ugifungura bibiliya yawe ukagera mu isezerano rishya, uhabwa ikaze n’ibitabo by’ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka bukurikira ubwa Matayo na Mariko. Nicyo gitabo cyonyine mu biri muri Bibiliya, cyanditswe n’umunyamahanga w’umugereki kuko ibindi byose byanditswe n’abaheburayo. Nk’ uko biri ku bindi byanditswe byose, Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka bwahumetswe n’ Umwuka Wera. Nyamara kandi kuba bwarahumetswe n’Imana ntibikwiye gutuma twirengagiza nyir’ uku cyandika nubwo ari umuntu. Abahanga mu nyigisho za Bibiliya batangaza byinshi kuri iki gitabo, twabateguriye bimwe mubyo wamenya ku butumwa bwiza bwanditswe na Luka.
Burya koko, iyo tugerageje kumenya amateka y’abanditsi b’ibiri muri Bibiliya, intego zabo, ubuzima bwabo; uko dukunda Ibyanditswe birushaho kwiyongera.
Ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe nande? Ryari?
Ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe na Luka. Luka ntago yari umwe mu bigishwa 12 ba Yesu, kuko we yari umugereki (umunyamahanga), ntabwo yigeze agendana na Yesu, icyakora amaze kumenya Yesu yagendanye n’intumwa Pawulo.
Mu buzima busanzwe, Luka yari umuganga (Doctor) mu byo kuvura indwara, bisobanuyeko yari yarize. Pawulo nawe yabikomojeho mu rwandiko yandikiye abakolosayi (Abakolosayi 4:14).
Ibijyanye n’igihe iki gitabo cyandikiwe, bivugwaho bitandukanye, mu buryo rusange. Abanditsi benshi bagaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe hagati ya 75 na 85 a.d. Tugenekereje bwanditswe mu gihe kimwe n’ubutumwa bwiza bwa Matayo.
Luka yanditse kandi n’igitabo cy’Ibyakozwe, kuko ibi bitabo byanditse mu buryo bw’imiseruko, kandi iyo miseruko yose isa n’ireshya, kandi ugasanga ingano y’iyo miseruko isa n’iri ku rwego rumwe. Mu magambo akoresha, igice cya kabiri cy’Ibyakozwe n’ Intumwa kigaragaza ko umwanditsi Luka yari umwe mu bantu ba bugufi bagendanaga na Pawulo mu ngendo ze ((Ibyakozwe 16:10-17; Ibyakozwe 20:5-15;Ibyakozwe 27:1-18;Ibyakozwe 27:1;Ibyakozwe 28:16) byerekana ko umwanditsi yari kumwe na Pawulo akoresha amagambo nka “twe”.
Kabone n’aho Luka atabarwaga mu ntumwa za Yesu, twizera tudashidikanya ko ab’itorero rya mbere batashoboraga kwitirira Luka izi nyandiko bamubeshyera, ahubwo ibyo bavuze byari ukuri rwose.

Luka agaragaza Yesu nk’ umuntu uhebuje abandi bantu bose, yari umwana w’Imana koko! ntiyirengagizaga n’abantu bafite intege nkeya. Yari umuntu uciye bugufi rwose wabayeho, ntago yitwaye gusa nk’umugaragu ahubwo yitwaye nk’umucakara uri hasi cyane. Yashyiraga imbere abandi bose mbere yuko yirebaho.
Inyandiko ya Luka yanditse mu buryo buri ku murongo, hari aho yerekana ko Yesu yamaze ijoro ryose asenga mbere yuko atoranya intumwa ze Luka 6:12-16 ugereranije nubutumwa bwiza bwa Matayo na Mariko, Luka nawe yibanda ku kamaro ko gusenga.
Luka yerekana ko ubukirisito bugenewe buri muntu wese, atari ubwa bayuda gusa.
Zimwe mu ngingo zigaragara mu butumwa bwiza bwa Luka
Iyo urimo gusoma ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka, usanga bukurikiranye neza. Ku bantu barebye filime ivuga ku buzima bwa Yesu, uzasanga barifashishije ubutumwa bwiza bwa LUKA. Ubutumwa Bwiza bwa Luka buvuga uko Yesu yafashwe, agacirwa urubanza, akababazwa, akicwa, ariko akagira insinzi i Yerusalemu, umurwa mukuru w’ i Buyuda, aho ubutegetsi bwose bwari bufite ibyicaro n’ubutware.
Dore bimwe mubyihariye mu butumwa bwiza bwa Luka.
- Luka atanga ubusobanuro mu buryo ibyo avuga byose bikurikirana, bifite abahamya kandi byose ari ukuri (luka 1:1-4).
- Akunda kwerekana bimwe mu bintu bisanzwe bizwi kuri Yesu (luka 1:4).
- Agaragaza amasekuruza ya Bikiramaliya hamwe n’isano afitanye na Yohani umubatiza hamwe na mariya. (luka 1:5-8; luka 2:23-37).
- Luka atanga ubusobanuro bwuzuye bugaragaza uburyo Yesu yagiye akura nyuma yo kuvuka (Luka 2:1-30).
- Luka yerekana Yesu nku mu nyampuhwe mwinshi (luka 4:31-9), kandi mu butumwa bwiza bwa Luka uzasangamo inkuru y’umusamaritani mwiza ugira impuhwe (Luka 10:30-37).
- Atwigisha uburyo twakwitwara mubihe bitandukanye (Luka 19:28 ;luka 24:53).
- Yanditse ibice bibiri bigaragaza amateka y’ukwizera kwa girikirisito (luka n’Ibyakozwe).
- Abantu babiri barimo umwenda wu wabagurije (luka 7:41).
- Indi mirongo yingenzi Luka yavuzeho (Luka 11:5-8; Luka 12:16-21; Luka 12:36-38; Luka 13:6-9; Luka 14:7-11; Luka 14:28-30; Luka 14:31; Luka 15:8-9; Luka 15:11-32; Luka 16:1-9; Luka 16:19-31; Luka 17:7-10; Luka 18:2-5; Luka 18:10-14).
- Avuga ibintu bigaragaza Yesu nku wabantu bose, abigaragaza yerekana inkomoko ya Yesu ahereye kuri Adamu umuntu wambere (Luka 3:1).
- Luka yerekana ubuzima bw’amasengesho (Luka 3:21; Luka 5:16; Luka 6:12; Luka 9:18; Luka 9:29; Luka 11:1; Luka 23:34; Luka 23:46). Yerekana kandi ubryo Yesu yihanagirizaga abantu kubijyanye nubutunzi n’abagaragu (Luka 1:53; Luka 4:18; Luka 6:20-25; Luka 14:13; Luka 16:19-31; Luka 19:1-10).
Umwanzuro
Nkuko Luka agaragaza Yesu ukoresheje inyito Umwana w’umuntu, kugirango ashushanye umuntu ukiranuka wazanywe no gushaka intama zazimiye Luka 19:10. Birashoboka ko utari wakizwa ngo wakire Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe. Nikaribu kwa Yesu yiteguye kukwakira.
Birashoboka kandi ko udakiranuka uko bikwiriye igihe niki ngo twinginge Imana iduhe imbaraga zo gukiranuka
Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Abakolosayi 4:14; Luka 6:12-16; Luka 2:1-30; Luka 10:30-37; Luka 19:28; Luka 11:5-8; Luka 12:16-21; Luka 12:36-38; Luka 13:6-9; Luka 14:7-11; Luka 14:28-30; Luka 14:31; Luka 15:8-9; Luka 15:11-32; Luka 16:1-9; Luka 16:19-31; Luka 17:7-10; Luka 18:2-5; Luka 18:10-14; Luka 3:1; Luka 3:21; Luka 5:16; Luka 6:12; Luka 9:18; Luka 9:29; Luka 11:1; Luka 23:34; Luka 23:46; Luka 1:53; Luka 4:18; Luka 6:20-25; Luka 14:13; Luka 19:1-10; Luka 19:10;