Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 20-09-2019 saa 10:30:23 | Yarebwe: 5027

Ugifungura bibiliya yawe ukagera mu isezerano rishya, uhabwa ikaze n’ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo, abahanga mu nyigisho za bibiliya batangaza byinshi. Twabateguriye bimwe mubyo wamenya ku butumwa bwiza bwanditswe na Matayo.

Ubutumwa bwiza busobanura iki?

Abanditsi bo mu isezerano rishya bakoresha ijambo ” Ubutumwa bwiza”  bashaka gusobanura ubutumwa bw’agakiza twazaniwe na Yesu Kristo,  butuzanira  gukira ibyaha byacu  (Mariko 1:1); (Abaroma 1:1-4);(Matayo 11:5);.  Iri jambo kandi ryakoreshejwe mu isezerano rya kera, umuhanuzi Yesaya yarikoresheje inshuro zirenga eshatu  muri (Yesaya 41:27);(Yesaya 52:7); (Yesaya 61:1)  yerekana ubutumwa bwiza butegerejwe n’abantu bose bwazanye n’ubwami bw’Imana busohorera abantu bose mu mahanga yose agakiza kazanywe na Yesu Kristo.

Ubutumwa bwiza bwa Matayo

Ubutumwa bwiza bwa Matayo ni ubutumwa bwa mbere muri bune bugaragara muri Bibiliya  (Matayo, Mariko, Luka na Yohana), bukaba n’igitabo cya mbere gifungura isezerano rishya kandi  kibanziriza ibindi bitabo bigize ubutumwa bwiza.

Hari  impamvu nyinshi zigaragazwa n’abahanga muri  Tewolojiya, zigaragaza impamvu  ubutumwa bwa matayo bwabanjirije  ubundi mu isezerano rishya.

Abakristo bagaragaza ko ubu butumwa bwiza bwanditstwe n’imwe mu ntumwa 12 za Yesu witwa Matayo, iki gitabo  ntago kigaragaza ibihamya byinshi umuntu yaheraho agaragaza igihe cyandikiwe ariko benshi mu basesenguzi ba Bibiliya bagaragaza ko yaba yaranditswe mbere yisenyuka rya Yerusalemu ahagana mu mwaka wa 70 mbere ya Yesu.

Indi mpamvu ishingirwaho basobanura impamvu ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo bubanziriza ubundi ni ukuntu inyandiko yayo ikurikiranye neza mu buryo bw’inyigisho kandi bwimbitse bugizwe nibice 28 ari nabyo byinshi ugereranyije n’ubundi butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko, Luka na Yohana.

Bimwe mu bintu bitangaje wasanga mu butumwa bwiza bwa Matayo 

Nk’uko ubutumwa bwiza bwa Matayo bwanditse n’umwe mu ntumwa za Yesu; (Matayo 9:9); (Mariko 2:14); (Matayo 10:2-3); busobanura byimbitse ubuzima hamwe n’inyigisho za Yesu Kristo bibumbatiye ukwizera mu buzima bwa buri munsi bw’abakristu.

Matayo yagiye akunda gukoresha inyandiko ibwira abayuda (urugero: Matayo yakoresheje amagambo ubwami bwo mu ijuru ugereranyije n’abandi banditsi bakoresheje ubwami bw’Imana)   kandi yashimangiraga ko  Yesu Kristo ari  Messiya w’ubuhanuzi buri mu isezerano rya kera (Matayo 1:22); (Matayo 2:15-23); (Matayo 4:14); (Matayo 5:17); (Matayo 8:17); (Matayo 12:17); (Matayo 13:14-35); (Matayo 21:4); (Matayo 27:9). Ibi byose bisobanura ko Yesu kristo koko ariwe Messiya.

Turebye  ubutumwa bwiza bwanditse na Matayo hamwe n’ubwanditse na Mariko usanga bitandukana gato kandi byagaragajwe y’uko mirongo inani ku ijana (80%) byanditse muri Mariko aribyo biri no muri Matayo. Matayo atangira avuga amazina y’abasekuruza ba Yesu mwene Dawidi mwene Aburahamu (Matayo 1:1); agasoza Yesu yiyerekana  (abonekera) incuro ebyeri nyuma yo kuzuka, mugihe muri Mariko Yesu atangira yigishiriza muruhame. Ibi bigaragaza ko  ubutumwa bwanditswe na Matayo bwerekana mu buryo butomoye ubuzima bwa Kristo Mesiya wacu.

Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo nibwo bwonyine bugaragaza itorero (mu ndimi z’amahanga church), (Matayo 16:18);(Matayo 18:17-18); hamwe n’inyigisho zo gufasha itorero;(Matayo 5:7); (Matayo 13).



Amasomo yadufasha mubuzima bwa buri munsi twakura mu butumwa bwiza bwa Matayo 

Dukwiriye gukomeza tukongera ukwizera kwacu muri Yesu Kristo nka Messiya wacu no gukomeza kugendera mu mucyo ukwiriye abajya mu bwami bwijuru.