Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 07-10-2019 saa 10:04:06 | Yarebwe: 5152

Ugifungura bibiliya yawe ukagera mu isezerano rishya, uhabwa ikaze ni bitabo by’ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko bukurikira matayo, nibwo butumwa bugufi cyane ugereranyije n’ubundi (Matayo,Luka,Yohana) kandi nibwo butumwa bwanditswe mbere y’ubundi bwose. Abahanga mu nyigisho za Bibiliya batangaza byinshi. Twabateguriye bimwe mubyo wamenya ku butumwa bwiza bwanditswe na Mariko.

Ubutumwa bwiza bwa Mariko bwanditswe nande? Ryari?

Abanditsi n’abashakashatsi benshi,  bagaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Mariko bwanditswe na Yohani Mariko. Uyu Mariko ntago ari umwe mu ntumwa 12 za Yesu,  ariko ari muba kurikiye Yesu. Nkuko bigaragara mu isezerano rishya, Yohana bavuga (Ibyakozwe N’intumwa:12-12) niwe wahimbwe Mariko,  avugwa kandi (Ibyakozwe N’intumwa:13-13; Abakolosayi 4:10; Ibyakozwe N’intumwa:13-5; Filemoni 1:24; 1 Petero 5:13) niwe wari umusemuzi wa pawulo.I wabo niho intumwa zuzuriye umwuka wera,bari bafite igorofa mu cyumba cyo hejuru niho batereniraga hamwe niteraniro ry’iyerusalemu.

Ubutumwa bwiza bwa Mariko bwanditswe  muri AD 55-65,  bukaba ubutumwa bwiza bwanditswe mbere y’ubundi (Matayo, Luka na Yohana).

 

Bimwe mu bintu bitandukanya ubutumwa bwiza bwa Mariko n’ubundi:

Hari itandukanirizo rinini ritandukanya ubutumwa bwiza bwa Mariko n’ubandi butatu.
  1. Mariko ntago yavuze zimwe mu nkuru zanditse mu bundi butumwa bwiza. Urugero: Kuvuka kwa yesu n’ubwana bwe. Mariko yagaragaje Yesu nk’umugaragu w’imbata witeguye gutanga ubufasha.
  2. Mu butumwa bwiza bwa Mariko Yesu yahishe ikimuranga nka messia. Ubundi butumwa bwiza bwerekana  cyane ukuntu Yesu ari mesiya ariko mariko ntago apfa kubigaragaza. Yerekana Yesu nku muntu udasanzwe ndetse w’umugaragu w’imbata, kugirango tumwumve neza.
  3. Mu nyandiko ye nta hantu yifashishije cyangwa avuga ibirebana n’isezerano rya kera. Ntabwo aha agaciro cyane amategeko n’imihango ya kiyuda.
  4. Mu butumwa bwiza bwa mariko, niho honyine Yesu yahishuye ko atazi igihe isi izararangiriraMariko 13:32, kandi nanone  ninaho Yesu yavuze uburyo urusengero ruzasenywa Mariko 13:2.
  5. Mariko yakunze gukoresha umubare gatatu cyangwa se ikigereranyo cy’ibintu bitatu asobanura ibintu bitandukanye(Mariko 4:3-32; Mariko 6:14-15; Mariko 8:27-28; Mariko 8:31; Mariko 9:31; Mariko 10:33-34; Mariko 14:32-42; Mariko 14:66-72).

Ibice by’ingenzi  bigize ubutumwa bwiza bwa Mariko

Ubutumwa bwiza bwa mariko bugizwe n’ibice 3 byingenzi
  1. Imyiteguro ya Yesu nk’umugaragu  Mariko 1:1-13
  2. Ubutumwa n’inyigisho bya Yesu kristo nk’umugaragu Mariko 1:14-13
  3. Urupfu n’izuka bya Yesu umugaragu Mariko 14:1-16

 

Bimwe mubyo dukwiye kumenya bigaragara  mu butumwa bwiza bwa Mariko

Mariko afite ibyinshi byihariye atwigisha  kuri Yesu, mu buryo buhuye n‘ubuzima bwacu. Ubutumwa bwiza bwa Mariko bwari ubwo gukomeza abantu (Mariko 8:31Mariko 8:27-30Mariko 16:17).

Nkuko bigaragara mu  ubutumwa bwiza bwa mariko, nta nkuru igaragaza ivuka rya Yesu, Mariko atangira avuga ubuzima bwa Yesu amaze gukura. Mu gihe yandikwaga y abwira abagereki kandi yiyerekana nku mugaragu w’imbata (Mariko 10:44-45; Mariko 9:1-35).

Mariko yashakaga kwerekana ko yesu ari umwana w‘Imana,  kuko  yakoraga ibitangaza byinshi, intumwa ze zigatangara cyane. (Mariko 4:41; Mariko 3:11; Mariko 5:7) Ibi bitwereka ko Yesu akora ibitangaza byinshi kandi ko nta cyamunanira.

Mariko agargaza ko Yesu ari umuntu rwose. Ubutumwa bwiza n‘inyigisho yigisha by’agaragazwaga nibyo akora kuruta ibyo avuga. Dore ibitwereka Yesu nkumuntu rwose; (Mariko 6:3; Mariko 4:38 Mariko 6:34; Mariko 3:5; Mariko 11:15-17).

Yesu mu mvugo ye yakoreshaga amagambo amwe n’amwe y’icyarabu akanayasobanura.Urugero: Talita cum, Corban, Ephaphata, Gologotha, Eloi, Eloi, lema sabachthani   hamwe n’andi  (Mariko 3:17; Mariko 7:11; Mariko 7:34, Mariko 14:36, Mariko 15:22, Mariko 15:34).

Yesu arategeka bikaba, aho yakunze gukoresha ijambo ako kanya (Mariko 1:20; Mariko 1:42; Mariko 2:12 Mariko 5:42).

Umwanzuro

Ubutumwa bwiza bwa mariko butubwira ubuzima bwose bwa Yesu kristo, yabayeho nk’umugaragu wacu kandi ariwe messiya wacu, ibyo bitwigishe kwicisha bugufi no kwemerera Yesu  tukamwakira mu mtima yacu.

Yakoze ibitangaza byinshi, ibi byerekana ko ashobora kuruhura ababaye, abaremerewe n’indushyi. Umuririmbyi we yararirimbye ngo we mutima urira ngwino kwa yesu. Mwese nikaribu kwa Yesu yiteguye kubatabara.

Dukomeze dusome ijambo ry’Imana kugirango rimpindure nawe riguhindure kuba umwana w’Imana,  kuko dufatira ikitegererezo kuri Yesu kristo wabaye umuntu rwose kandi ari Imana.

Niba utarakira Yesu nk’umwami n’umukiza wawe, igihe niki ngiki. Ni karibu kwa Yesu yiteguye kukwakira kuko ubu butumwa bwiza,  nibwo bubautura kandi nawe burakugenewe.