Igice cya Kane

IYOBOKAMANA MU RWANDA

 

Mbere yuko imyemerere ya Gikristo igera mu Rwanda habaga imyemerere ya Gihanga, bakagira n’ Imana bitaga Imana y’ I Rwanda. Iyo Mana ngo yirirwaga ahandi igataha I Rwanda. Mubyukuri ntibari basobanukiwe Imana Iyariyo. Kubwo umugisha rero uRwanda rwagize, kimwe no mu bindi bihugu, twashoboye kumenya Imana nyakuri yo mu Ijuru, Imana iboneka muri Bibliya, Iyo abenshi bita Imana ya Bibliya. Iyo Mana rero yamenyekanishijwe n’ Ubukristo binyuze mu ba Misiyoneri baje bayamamaza kandi bashingiye ku Ijambo ry’ imana, ariryo Bibliya.

Bityo rero ibyabaye byarabaye, ariko kuva aho umucyo ugereye mu Rwanda, birakwiye ko abanyarwanda bayoboka Imana yo mu Ijuru, Se w’ Umwami wacu Yesu Kristo, Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.

Imana ya Bibliya rero, ni Imana imwe ariko iri mu Butatu Bwera: Imana Data wa Twese, Imana  Umwana, Imana Umwuka Wera. Iyo Mana rero impamvu tuyishishikariza Abanyarwnda ngo bayemere nuko ari muriyo Yonyine abantu babonera agakiza, binyuze mu kwizera Yesu Kristo nk’ Umwami n’ Umukiza. Nta ahandi amahirwe ari, kuko ari nta rindi zina ryahawe abantu munsi y’ ijuru bashobora gukirizwamo.

Muri iki gice rero, tugiye gusobanura uko imyemerere mu Rwanda yari imeze, cyangwa imeze uyu munsi. Turasobanura Imana iyo ariyo, uko izwi mu buryo bwa Gikristo, ndetse tuvuge no ku “Mana y’ i Rwanda”.

 
  1. Imana

 

Imana tubona muri Bibiliya ni Yo Mana nyakuri. Bamwe bavuga ko ari “Imana ya Bibiliya”.

Iyo Mana yabereye bamwe amayobera kuko ari Imana imwe ariko iri mu Butatu. Aho rero hagora bamwe kubyumva, ariko nyine ninaho ibera Imana, kuko n’ ubundi umuntu abashije gusobanukirwa Imana uko yakabaye ntiyaba ari Imana, kuko Imana irenze ubwenge bwa muntu.

Iyi Mana rero impamvu tuyikangurira abantu ariko cyane cyane twifashishije Bibiliya, nuko umuntu wese wizera Yesu nk’ Umwami n’ Umukiza ahabwa ubugingo buhoraho, bityo akaba aciye ukubiri n’ igihano cy’ iteka ryose.

Iyi ngingo rero ikunze gukurura impaka nyinshi kubera ko kuva kera kose Iyi Mana, ari nayo Mana yonyine rukumbi yagiye igirana ibibazo n’ abantu kuko abantu basengaga icyo biboneye cyose ngo ni imana: cyaba igiti, cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kintu cyose bihitiyemo.Ibi rero biterwa nuko kuva kera kose batajya bumva batekanye mu mutima mu gihe cyose batabaga babonye icyo bakwita “imana” ngo bagisenge. Ibi rero byo gukenera Imana bikaba biterwa nuko ubuzima tunyuramo muri iyi si bugenda bukatugeza ahantu imbaraga zacu zirangira hagasigara hakenewe izindi mbaraga, tudafite, arizo mbaraga z’ Imana. Kubera ko satani yabyivanzemo cyane, abantu bagiye barema ibigirwamana, byaba ibiti, cyanga ibindi, kugirango babibwire bibatabare mu mahurizo cyangwa ibibazo birenze ubushobozi bwabo. Bibiliya igenda iduha ingero z’ ukuntu Imana yo mu ijuru, ariyo Mana nyakuri yagiye yibasira abantu bageragezaga gusenga ibyo bigirwamana. Aha turabibutsa ko iyo abantu basenga ibigirwamana baba bumva bari mu kuri kuburyo ubibabujije mwabipfa bikomeye.

Tutarava kuri iyi ngingo, ntabwo dutegeka abantu kwemera ku ngufu Imana ya Bibliya, kuko umuntu yemera uko abyumva, ariko kubera ko twamenye ukuri ntitwabura kubashishikariza gukiza amagara yabo bakemera Imana nyakuri yo mu ijuru yigaragaje ku isi yihinduye umuntu, ariyo Yesu Kristo. Hariho Imana imwe rukumbi ibera hose icyarimwe, nta mana y’ I Rwanda (honyine) ibaho. Nk’ ibyo biba bigaragaza ko iyo mana (y’I Rwanda) mu byukuri atari imana.

Kuri babandi bavuga ngo iyi tuvuga ni Imana yazanywe n’ abazungu twabasobanurira dushingiye ku ngero zimwe na zimwe. Nkubu tuzi ko abazungu bagera mu Rwanda ubwa mbere batasanze Abanyarwanda bambara ipantalo cyangwa ishati. Ntibambaraga inkweto na kaluvati, ntibambaraga kostime, ntibari bazi ikoti uko risa. None ibyo mvuze hano nibyo twese twambara. Nkuko rero abazungu batuzaniye ibyo tutari tuzi ko bibaho, ninako batumenyesheje Imana twari tuzi mu buryo butari bwo ariko Yo iriho. Bityo rero, tujyane n’ ibihe, twemere ko Abanyarwanda dufite agaciro, kandi koko ko hari ibyo twari dusanzwe tuzi, ariko nanone ko hari ibyo abazungu batumye tumenya cyangwa tugira tutari tumenyereye cyangwa tuzi. Ibyo rero ntabwo bigaragaza ko turi abaswa, habe nagato, ahuwo bihishura ko icyiremwa muntu icyaricyo cyose (n’ abazungu barimwo) gikenera kumenya byisumbuye ibyo cyari kizi ejo hashize.

Ku bijyanye n’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga haracyavumburwa byinshi kandi twiteguye kugenda tubyakira uko igihe kigenda gihita, hari update (uburyo bushyashya buri gihe) ariko ku Mana ho nta update kuri iryo Zina byararangiye twarayimenye, kuko Imana yimenyekanishije muri Yesu Kristo. Tuzagenda twiga, tumenya byinshi kuri Yo ariko Yo ntihinduka. Tuyemere rero, ntabwo ari Imana y’ abazungu, ahubwo ni Imana imwe rukumbi ku bantu bose. Kuba abazungu baradufashije kuyimenya, ibyo nta gitangaza kirimwo kuko nubu turacyabakeneye muri byinshi, biragaragara ko hari byinshi badutanze kumenya, tujye tubyemera, kandi tubyakire, ntacyo bitwaye.

 
  1. Izina Imana

Ku bantu bemera ko hariho Imana imwe. Imana izwi ko nta muntu cyangwa ikintu kiri hejuru yayo, Imana izwi kandi nk’ Umuremyi w’ ijuru n’ isi ndetse n’ ibintu byose, ndetse kwizera kwa muntu akaba ariyo yonyine gushingiyeho. Imana imenya byose, Imana ishobora byose, Imana kandi ibera hose icyarimwe, Imana kandi ikaba itagira itangiriro ndetse ikaba itagira iherezo. Imana kandi ntiboneshwa amaso, gusa yigize kwihindura umuntu iza ari Kristo Yesu, muri ubwo buryo bwonyine niho honyine ikiremwa muntu kibasha kuyibonesha amaso.

 
  1. Uko Imana izwi mu buryo bwa Gikristo.

 

Imana ya Bibiliya, ari nayo Abakristo bemera ni Imana Imwe ariko iri mu Butatu: Imana Data wa twese, Imana Umwana, Imana Umwuka Wera.
  1. Data wa twese.

Twemera ko hariho IMANA imwe rukumbi y’ukuri; Umuremyi w’ibintu byose. Mu Mana imwe harimo Ubutatu: Imana Data wa twese, Imana Umwana, n’Imana Umwuka Wera. Buri wese mu bagize Ubutatu ahwanyije Ubumana n’undi ntakigabanijeho n agito, bityo rero ukwera kugaragaye kuri umwe kuba kuri no ku wundi uwariwe wese mu bagize Ubutatu bw’ Imana.

Imana irihagije ubwayo nta nkunga iyariyo yose ikenera hanze yayo, ntihindagurika mu miterere yayo, Imenya byose, Ibera hose icyarimwe, Irera, Ishobora byose, kandi ntiwayisobanukirwa uko yakabaye.

Mu nzira zayo zose; gukomera kwayo ntikugira umupaka, Igira imbabazi, Irakiranuka, Irihangana, Igira impuhwe, kuyigeraho bishoboka gusa iyo unyuze kuri Kristo

Imana ni Urukundo, bityo rero inama zayo n’ ibikorwa ni muri Rwo wabishakira, ni Rwo kamere yaYo y’ ibanze.

 
  1. Yesu Kristo

Twemera ko Yesu Kristo ari Imana.

YESU w’i Nazareti yari Imana ifite umubiri w’ umuntu, akaba Imana nya Mana kandi akaba umuntu nya muntu. Yihinduye umuntu mu gihe inda isamwa mu buryo butangaje n’Umwari Mariya mu mbaraga z’Umwuka Wera. YESU yaje mu isi kugirango adukize.Yarababajwe, arabambwa, arapfa, arahambwa, ku bwacu.

Twemera ko YESU KRISTO yazutse atsinze urupfu. Yazukanye umubiri ufite ubwiza buhebuje

Yazamutse ajya mu Ijuru , ubu yicaye ari Umwami nyiri icyubahiro , ari iburyo bw’Imana Data, adusabira , kandi niwe Muhuza umwe w’Imana n’abantu .Azagaruka kandi azacira abantu imanza

YESU KRISTO yabayeho atagira icyaha .Yemeye kuba impongano (indishyi) y’ibyaha Ubwo yapfaga ku musaraba, yishyizeho igihano cyari kitugenewe, kugira ngo Umwizera wese abone agakiza.
  1. Umwuka Wera

Twemera yuko Umwuka Wera ari umwe mu bagize Ubutatu bw’Imana. Twemera ko Umwuka Wera yazanywe mu isi no guhishura, no kubahiriza Kristo, no guhesha abantu agakiza. Yemeza abantu ibyaha, akabazana kuri Kristo, akabaha Ubugingo bushya. Atura muri bo uhereye igihe babyariwe ubwa kabiri, kandi abashyiraho ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa.

Umwizera yuzuzwa Umwuka Wera mu bugingo bwe, agahabwa imbaraga n’uwo Mwuka Wera no kuyoborwa na we kubwo kwizera. Buri mwizera yahamagariwe kubaho mu mbaraga z’Umwuka Wera utuye muri we kugirango adakora ibyo kamere irarikira, ahubwo yere imbuto zubahisha Imana.20

 

 

 
  1. Imana y’ i Rwanda21

 

Kuva kera Abanyarwanda bavugaga ko bafite imana. Mu myumvire yabo, imana ni ikinyabubasha kigenga abantu, kandi kigenzura ibintu byose. Bityo rero, Abanyarwanda bemeraga ko hariho imana imwe. imana ishobora byose, imenya byose, kandi ibera hose icyarimwe. Ibyo byatumye bita abana babo amazina nka Hakizimana, Habyarimana, Harelimana, Ilihose. Bari bazi ko Imana ariyo igena byose kandi ko ariyo abantu bakesha kubaho. Bari bazi ko ariyo igoboka abantu mu gihe byabakomeranye, bityo ntibayitiranyaga n’ umuntu. Kubera ubusabane bumva bafitanye nayo cyane cyane bifashishije kuyihakwaho banyuze ku Mandwa22, bagejeje aho bumva ko nubwo Imana yanyuzamo ikajya gusura n’ abandi bantu mu bihugu bitandukanye izirikana ko igomba gutaha ikarara mu Rwanda. Bashobora kuba baratinyaga icyababaho nijoro kuko gutekereza ko iraye mu Rwanda wariwo munezero wabo, niho bumvaga barinzwe. Niho bakuye uriya mugani ngo “imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda).

 
  1. IMYEMERERE

Kuva kera kose, Abanyarwanda bari bafite ukwemera kwabo, kandi ushingiye uko imyumvire yabaga ingana, ndetse n’ ubumenyi, hamwe n’ izindi mpamvu nyinshi zituma umuntu yumva akeneye “ Imana ‘, byabaye ngombwa ko bagira icyo bita Imana icyo gihe maze barakiyoboka, kugeza igihe baje kumenya ko hariho Imana imwe rukumbi yaremye ijuru n’ isi kandi yimenyekanishije muri Yesu Kristo. Bakimara kumva Inkuru Nziza ko burya hariho Imana nyakuri itandukanye n’ iyo bemeraga, abenshi (abarenga 90%) bahise bayoboka Kristo. Bamenya ko ari We Mana Nyakuri yihinduye umuntu ngo ibone uko imucungura.
  1. Imyemerere ya Kinyarwanda

Umunyarwanda yari yaracengewe n’ imyumvire ko hanze y’ ubu buzima bw’ abazima hariho ukundi kubaho ariko kw’ ibitagaragara. Batekerezaga ko imyuka y’ abantu bapfuye (Abazimu) yibera mu nda y’ isi, ikaba iyoborwa na Nyamuzinda. Abanyarwanda rero bifashishaga gusenga cyangwa guterekera Abakurambere ngo barebe ko bacubya Abazimu.23 Ndetse bagezaga n’ aho baha Abakurambere ibitambo ngo barebe ko batatakaza ubuzima bwabo. Bityo rero, hashingiwe kuri ibi bemeraga, Abanyarwanda bo mu gihe cya mbere bagiraga abo muribo babona ko badasanzwe, bakabafata nk’ intwari; umwe muri abo badasnzwe ni Ryangombe24 (yari umukurambere). Ryangombe rero amaze gupfa, Abanyarwanda batekerezaga ko hari imyuka y’ Abakurambere yamuyobotse (imandwa) ikanaza kubana nawe muri Paradizo ye ariyo Kalisimbi.Ryangombe bamufataga rero nk’ umukozi w’ Imana kandi akaba umuhuza w’ Imana n’ imyuka y’ Abakurambere, cyane cyane Imandwa. Bityo rero, Abayoboke b’ iyi myemerere bumvaga ko uburinzi bw’ ubuzima bwabo babukeshaga abo abapfuye bazwi kw’ izina ry’ Imandwa. Urebye mu buryo bw’ Iyobokamana, Ryangombe yafatwaga nk’ umutabazi cg umukiza w’ abayoboke be.

Abanyarwanda bo mu Majyaruguru basengaga umwuka witwa Nyabingi.25, muri rusange ariko Abanyarwanda bahuriraga ku muhango witwa kubandwa. Iyo myuka26 Abanyarwanda bakoranga nayo ni ikinyuranyo cy’ Umwuka wera uboneka muri Bibliya.  Uwavuga ko basengaga imana itari Imana nyakuri ntabwo yaba yibeshye.

Mu myumvire isanzwe y’ abantu, cyane cyane twe abemera Imana nyakuri yo mu Ijuru, uku kuntu Umunyarwanda wa kera yayobokaga iri dini (sect) ry’ Imandwa bisobanura ko muri we ahari kujya Imana nyakuri harimo ubusa, noneho akumva akeneye icyahajya, bityo rero hinjiragamo uwo cyangwa iyo myuka.

Iyo umuntu ahamagaye imana itari yo, satani arinjira. Iyo umuntu ahamagaye umwuka utari Umwuka Wera, hari undi mwuka witaba kandi ukinjira. Mu muntu ntihajya habura ikihajya, bigasa nk’ ibyuzuye; byuzuye neza, cyangwa byuzuye nabi, bitewe n’ ihitamo rya muntu. Mubyukuri igihe cyose umuntu yumva hari icyo abura, ari nacyo ahora ashakisha. Uko kutuzura kuvaho gusa iyo Yesu yinjiye mu muntu.

Ikindi umwuka witwa Binego27 ngo wari afite ubugome buteye ubwoba. Ibi rero bikaba bitandukanye na kamere y’ Imana ya Bibiliya, ariyo Mana y’ Abakristo. Bityo rero Imana Abanyarwanda basengaga ntabwo ari Imana ya Bibliya, bikaba bisobanura ko batasengaga Imana nyakuri yo mu ijuru.

 
  1. Amatorero ya Gikristo mu Rwanda.

Nkuko twabibonye haruguru, Abanyarwanda bayobotse Amatorero ya Gikristo bariyongera cyane kuburyo abakozi b’ Imana bafite umuhamagaro biyumvisemo gutangiza Amatorero hirya no hino mu Gihugu. Mu mapaji aheruka murabona Amatorero atari make yashoboye kubarurwa mu kwezi kwa cyenda k’ Umwaka wa 2015.

 

b. Amwe mu Matorero amaze igihe kirekire kurusha ayandi mu Rwanda

Kiliziya Gatolika

Itorero rya Anglikani mu Rwanda

Itorero Presbyterienne mu Rwanda

Itorero Methodiste Libre mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’ Amatorero ya Pentekoti ADEPR

Itorero Inkuru Nziza

Itorero ry’ Abadventiste b’ umunsi wa karindwi mu Rwanda

Itorero rya Baptiste AEBR mu Rwanda

Itorero rya Baptiste UEBR mu Rwanda

Eglise des Amis
  1. Ububyutse bwabaye mu Matorero

 
  1. Kiliziya Gatolika

Abapadri bera bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1889, ariko Misiyoni za mbere zashoboye gutangizwa mu mwaka wa 1900.

Mu mwaka wa 1912, Vikariya ya Kivu yari imaze kuzamurwa, ibyo bituma u Rwanda n’ u Burundi na byo bibyungukiramo, maze nyuma y’ imyaka 10 (1922), u Rwanda ruhinduka Vikariya yigenga. Abapadri ba mbere b’ Abanyarwanda barobanurwa mu mwaka wa 1917.

Mubyukuri, Kiliziya, yakuze byihuse mu myaka ya 1930 no mu ntangiriro y’ Intambara ya kabiri y’ isi, Kiliziya yari imaze kugira abayoboke 300.000. Mu mwaka wa 1952, Umwepiskopi wa mbere yarobanuriwe Aricidiyosezi ya Kabwayi yaje gutangizwa mu mwaka wa 1959. Uyu munsi, bigaragarira amaso ko umuhati Abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika watanze umusaruro iyo tubona ko kimwe cya kabiri cy’ Abaturarwanda bemeza ko ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Umuriri w’ ububyutse muri Kiliziya Gatolika

Impano z’ Umwuka zigaragaje muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu buryo bunyuranye ahantu hatandukanye, ariho aha:
  1. I Butare: Impano zinyuranye zarigaragaje, muri zo harimo iyo kurondora imyuka, n’ indi yo kwigisha.
  2. I Cyangugu: Hafi ya hose wahabonaga impano yo kurondora imyuka, n’ indi yo kwigisha. Hamwe n’ izo mpano, hari amatsinda amwe n’ amwe, nk’ Ijambo ry’ ubuhanuzi, n’ Ijambo ry’ ubwenge;
  3. I Kabgayi: Wasangaga abantu bavugana mu ibanga ko impano zishobora kuzanira abantu akaga. Urebye wabonaga badasobanukiwe ibyerekeranye n’ impano z’ Umwuka.

I Kigali: Wasangaga nta mpano yo kurobanura imyuka bagira mu matsinda yabo, kandi ugasanga ijambo “impano” rizwi mu buryo bw’ akajagari kandi ridafite agaciro kuri bo.

 

 
  1. Amatorero y’ Abaprotestanti

Abaporotestanti ba mbere ni abitwa aba Luteri ba misiyoni Beteli, abo bambutse imipaka ihuza Tanzaniya n’ u Rwanda mu mwaka wa 1907 maze bubaka icyicaro cyabo mu gihe cy’ Intambara ya mbere. Gusa ntibyabahiriye kuko Abamisiyoneri bose b’ Abadage bameneshejwe mu mwaka wa 1916, hanyuma igihugu cy’ Ububiligi kibangira kugaruka ubwo Intambara yari irangiye.

Abadvantisti b’ Abanyamerika bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1919 nubwo gutangiza umurimo byabashobokeye mu mwaka wa 1921. Gusa nanone, nyuma yaho bagize umuvuduko udasanzwe kuko ku mubare w’ abayoboke ubu Itorero ry’ Abadventisti ari irya kabiri nyuma ya Kiliziya Gatolika.

Mu mwaka wa 1921, nibwo Sosiyeti Mbiligi y’ Abamisiyoneri b’ Abaprotestanti babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bitwaga ingabo z’ Abamisiyoneri z’ Itorero Rivuguruye ry’ Ububiligi ryafashe inshingano zo kugira icyo rikora, maze rifasha Itorero ry’ Abapresibiteriyeni kubaho mu Rwanda, nyuma yaho mu mwaka wa 1959 ryaje no kwigenga.

Aya ni andi matsinda y’ Abaprotestanti bageze mu Rwanda mbere y’ Intambara ya kabiri y’ isi:

Itorero Metodiste rikomoka muri Amerika ryahageze mu mwaka wa 1935

Aba Batiste b’ Abadanuwa (Danois) bahageze mu mwaka wa 1938

Aba Pentekoti b’ Abasuweduwasi (Suedois) bahageze mu mwaka wa 1940

Abandi bamisiyoneri batangije ibikorwa byabo ni Abadezami (les Amis), n’ abavandimwe (les Frères), Ababatiste b’ umwimerere batangiye mu mwaka wa 1960. Nubwo byari bimeze gutyo bwose, ayo matsinda yose ntibyayabujije gukomeza kuba mato, ahubwo ugasanga Abadivantiste barakwiriye mu gihugu hose.

Abaprotestanti wasangaga barangwa n’ isaraganywa ry’ uturere bagenderagaho (ahari ku bwumvikane hagati yabo).
  • Abametodiste Libre bakoreraga mu majyepfo y’ iburengerazuba (Sud-Ouest by’ u Rwanda)
  • Abapentekoti wabasangaga hirya no hino mu Rwanda hose, ariko bari bahagurukiye I Cyangugu na Gisenyi.
  • Ababatiste babonekaga mu majyepfo ya Butare
  • Abapresibiteriyeni wabasangaga mu nkengero za Kigali no muri Kibuye.

 
  1. Itorero rya Anglicani mu Rwanda

 

Abamisiyoneri b’ Abongereza bakoreraga muri Uganda nibo bagejeje ubwambere Ijambo ry’ Imana mu Rwanda. Bari bafite ku mutima ishyaka ryo guha umuntu ibimukwiriye mu buryo bwuzuye. Bityo rero hifashishijwe uburyo butatu kugirango bagere kuri ibyo: Kuvuga Ubutumwa Bwiza kugirango bakore ku mitima, kwigisha ngo bakuze ubugingo bw’ umwuka, ndetse no kuvura umubiri ngo umuntu akire indwara.

Bityo, insengero, amashuri, n’ ibitaro byaratangijwe birubakwa birazamurwa maze abaturage barabihururira sinakubwira.

Nyamara ariko, hari hakiri ikintu kibuze. Hagaragaraga kenshi ko muri rusange abantu bishimiye iyo myizerere mishya bari bigishijwe, ariko guhinduka ku imyifatire kwabo kwari guke cyane.

Dr. Sharp yari yararambagije ako karere mu mwaka wa 1924 asanga abantu baho bafite imitima yiteguye kumva Ubutumwa Bwiza. Mu gihe cyose yagendagendaga icyo gice cy’ igihugu, abantu bazaga ku bwinshi gufata imiti, bagahita basaba ko bahabwa abarimu babungura ubumenyi. Hamwe n’ibyo byose ariko, ibitaro, ababwirizabutumwa bwiza, n’ abamisiyoneri, icyari gikenewe kugerwaho cyane kwari uko abantu bakwitungira Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’ Ikinyarwanda.29
  1. Tumenye gato ku mateka y’ Itorero ry’ Abangilikani

Provense y’ Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda rifite imizi ku ba Misiyoneri babiri b’ aba Dogiteri ba Sosiyeti y’ Abamisiyoneri b’ Amatorerero y’ Ubwongereza,aribo Arthur Stanely Smith na Leonard Sharp, baje bava i Kabale muri Uganda maze bagatangiza umurimo wa kimisiyoneri mu karere k’i Burasirazuba kitwa Gisaka ho  mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1914 kugeza 1916. Bari bagamije kugera i Rukira mu mwaka wa 1922.

Geoffrey Holmes, w’ umu kapiteni mu ngabo z’ Ubwongereza, yatangije Misiyoni ya Gahini mu mwaka wa 1925. Mu mwaka wakurikiyeho wa 1926, Misiyoneri witwa Harold Guillebaud yabatije umuntu wambere wakijijwe w’ I Gahini. Uyu Misiyoneri Harold Guillebaud niwe wahinduye ibitabo bya Gikristo bitandukanye mu Kinyarwanda. Mu myaka yagiye ikurikiraho, izindi Misiyoni z’ Abangilikani zaratangijwe, imwe muri izo yatangijwe na Geoffrey Holmes ariyo ya Kigeme, mu mwaka wa 1931.

Nyuma gato gusa, nyuma y’ Ubwigenge bw’ u Rwanda rwipakurura u Bubiligi mu mwaka wa 1962, Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda ryaratangijwe, mu mwaka wa 1965, ku izina rya “Provense y’ u Rwanda, Burundi na Boga Zaire”. Mu mwaka wa 1966, icyo gihe ubwo Dioseze ya mbere iba ishyizweho, ubuyobozi bushyikirizwa Adony Sebununguri nka Musenyeri wa mbere w’ u Rwanda. Izina ry’ Itorero Angilikani mu Rwanda (Église Anglicane au Rwanda) ryemezwa ku italiki ya 18/10/ 1979, ariko rikomeza kubarwa nka Provense ya “Rwanda, Burundi na Boga Zaire ‘.

Ku italiki ya 7/6/1992, nibwo Provense y’ itorero Episcopale mu Rwanda yahindutse Ubwibumbe bw’ Amatorero ya Angilikani mu Rwanda bugizwe n’ ama diyoseze arindwi ariyo Kigali, Butare, Shyira, Byumba, Cyangugu, Kigeme na Shyogwe, rihagarariwe na Arcibishop wa mbere ariwe Augustin Nshamihigo. Mu mwaka wa 1998, yasimbuwe na Arcibishop Emmanuel Kolini wakoze imirimo y’ uwo mwanya kugeza mu mwaka wa 2011.
  1. Ububyutse bw’ Itorero ry’ Abangilikani I Gahini

Umuriri w’ Umwuka watangiranye na Blasion I Gahini maze usandara ugana I Kabale. Nyuma y’ urupfu rwe, uwo muriri wasandaye hose muri Uganda, no mu Rwanda. Ntitwabura ariko nanone kuvuga ko umwete ndetse n’ imbaraga abantu bakoresheje byagize gusa uruhare ruto cyane, ahubwo ko kubwiriza kwa Joe Church, “isengesho ry’ ubutsinzi”, aribyo byashyizeho ibuye rikomeza imfuruka ryakomerejweho inyubako. Yashishikarije abantu kwibumbira mu masengesho kugirango haboneke ububyutse kuko wabonaga nta kimenyetso cy’ umuvuduko wabwo kigaragara kuburyo bamwe bibazaga nka Ezekiyeli ngo “ ni izihe mbaraga zizagarurira ubuzima aya magufa yumye”30

Guhera mu mwaka wa 1933 niho umuriri w’ ububyutse watangiye mu Rwanda. Abantu kera batari bafite ubuzima, ndetse n’ abakristo bo ku izina nubwo no mu bayobozi b’ amatorero babonekagamo, batsinzwe mu mutima bemera ko bakoraga ibyaha maze ibyo bihe babisohokanamo imbaraga zidasanzwe. Bityo, isengesho ryabereye mu Bushinwa barigira iryabo. Riravuga ngo” Mana, ohereza ububyutse kandi buhere muri jye “.31

 
  1. Ishyirahamwe ry’ Itorero rya Pentekoti mu Rwanda, ADEPR.

 

Amateka y’ uko Itorero ADEPR ryatangiriye.

 
  1. Umuntu wabaye umupantekoti wa mbere.

Umuntu wabaye umupantekoti wa mbere yitwa Sagatwa Ludoviko. Yari umusemuzi w’ abazungu b’ aba Suedois, bagendanaga aho bajyiye hose. Abo ba Suedois bakoreshaga I giswahili ari nacyo we yasemuragamo. Abazungu bavugaga I Giswahili we agasemura mu Kinyarwanda. Bivugwa ko uyu Sagatwa yamaranye n’ aba ba Suedois imyaka itatu atarakizwa. Ni ukuvuga ko aba bazungu babonye umwizera wa mbere hashize imyaka itatu. Umubatizo we wabaye mu mwaka wa 1943 kandi mubyukuri baratangiye umurimo mu mwaka wa 1940.
  1. Abapastori uko bagiye bakurikirana ku buyobozi.

Umupastori wa mbere

 Umupastori wa mbere w’ Itorero rya Pentekoti ni Pastori Kapitura Gabriel

Umupastori wa kabiri

Umupastori wa kabiri ni Pastor Nsanzurwimo Joseph bakundaga kwita Representant, wakomokaga I Cyangugu aho bita Nzahaha, ari naho kavukire ke.

Umupastori wa gatatu

Umupastori wa gatatu wa Pentekoti ni Pastor Kayihura Jacques. Azwi cyane nk’ uwatangije umurimo I Kigali (Gasave) muri 1968.

Umupastori wa kane

 Umupastori wa kane ni Pastor Sibomana Jean

 
  1. Uko Itorero ryageze ku Gisenyi

Itorero rya Pentekoti ku Gisenyi ryatangiye muri 1955 ritangijwe na Pastor Kayihura Jacques, wakomokaga Byumba muri Kinyami. Uyu Pastori Kayihura Jacques yakiriye agakiza i Cyangugu aho yari mwarimu (umurezi) ahongaho I Cyangugu nyine.32

 
  1. Uko ububyutse mu Itorero bwatangiye

Binyuze ku ba Misiyoneri b’ Abasuwedi bigenga, Ubutumwa Bwiza bwa Pentekoti bwatangajwe mu Rwanda ku mugaragaro kandi ku buryo bwuzuye mu mwaka wa 1940.

Mu mwaka wa 1943, nibwo umukristo wa mbere w’ Itorero rya Pentekoti yabonetse, habatijwe umuntu wa mbere.

Mu mwaka wa 1965, habonetse ububyutse mu Itorero rya Gisenyi nyuma yuko abanyeshuri ba mbere bo mu ishuri rya Bibliya ryo ku Gisenyi barangije amasomo yabo mu mwaka wa 1964.

Dore ibyo Misiyoneri Peterson yavuze muri rapport ye yo muri “dagen”:

“Twatangiranye n’ amasengesho hamwe no gusenga twiyirije. Umunyeshuri umwe gusa niwe wabatijwe mu Mwuka. Ariko nyuma habayeho kudenderezwa k’ Umwuka. Bamaze kugurumanishwa n’ uwo muriro w’ Imana, abo bantu ibyo byakorewe nibo babaye imbarutso yo gusandara k’ ubwo bubyutse mu majyaruguru y’ igihugu. Mbahaye nk’ urugero, Itorero rya Gisenyi ubundi ryari rifite abayoboke 500 mu mwaka wa 1964 ryahise rigira abayoboke 23.000 muri 1973, ibyo binatuma ahubwo hanavuka amatorero mashya muri Ruhengeri na Kigali ndetse na Byumba”.33

 

         

 
  1. Itorero Methodiste Libre mu Rwanda
    1. Amateka y’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda

 Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryabyawe n’ Itorero Methodiste Libre ryo muri Amerika ya ruguru, USA. Iri Torero Methodiste muri Amerika naryo ryavutse mu buryo bukurikira:

Ibijyanye no gutangiza Itorero Methodiste muri Amerika byakorewe ahirwa Pekin ho muri New York mu mwaka wa 1860.

Abaritangije bari basanzwe ubundi ari abayoboke b’ Itorero Methodist Episcopal Church ariko bari batenzwe cg banyazwe ubunyamuryango bwaryo kubera ko iri dini barimo ryabanengaga ko bashyigikiye byimazeyo imyemerere n’ imikorere bo babonaga ko ari iya ki Methodiste y’ umwimerere ya John Wesley.

Barangajwe imbere n’ ubuyobozi bwa Rev. Benjamin Titus (B.T) Roberts, wari wararangije amashuri kuri Wesleyan University kandi wari umubwiriza Butumwa w’ intyoza, uwo muriri wabo ukwira hirya no hino mu buryo bwihuse. Bahita bategura gahunda yo gukwiza ubutumwa Bwiza, insengero zirubakwa, umurimo ubwo uba uratangiye. Mu mwaka wa 1910, Inama Nkuru (General Conference) ya Methodiste yabereye ahitwa Rochester muri New York.
  1. Ububyutse bwabonetse mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda

Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryagize igihe cy’ umuriri w’ isenderezwa ry’ impano z’ Umwuka Wera.

Ntibyakunze kuvugwaho cyane, ariko higize kubaho ibihe bidasanzwe mu Itorero Methodiste muri Fizi, mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, ahitwa i Kabera. Aha haberaga igitangaza kidasanzwe ubwo umuhanuzikazi Mariyamu wo muri iryo Torero, yamamaraga cyane, kuko yajyaga mu ijuru akongera akagaruka ku isi, bityo bityo. Icyo gitangaza cyarasakuzaga cyane, gusa ahubwo ugasanga abayoboke b’ Itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR aribo banyuranamo kenshi bajya kureba no kumva uyu muhanuzikazi Mariyamu, dore ko yanabahanuriraga ndetse akababwira amakuru yo mu ijuru yabaga afite. Nanone ariko muri ibyo bihe cyangwa nyuma ho gato, mu Itorero Methodiste Libre ryo mu Rwanda nyirizina naho byari bishyushye mu bijyanye n’ impano z’ Umwuka.

Mu mwaka wa 1978, habonetse ububyutse ariko bukubitana nuko kugeza icyo gihe Itorero Methodiste ryabatiza umubatizo wo ku gahanga gusa, ibyo bikurura kutumva ibintu kimwe hagati y’ abatawemeraga n’ abandi bari bahishuriwe ko bagomba kubatizwa umubatizo wo mu mazi menshi (nkuko mu Itorero rya Pentekoti ADEPR babatizaga).

Uwambere mu batemeranyaga n’ abashyigikiye umubatizo wo ku gahanga yari Jacques Bakundukize w’ I Kibogora. Uyu byamwanze mu nda, ajya gushaka umu pastoro wo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yemeraga ko ari umunyamwuka witwaga Jean Nyoniyishyamba, wakoreraga umurimo w’ Imana I Kibungo.

Jacques Bakundukize nawe yari umu pastoro. Ntabwo rero yagiye wenyine gushaka Nyoniyishyamba, ahubwo yakoze kuri bamwe mu itsinda bari kumwe, aribo Pastoro Irambona Gabriel ndetse na Madame Ngirabakunzi, baragenda maze Pastoro Nyoniyishyamba ababatiza mu mazi menshi mu ibanga.34

Icyatumye rero iri tsinda rijya gushaka Nyoniyishyamba ngo ababatize nuko bari bafite amakuru ko Nyoniyishyamba yari yarabatirijwe (mu mazi menshi) mu Itorero ry’ Aba Batiste mu Rwanda mbere yo kuza mu Itorero Methodiste Libre.

Nyoniyishyamba rero, yari azwiho impano zitandukanye. Ibi bishobora kuba bimwe mubyasunikiye iri tsinda ry’ i Kibogora kumushakisha kugirango agire ibyo abafasha muri ibi bihe by’ Umwuka bidasanzwe. Bivugwa ko Pastoro Nyoniyishyamba yari afite impano yo gukiza abarwayi mu buryo bw’ igitangaza, kandi ngo wamubonagaho n’ izindi mpano zitandukanye.

Uwo mubatizo rero wageze aho uramenyekana, Itorero rya Methodiste ry’ I Kibogora ntiryabyishimira, bituma icyo kibazo kigezwa muri Nama ya Conference y’ Umwaka. Ibi rero byaviriyemo Pastoro Ngirabakunzi n’ itsinda rye gutengwa mu Itorero; gusa Madame Ngirabakunzi we ntiyatinze kugaruka mu Itorero Methodiste Libre.

Uyu mubatizo w’ amazi menshi watumye haba umuvurungano mu Itorero Methodiste Libre bigeza aho umubare munini w’ abayoboke b’ Itorero Methodiste bagiye gusaba Itorero rya Pentekoti ngo ribabatize.

Ibyo bibaye, abayobozi b’ Itorero Methodiste Libre basanze ko abayoboke batari bake b’ Itorero ryabo bari kwigira mu Itorero rya Pentekoti. Byatumye rero abo bayobozi b’ Itorero Methodiste Libre batumiza byihuse Inama bita Conseil Executif kugirango bige icyo kibazo.

Iyo Nama Nkuru rero yarateranye, ifata umwanzuro ko umuyoboke wese w’ Itorero Methodiste Libre wifuza kubatizwa yajya yihitiramo umubatizo ashaka, hagati y’ umubatizo w’ amazi menshi n’ umubatizo wo ku gahanga. Nkuko tubizi, kuva ubuyobozi bwatanga uburenganzira kuri iryo hitamo, byagaragaye ko nta muyoboke wongeye kubatizwa ku gahanga. Niba hari uhari ubwo twazabimenyeshwa, kuko urebye, hose muri Methodiste Libre mu Rwanda usanga hakoreshwa umubatizo w’ amazi menshi. Ubwo rero dushobora kwemeza, nta kwibeshya, ko umubatizo w’ amazi menshi mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda watangiriye I Kibogora.

I Kibogora (Yove) urebye niho twavuga ko impano z’ Umwuka Wera zatangiriye ku mugaragaro, hakurikiraho Kamonyi, hakurikiraho Musengese, hakurikiraho Shara. Kuva icyo gihe rero impano z’ Umwuka zirigaragaza hose mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda.36

Tukivuga kuri iyi ngingo y’ impano z’ Umwuka Wera, ntitwabura kubamenyesha ko ‘abanyamwuka’ ba mbere mu Itorero bahuye n’ urugamba rutoroshye kuko barwanijwe bikomeye n’ abapastoro bari batarasobanukirwa n’ uwo muriri w’ Umwuka wari ubagezemo batawumenyereye. Urugero, ni nka Pastoro Habyalimana Assiel, na Pastoro Mucangando Aminadab, ndetse na Nigeni Simoni.

Hari abapastoro barwanije mu buryo budasanzwe umu layiki witwaga Kayitaba Jacques wari umunyempano, ndetse yari arangije kwiga mu ishurli rya Bibiliya i Kibogora.

Bigitangira, abagaragaragaho ibimenyetso by’ Umwuka bahitaga bacibwa n’ abo bapastoro tuvuze haruguru, maze icyo gihe Itorero rya Pentekoti rirahungukira karahava.

Ariko nanone izo mpano z’ Umwuka zabaye imbarutso y’ ububyutse bwanahise busandara mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda hose. Abo bapastoro rero barwanyaga abanyempano bageze aho baraceceka, nyuma yaho rero Umwuka Wera arisanzura mu Itorero hose kugeza magingo aya.35

 
  1. Ubuyobozi bukuru bw’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda.

Umuyobozi wa mbere mu Rwego rw’ Igihugu

Missioneri Kabu

Rev. Rwamunyana Epayinete

Umwepiskopi wa mbere

Musenyeri Ruhumuriza Aaron. Yabaye n’ Umuvugizi w’ Itorero kandi      aba n’ Umwepiskopi wa mbere

Umwepiskopi wa kabiri akaba n’Umuvugizi w’ Itorero

Musenyeri Eraste Iyamuremye

Umwepiskopi wa gatatu akaba n’Umuvugizi w’ Itorero

            Musenyeri Munyagisaka Philemon. Aha twasobanura ko hatowe Abasenyeri babiri, umwe ni Musenyeri Munyagisaka Philemon, undi ni Musenyeri Kayinamura Samuel.

Musenyeri Munyagisaka niwe wari Musenyeri mukuru, akurikirwa na Musenyeri Kayinamura.

           Musenyeri Kayinamura Samuel yaje gusimbura Musenyeri Munyagisaka Philemon wari umaze gufungwa.

Umwepiskopi wa kane akaba n’ Umuvugizi w’ Itorero

Musenyeri Kayinamura Samuel

AMAZINA Y’ IBIRANGIRIRE MU ITORERO METHODISTE LIBRE MU RWANDA ARI MU MAREMBERA

 
  1. Abantu bagiye bakorera Itorero Methodiste Libre mu Karere ka Kibuye

Burengero Issacar

Yigiye mu Burundi.Yari mwarimu wa Primaire mu Binogo. Yigishaga mu wa gatatu no mu wa kane. Yigishirije no mu Kigarama, ndetse no ku Musengese. Mugufi cyane, yari yarashakanye n’umukobwa wo kwa Ntirugurirwa wo mu mpinga ya Bweza, Mugozi, Rwamatamu. (uwo mugore yari mushiki wa Matiyasi). Iwabo ni mu Bigari hakurya yo mu Binogo, mu misozi miremire. Bavugwa ko yakubitaga cyane abanyeshuri ngo barusheho kumenya ubwenge.

Mburanira Nathanael.

Yigiye mu Burundi. Mwarimu mu Binogo muri Primaire. Yigishirije no mu Kigarama, ndetse no ku Musengese. Iwabo ni mu mu Nyagatare.Yigishaga mu wa gatanu mu Binogo no ku Musengese.

Rugema Nathanael

Yari atuye hepho y’ amashuri ya Musengese, aho yigishije igihe kirekire. Yigishaga muwa gatandatu. Yigishije no mu Binogo mu wa gatandatu. Yari umwarimu w’umuhanga cyane. Hatsindaga abanyeshuri benshi baturuka mu mashuri yigishije. Tukiri ku Musengese ntitwabura kuvuga ku barimu bahigishije nabo b’ibirangirire nka Gasarasi Silas wigishaga mu mwaka wa kane wigishaga neza igifransa, na Kayumba Augustin wigishaga neza, cyane cyane music. Abo bose Imana ibakire mu bayo.

Gaparayi Yeremiya

Yari mwarimu muri Primaire. Yahaje atutse mu Nyagatare. Yigishaga mu Kigarama, no ku Musengese mu wa kabiri. Yize I Burundi. Yari umwarimu mwiza ariko uko abantu babibonaga utavugirwamo, ariko kandi ubona ari umunyabwenge.

Gahwege Mariko

Yigishije umwaka wa mbere n’ uwa Kabiri, I Bwerankori. Habaga amashuri y’ umwaka wa mbere n’uwa Kabiri.Yigishije no ku Musengese. Yakomokaga mu Nyagatare.

Enosi Ndutiye

Yari mwarimu mu mashuri abanza. Yakomokaga mu Nyagatare, hafi yo mu Binogo. Yari yararangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yiganye n’uwitwa Yoweli nawe wigishaga kimwe nka we, ngo w’ amashyaringo kandi w’umunyabwenge. Ndutiye ngo yigishaga hirya no hino aho bamukeneye, nko mu Binogo, Kigarama, Musengese, n’ahandi.

 

Kamabano Assiel

Kamabano Assiel yajyaga nawe ajya kwigisha muri Primaire hirya no hino aho babaga bakeneye umwarimu, nko mu Ishya, mu Binogo, ku Musengese, n’ahandi.

Segatake Simiyoni

Yabaye mwarimu mu Rugaragara, mu Birehe, I Bwerankori, ku Musengese. Segatake yafatanyije na Rugema Nathanael (ngo hari harasenyutse) barahazamura cyane, Pasteur Aminadab Rwamihigo nawe yaraje arabunganira birakomera. Imbaraga rero zaje zikaze cyane nanone cyagihe aba ba Pasteur batatu bazaga nabo bahuruye ngo barusheho gushyigikira Musengese. Abo ba Pasteur ni aba bakurikira: Pasteur Rwamunyana Epayineti, na Pasteur Niyihaba Assiel, na Pasteur Aminadab Rwamihigo.

Mwarimu Karuganda.

Yari Umwarimu w’ Itorero Methodiste Libre. Yari atuye ku I Gabiro, hafi ya Kabuye muri Rwamatamu (Iyo ugeze kwa Karuganda uterera gato ukaba ugeze I Kabuye)

Pastor Muhimana Yonatani.

Yari Pastor ashinzwe Rwabisindu, Musengese, n’ i Nyarubuye, Binogo. Umwe mu bana be yitwa Uwiremye Samsoni, wari mwarimu mu mashuri abanza, yagiye akora n.umurimo w’ubucungamari muri Komini ya Rwamatamu. Pastor Muhimana yitabye Imana akubiswe n’inkuba ari mu Rusengero rwo mu Binogo, hari habaye Inama y’abakristo, na mwarimu, hamwe na Pastoro.

Pastor Aminadab Rwamihigo

Yari Pastor wa Paroisse ya Musengese.Yari atuye mu Butimbo hafi y’i Kanyange, niho iwabo, hafi yo kwa Lazaro Mpakaniye wari ufite ibyombo.Yatangiriye ku Musengese (hari amashuri ya Primaire ndetse n’ Urusengero), na Rwabisindu, na Nyagatovu mu Rusenyi. Yakundaga gusura amashuri yose, akamara iminsi runaka kuri buri shuri, ariho aba kandi ari gukorana na mwarimu waryo ndetse n’abajyanama, akenshi babaga babaze n’ihene, bagasangira amafunguro mu gihe cyagenwe, wasangaga ari byiza, mbese ku ishuri ryasuwe habaga hasusurutse. Rwamihigo rero akenshi yaheraga ku Ishuri ryo mu Birehe, hanyuma Musengese, hagakurikiraho Bwerankori mu Buremo, hagakurikiraho Rwabisindu, hagakurikiraho Kigarama, hagaheruka ku Mubuga wa Butembo, ahagana ku Kivu.

Pastor Niyihaba Assiel

Yari umubwiriza wa Konferansi. Yakomokaga mu Nyagatare, hanyuma yimukira mu Kigarama. Yakoze ivuna I Mugozi (Bweza), Rwabisindu, ashaka n’ishuri mu Kigarama hamwegereye, nyuma ahahindura Paruwasi.Yakoze ivuna ahantu henshi hatandukanye. Yakoze Rusenyi, na Nyabinaga. Yajyaga anafatanya na Epayineti Rwamunyana muri iryo vuna. Niyihaba yari umu Pastor wubashywe, ukize, yacururizaga kuri Centre de Negoce ya Mugonero, muri Rwamatamu. Mu gihe kirekire yabaga ariwe mukuru useruka muri Konference I Kibogora ahagarariye uruhande rwa Kibuye yose, mu gihe ahandi habaga ari uruhande rwa Cyangugu. Bakoreraga hamwe bose, mu bumwe, kuko kugeza icyo gihe hariho Konference imwe rukumbi y’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda. No mu gihe Itorero ryagendaga rikura, Konference zikiyongera, nubundi Pastor Niyihaba Assiel yakomeje kuba ari we mukuru ku ruhande rwa Kibuye. Hari n’igihe byavugwaga ko titre ye iri hejuru birenze kuba Umubwiriza, ngo akaba yakwitwa nka Misiyoneri cyangwa se Umuzungu.
  1. Abarimu b’ Ishuri rya Mugozi (Bweza)

Mwarimu Buhake Tadeyu.

Uwahatangiye nka Mwarimu ku Ishuri rya Methodiste Libre I Mugozi ni Buhake Tadeyu. Buhake. Yavutse mu mwaka wa 1920 yitaba Imana mu mwaka wa 1994. Buhake yarangije amashuri atandatu ya primaire kuri Ngoma mu ba Adventiste. Bivugwa ko yari n’umukarani w’ Abatware mu gihe cy’ ingoma z’ubwami, n’ubukoloni. Mwarimu Buhake Tadeyu yashakanye na Nyirumulinga Yuliya. Uwo Nyirumulinga yize amashuri ane ya Primaire kuri Ngoma mu ba Adventiste. Uyu mubyeyi Nyirumulinga akaba yari umukozi w’ Imana udasanzwe, mu gihe cye. Yavutse mu mwaka wa 1922 yitaba Imana mu mwaka wa 1994. Nyirumulinga yari umuhanuzi ndetse akagira impano idasanzwe yo kwerekwa, ku buryo yavugaga ibyo Imana yamwerekaga, mu Materaniro manini, abantu bagatega amatwi, kandi ibyo yavugaga bigasohora. Abana bakomoka kuri Buhake Tadeyu na Nyirumulinga Yuliya ni aba:

Mukangwije Tamari

Ngoboka Nahasoni

Kamabano Assieli

Gakwerere Anastase

Segatake Simiyoni

Kanyabigega Silas

Mukamazimapaka Savela

Mukakinani Azela

Buhake Tadeyu rero yabanje kuba muri Adventist church, abarizwa kuri Ngoma, ubu hitwa Hopital Mugonero. Bivugwa ko hari n’andi mashuri ya Methodiste Libre yatangije mu Karere ka Kibuye. Aha ku Ishuri rya Mugozi bizwi ko Buhake Tadeyu yahayoboye igihe kirekire, ndetse hasa nk’aho hamwitirirwa na bugingo n’ubu. Yavunnye no mu Ishya rya Mpembe. N’ahitwa I Kinunu naho niwe wahatangije (ariko ho ni muba Aventiste, yari ataraza muba Methodiste Libre).

Ndengera nawe ari mu barimu baho ba mbere.

Enoki Rwavumbwa nawe ari mu barium bahatangiye

Nyirimpeta nawe ari mu barium bahatangiye

Andreya Habimana ukomoka mu Nyagatare

Rwatambuga Yasoni

Muvunandinda Hesroni

Rwarakabije

Mujyanama Zabuloni

Kayibanda Ezira

 
  1. Abantu bagiye bakorera Itorero Methodiste Libre mu Karere ka Bugarama

Habingabwa Nahasoni

Habingabwa Nahasoni yari mwarimu w’ Itorero ku I Shara, ari we numero ya kabiri kuri Pastor Ndoreyaho Andre. Habingabwa yaje avuye ku Gikongoro, azana na se Kagegera, na murumuna we Hakiza Ladislas, se wabo witwa Rubengera, batuye kurya mbere i Nyabishuni. Nyuma Habingabwa yaje guhabwa ibibido kurya Kabiri, aba ariho atura. Abo bandi bafata ibibido kurya mbere, aba ariho batura. Habingabwa rero yayoboye Ishuri rya Shara Bugarama guhera muri 1963 kugeza mu myaka ya za 1970. Yaje kuva ku murimo w’ ubwarimu, yarinze yitaba Imana atarawusubiramo, mbese no mu buryo bw’Umwuka bigaragara ko bitari bimeze neza, kuko ngo yagezaho ashaka undi mugore, ndetse n’inzoga arazinywa, ntiyaba akiza no mu Itorero, ibyo bita kugwa.

Mwarimu Sumbiri Salimani

Sumbiri Salimani niwe mwarimu wa mbere wa Methodiste Libre ku I Shara Bugarama, ndetse yahayoboye igihe kirekire. Sumbiri yashakanye na Mukangwije Tamari (umukobwa wa Buhake Tadeyu na Nyirumulinga Yuliya. Birashoboka cyane ko Sumbiri Salimani (ukomoka ku Kibuye) yaba yarazanywe na Mwarimu Ngoboka Nahasoni mu ntangiriro w’umwaka 1962. Salimani ngo yari mwarimu ubishoboye kandi ngo wagiraga igitsure, ariko igitsure kiza cy’ubuyobozi, bivugwa ko yatumye abantu bagira icyo bageraho. Byageze aho asimburwa na Habingabwa Nahasoni we atumwa I Mubera kuvuna, no ku Muganza yarahakoze. Birashoboka ko yigeze gusa nk’uwinjira mu bupastori ariko ntibyarambye, nanone birashoboka ko yongeye kuba Mwarimu w’ Itorero. Mu minsi ye ya nyuma, nta buyobozi yaragifite, ariko yari umukristo mwiza kandi wubashywe mu Itorero Methodiste Libre ku I Shara-Bugarama, aho yabarizwaga.

 

 

 

Pastor Ndoreyaho Andre

Yari Pastor ku I Shara, mu Bugarama. Dore uko byagenze. Ntabwo Pastor Ndoreyaho Andre ari we mu Pastor wa mbere wo ku I Shara, muri Free Methodist. Umu pastor wa mbere wahoherejwe yitwaga Nyirimbibi w’ umu Anglican wo ku Gikongoro, ku Kigeme. Muri ibyo bihe bya mbere habagaho partenariat y’ Itorero Methodiste Libre n’ Itorero rya Anglican yo gutizanya aba Pastors. Ku I Shara rero habanje kuza uwo Pastor Nyirimbibi w’umu Anglican kugirango afashe aba Methodist kuvuna aho ku I Shara. Gusa Pastor Nyirimbibi byaramunaniye, ntiyahatinze. Basaba rero ko haboneka undi muntu uza mu Bugarama, ariko abantu barahatinyaga, kuko bavugaga ko haba ibirozi by’ibitega ndetse ngo hakaba n’ibirwara byinshi. Hanyuma rero Pastor Ndoreyaho Andre we yiyemeza kujyayo, nawe kandi yari umu Anglikani, yaje atijwe, ku bufatanye bw’ aba Anglican n’ Aba Methodiste Libre, ubwo ni Conference ya Methodiste (hari hariho imwe gusa) na Kigeme (Anglican). Ndibutsa ko Pastor Ndoreyaho Andre ubwo yari umu Pastor wa Anglican wa Kigeme, ariko icyo gihe yakoreraga Anglicani mu I Rangiro, muri Komini Kirambo, hafi ya Nyungwe, si kure ya Kibogora. Pastor Ndoreyaho rero yatangiye kuvunira Methodist Libre ku I Shara, nyuma rero hashize igihe runaka, baza kumuhitishamo niba yasubira mu ba Anglican bene wabo, cyangwa niba yaguma muri Methodiste Libre, nuko nyine ngo ahitamo kuguma muri Methodist Libre, aba Anglican nabo barabyemera. Atangira Ivugabutumwa rero gutyo, ngo yageze hariya mu Bugarama mu mwaka wa 1956.

Uko rero umurimo wagendaga ukura, biba ngombwa ko batangiza n’ Uburezi. Nibwo rero bamwoherereje umwarimu witwa Ngoboka Naasson, wari uturutse I Rwamatamu ku Kibuye, bikozwe na Konferemce ya Kibogora. Rwamatamu na Gisovu bari bafite abayoboke benshi ba Methodiste Libre ndetse kuruta Cyangugu yose. Pastor Ndoreyaho yakoraga Ivugabutumwa, naho Ngoboka Naason agakora Uburezi.

Mu ba Kristo ba mbere harimwo Mubashankwaya, na Birikunzira Innocent se wa Ayirwanda, Pastor Batururimi w’I Busozo, I Rasano, mu Gasumo, cg mu Rugete; uwitwa Buzige Daniel I Nyamigina yakoraga umurimo w’ubwarimu, Maganya Eliazar, we yaje no kwiga Ecole Biblique I Kibogora, hamwe na ba Sumbiri Salimani, na ba mashyaka. Salimani we yize na Ecole de Theology Decentralisee. Gusa Itorero rya Pentecote ryaje rifite imbaraga, ritangiza Ivuriro mu Masheshe mu mwaka wa 1963, riza ritanga imyenda, bavura abantu, icyo gihe batwara abantu benshi bari muri Methodiste Libre. Aba Pentekoti bari bakwiye hirya no hino, nk’ ahitwa Muhwehwe (aho Pastor Nsanzurwimo Jozefu akomoka), n’i Gashonga, bahereye I Nyakabwende (Paroisse) muri Nyakabuye ari naho habyaye Masheshe. Gusa ku ruhande rwa Methodist Libre naho havumbutse izindi mbaraga zitewe n’ itsinda ry’ abantu benshi bari bavuye ku Giikongoro, baje bakurikiye Pastor Ndoreyaho, dore ko ariho yakomokaga. Hari n’irindi tsinda ry’abantu batari bake baje bava ku Kibuye, bakurikiye Mwarimu Ngoboka Naassson, ndetse n’abandi baje bakurikiye uwitwa Yusufu. Ariko aba bo ku Kibuye muri rusange baje nubundi ari aba Methodiste Libre. Aba bose bahageze bakora itsinda rinini cyane ry’ aba Methodiste Libre, ndetse batambuka ku ba Pentekoti. Aba Methodiste bahita bashyira imbaraga nyinshi mu burezi (Education), mu gihe aba Pentekoti bo bazishyize mu Ivugabutumwa. Icyavuyemo nuko Aba Methodiste Libre bagaragaraga bajijutse, mu gihe aba Pentekoti wabonaga batajijutse kuko batitabiriye kwiga. Iryo yerekwa ryo kwiga ryari irya Pastor Ndoreyaho Andre wa Methodiste Libre. Wasangaga muri Pentekoti nta bantu bajijutse bagira. Bityo rero aba Methodiste Libre bagira imbaraga nyinshi, kuburyo wasangaga n’ abayobozi benshi bo mu Bugarama ari aba Methodiste Libre, bageze aho bagira n’imbaraga za Politike, ugasanga ari bo bategeka, aribo bagaragara. Hagati aho Ishuri rya Primaire rya Methodiste Libre rirakura.

Ndoreyaho bamwitaga umubyeyi mu by’ Umwuka. N’andi madini yaramwemeraga, akaba umutunzi, n’ umuntu wubashywe. Yasuraga abakristo, kandi yakundaga kugenda aririmba, kuburyo uwo yasuraga yamenyaga ko aje akiri ku irembo. Akaba umunyabwenge, kandi ukabona ari umuntu ufite aho aganisha sosiyeti. Akaba umuntu social (uboneka mu bantu), kandi ari irreproachable, mbese nta kosa wapfa kumubonaho. Kugira icyo umugaya byabaga bigoye. Yagiraga autorite, mbese ijambo rye rifite agaciro. Yari umuntu utinyitse ariko udakanga abantu, kuburyo kumugira ari mu ruhande rwawe byabaga aribyo byiza, aho kwibona usa nk’umubangamiye. Yirindaga ikosa iryariryo ryose. Ntacyo abantu bamushinjaga mu myitwarire ye, mbese kuburyo umuntu wari kugaragara atagendana na we byari gutuma abantu bibaza kuri uwo muntu. Ntibyari kuba byumvikana. Yarwanyaga akarengane, ndetse ubanza aribyo byatumye aba na Conseiller wa Secteur ahari kugirango abone uko arenganura abashoboraga kuba barengana (justice sociale). Bivugwa ko ari we mbarutso yuko abantu baje gutura mu buryo bwa payzana. Nubwo n’Ababiligi bari bafite igitekerezo cyuko abantu batura mu buryo bw’imidugudu, ariko niwe wasabye ko haba imiturire myiza, mbese bagatura bijya kumera nk’imidugudu. Nibwo rero hakaswe ‘Ibido”, abantu batura mu buryo bwa payzana, mubyukuri ni uburyo busobanutse, umuntu wese akagira isambu ye ariko baturanye byenda kumera nk’imidugudu. Niwe wagiye agaba (distribution), niwe wari ufite ububasha bwo kugaba ubutaka mu rwego rwa Leta (le pouvoir foncier), kandi agashyiramo ikintu cy’ubukristo. Kwitandukanya nawe byari kuba ari igihombo. Nta muntu wari gutinyuka kumuvuga nabi. Pastor Ndoreyaho kandi yari umutunzi, kandi yari n’umunyabwenge, kandi akaba umuntu w’amajyambere, ndetse akabona ko kwiga ari ngombwa. Hari abanyeshuri yasinyiraga bakajya kwiga I Kibogora kandi ari aba Pentekoti, ashingiye gusa ko ari abanyabwenge. Uretse ko abenshi bihitiyemo kuza muri Methodiste Libre, abandi ndetse ntibirirwe baza. Pastor Ndoreyaho rero, yitabye Imana ashaje, kandi bigaragara ko yagize iherezo ryiza.

Rwamunyana Epayineti

Rwamunyana Epayineti, murabona ko nanze kwirirwa mbanza ijambo Pastor mbere y’izina rye, mubyukuri uyu mukozi w’ Imana birenze kuba Pastor ahari. Abenshi tumwita “Umubyeyi” w’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda. Ariko kandi nyine ni Pastor birumvikana, yari umuvugabutumwa rurangirana. Iyo abantu bamenyaga aho azajya kubwiriza, amadini yose yarahururaga baje kumwumva no kumureba. Iyo yabaga yicaye koko wabonaga afite kandi yuzuye ubwiza bw’ Imana, wabonaga ari umuntu utameze nk’abandi, nubu abenshi tubona nta muntu tuzi basa, yari umuntu udasanzwe, Imana yamuhaye umwihariko. Abagiriwe ubuntu bwo kumubona namwe muzatubwire uko mubyumva (ibi turi kuvuga). Biragoye kumenya ngo akomoka he, n’inkomoko ye ntizwi, uretse ko bamwe bavuga ko yaba akomoka za Gitarama (Kabagari cyangwa mu Mayaga), akaba ngo yari yaraje mu mishinga y’ abazungu iriya za Rwamatamu, ngo akamara imyaka myinshi, aba umuntu waho, hariya mu Kirimbi, mu gihe cy’ ubukoloni (epoque monarchique et coloniale). Yahamaze imyaka myinshi ngo inarenga mirongo itatu, Itorero Methodiste Libre I Kibogora ryaje ahari, ari hafi aho. Nk’umuntu rero wari umaranye n’ abazungu igihe kirekire gityo, yari yaramaze gufata imico yabo, azi uko babaho, ndetse yambara neza nkabo, azi gukaraba neza nkabo, azi kuvuga neza nkabo. Bityo rero yinjira mu Itorero Methodiste Libre, aba umwe mu bakristo ba mbere b’Itorero, niba ahubwo atari nawe wa mbere. Nyuma rero niwe wabaye umuyobozi wa mbere wo hejuru mu rwego rw’igihugu w’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda. Dore uko urutonde rw’ Abayobozi b’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda rumeze:

Adamson (Umuzungu)

Rwamunyana Epayineti

Ruhumuriza Aaron

Ntambabaro Andre

Iyamuremye Eraste

Munyagisaka Philemon

Kayinamura Samuel

Pastor Rwamunyana yitabye Imana ashaje, yararwaye ajya mu bitaro I Kibogora ariho naho yaguye ageze ku myaka 88 y’amavuko.

 

Mwarimu Ngoboka Naasson

Ngoboka Naasson niwe watangije uburezi mu Bugarama ku I Shara muri Methodiste Libre. Yavutse mu mwaka wa 1943. Yari yarize I Burundi nyuma yo kwiga I Kibogora imyaka itandatu ya Primaire, I Burundi yarangije mu Ishuri bitaga Ecole des Moniteurs Auxiliaires (EMA), bigaga imyaka 2 nyuma ya Primaire. Yoherejwe na Conference ya Kibogora, birashoboka ko izina rye ryatanzwe na Pastor Niyihaba Assiel wari Umuyobozi ukomeye wa Methodiste Libre mu karere ka Kibuye. Ngoboka Naasson yageze mu Bugarama muri 1961. Yashyikiye kwa Pastor Ndoreyaho, ni naho yabaga. Yashyingiwe ariho akiba, ariko yasubiye I Rwamatamu, ashyingirwa na Pastor Niyihaba Assiel, taliki ya 25/8/1962, hashize nk’iminsi ibiri arongera agaruka mu Bugarama gukomeza umurimo w’ uburezi bari baramutumyemo. Yagarukanye na Madame we Elina Mukanyamibwa ndetse bamuha n’umutwaza ibintu witwa Kamababo Assiel, murumuna we, kuko icyo gihe bagendaga n’amaguru, nta modoka z’abagenzi zabagaho. Bavuye mu Mugonero baragenda bagera mu Bugarama n’amaguru, bahageze kuwa gatandatu, basanga kwa Pastor Ndoreyaho barabiteguye. Baba aho ngaho, mu kazu k’ubwatsi, nkuko byari bimeze muri icyo gihe. Kugeza icyo gihe Uburezi bwari mu maboko ya Methodiste Libre gusa, ntabwo bwari ubwa Leta. Hanyuma rero haza kuza umuzungu (le Consultant wa Ministeri) wari uvuye I Kigali, Guverinoma yari iri gusinya amasezerano n’ Amadini, kugirango bagoboke Amadini kuko byari bitangiye kuyagora, cyane cyane nko guhemba Abarimu. Uwo muzungu ashobora kuba yari umubiligi cyangwa Umufransa, niwe waje ayoboye iyo Delegation ngo bahabwe amakuru (les donnees) maze babone uko binjiza Uburezi bw’ Amatorero muri Gahunda ya Leta (muri System Educatif ya Leta). Ubwo rero Mwarimu Ngoboka Nahasoni nibwo yagiye I Nyamasheke, aho abo Bazungu bari bari, bityo rero yinjiza Uburezi bwa Methodiste Bugarama (Shara) muri Gahunda (systeme) ya Leta. Mwarimu Ngoboka Nahasoni rero yasubiye mu Bugarama anezerewe cyane, abwira Pastor Ndoreyaho Andre ko ibintu byaciyemo, bose barishima, kuko Abarimu bari bagiye kujya bahembwa na Leta, mbese byari umunsi mukuru. Bityo rero Ikigo cy’ amashuri cya Shara, cya Methodiste Libre, kiba kinjiye muri gahunda y’ uburezi ya Leta (Systeme Educatif ya Leta). Ngoboka Nahasoni rero niwe waserukiye Uburezi bw’ Itorero Methodiste bw’aho, ku I Shara. Icyo gikorwa gikomeye gutyo kiratungana. Ntituzi niba Ngoboka Nahasoni yari yoherejwe gutangiza Uburezi mu Bugarama ngo nibimara gutungana asubire ku Kibuye aho yakomokaga, ariko uko bigaragara yarahagumye, ni ukuvuga ko Itorero Methodist ryashimye ko ahaguma akahakomereza umurimo we w’uburezi. Uburezi rero bwatangiye gukura cyane, Itorero Methodiste ritangira kohereza abandi Barimu. Ni muri ibyo bihe Mwarimu Serugo Jacques nawe yoherejwe mu Bugarama. Uyu Serugo yabanje kuba kwa Ngoboka Nahasoni mu rugo. Itsinda ry’ abanyeshuri bize I Burundi ryagize umumaro w’indashyikirwa mu Itorero Methodist Libre mu Rwanda, uretse ko icyo gihe ryari rigikorera muri Cyangugu na Kibuye. Iyo Musenyeri Ruhumuriza yageraga mu Bugarama, cyane cyane akiri I Kibogora, akiri Representant Legal w’ Itorero ntiyaburaga kuza kwa Ngoboka Nahasoni, ngo yaramusuhuzaga ngo “uraho Ngobo”? Urumva ko babaga baziranye. Mwarimu Ngoboka Nahasoni yitabye Imana saa munani z’ ijoro ryo ku italiki 10 rishyira 11/2/1997. Yararwaye, ariko nta buvuzi bwabonetse ngo yitabweho. Yarakunzwe cyane kuburyo urupfu rwe rwashenguye abantu benshi batuye muri ako karere, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bugaragaza uruhare bwabwo mu gutabara umuryango yari asize.

 

Dr. Aminadab Butorano

Mu banyeshuri b’ikubitiro bigishijwe na Mwarimu Ngoboka Nahasoni harimo Dr. Aminadabu Butorano (murumuna wa Mwarimu w’ Itorero rya Shara-Bugarama witwa Habingabwa Nahasoni). Butorano yavutse mu mwaka wa 1952.Uyu rero yari umuhanga cyane. Bivugwa ko abantu benshi barimo na Bishop Rwaje wo muri Anglican Church bamwirahiraga bati n’intebe Butorano Aminadab yicaragaho abantu barwaniraga kuyicaraho kugirango bayikureho ubwenge. Icyo gihe intebe zabaga ziriho amazina. Kuva mu mwaka wa mbere wa primaire, ntiyigeze asibira, kandi buri gihe yabaga uwa mbere. Kubera Ibigo by’ amashuri byari bikiri bike kandi bidafite imyaka yose, byabaye ngombwa ko Butorano Aminadab yiga ahantu henshi kandi hose ari primaire. Imyaka 3 ya mbere ya Primaire yayize ku I Shara-Bugarama, ajya mu Gitambi, hakurya ya Kibogora, muri Gatare, yigishwa n’ umwarimu witwa Rwanuza Sylvere, noneho bajya kwiga muwa gatanu n’ uwa gatandatu I Biguzi, mu Bushenge, atsinze ajya kwiga I Runyombyi (Tronc Commun), ahava ajya kwiga muri Normale Moyenne I Shyogwe, aho yarangije muri 1973. Mukuru we Habingabwa ndetse n’abandi bamukoreye umunsi mukuru ukomeye cyane. Yari arangije amashuri arindwi yisumbuye, icyo gihe, cyari ikintu gikomeye cyane. Yari umu D7, afite Humanite. Arangije kwiga, we ntiyigishije muri Primaire, yahise ajya kwigisha muri Secondaire (Tronc Commun) I KIbogora, hagati aho yaje kubona formation (stage de perfectionnement ya Leta) muri administration scholaire mu Bufransa, mu gihe cy’ imyaka ibiri, kuva mu mwaka wa 1976 kugeza mu mwaka wa 1978. Yaje kujya kwiga muri IPN (Institut Pedagogique National) mu mwaka wa 1981, impamvu yagiye muri IPN aho kujya muri UNR Butare birashoboka cyane ko ari ukuberako IPN yari Pedagogique, kandi ariyo yigishaga abarimu bo muri Secondaire, yari amaze no kurongora, umugore we ni Dr. Grace. Butorano Aminadab yigishaga imibare aho muri Tronc Commun I Kibogora. Dr. Grace we yigishaga Biologie. Butorano kandi yari Directeur wungirije muri Petit Seminaire, bamwitaga Sous-Directeur, naho Directeur akaba Umunyamerika witwa Cub. Bivugwa ko byari bimeze gutyo mu gihe kingana n’imyaka itatu ngo bategereje Bararu wari waragiye kwiga I Kinshasa ngo naza azabe ariwe uba Directeur. Inama ya Conference yari yarabyemeje gutyo. Gasigwa Corneille we yari Intendant (yishwe n’ impanuka y’igare, munsi y’amashuri, munsi ya Kaminuza). Uretse ubwenge bwo mu ishuri, Dr. Butorano yarazi ibintu byinsi, yari azi musique, yarazi no guguranga guitare, yarazi kwandika Gotike. Dr. Butorano yarwaye impyiko, umwana we arayimutiza, ariko agira n’ikibazo cy’ibihaha. Mu minsi ye ya nyuma yavugaga ko ababazwa n’abantu batagisabana nka kera. Yaje kwitaba Imana ari mu gihugu yabagamo cya Afurika yepfo ku italiki 30/6/2024.

Ishuri rya Musema

Ngoboka Nahasoni ni umwe mu banyeshuri boherejwe kwiga I Burundi n’ Itorero Methodiste Libre. Yagiye kwiga I Burundi mbere ya 1961, yahakuye Certificat y’amashuri yize. Ishuri yizeho hamwe na bagenzi be ni Musema, muri Provense ya Bubanza, Cibitoke. Bahigaga imyaka 4 (D4), abandi imyaka 3, abandi imyaka 2. Aya mazina ari munsi ni aya bamwe mu bize muri iryo Shuri, barangiza bafite impamya bumenyi muri kubona imbere y’amazina yabo hano munsi:

Ruhumuriza Aaroni (D4), waje kuba Musenyeri wa mbere wa Methodiste Libre mu Rwanda

Kanyandekwe Barnabe (D4) waje kuba Inspecteur muri Kibuye na Cyangugu)

Gumiriza Esron (D4) waje kuba Depute National

Rugema Nathanaeli (D4) wari Mwarimu wari uzwi cyane cyane ku Musengese, yari umuhanga

Pastor Gakwaya (D4) yaje gutangiza Paroisse Gikondo, nyuma ajya muri Amerika

Murekezi Emmanuel Prosper (D3) yaje kuba Maitre Principal ku I Shara

 

Mwarimu Emmanuel Murekezi.                                                                                                             

Murekezi Emmanuel yakomokaga mu Biguzi ho mu Bushenge. Murekezi yahitiye ku I Shara-Bugarama aturutse I Burundi aho yarangije kwiga. Ku bijyanye n’ amashuri yari mubo bitaga EAP (Ecole des Auxiliaires Pedagogiques), babaga barize imyaka itatu Post Primaires, ariko bakagira Diplome yemewe. Arangije kwiga yahise aba Maitre Principal. Yari umugabo wa Tamari Kamanzi, umwana w’imfura wa Pastor Ndoreyaho Andre. Kuko Ndoreyaho yari n’ umutegetsi wa Leta (Conseiller), akatira Murekezi ibikingi ruguru ahantu hitwa kuri Shota hafi yo kwa Mwarimu Ntawiniga Filimoni. Murekezi yari mwarimu aho mu Bugarama ariko ari n’umunyepolitike, yigize kuba Prezida du Parti mu rwego rwa Komini Bugarama, yigize no kuba candida Depute. Bivugwa ko mu byatumye Murekezi ava mu Bugarama, harimo ibintu bigeze kuri bitatu. Icya mbere nuko yagize gestion mbi y’umutungo wa Ecole Primaire ya Shara-Bugarama yari abereye Directeur, hazamo ibihombo kuburyo bugaragara. Ikindi ngo cyaba aruko yemeraga imikorere inyuranije n’ibyo ubukristo bwemera, ibyavuzwe kuri Nkurasi w’I Shota muri Nyabintare ngo wazize ibintu bijyanye n’amahembe, ngo byaba byarakekwaga ko hari icyo yari abiziho, bityo bigumye gusakuza cyane, ngo byaba ari bimwe byamuteye ubwoba, ahitamo kwimuka byihuse, ava mu Bugarama. Icya gatatu ni uko ngo Murekezi yari umuntu utazi koroha ngo abe yaca bugufi, bityo ntiyari mu mwanya wo kuba ahantu atemerwa nk’uruta abandi. Nyuma rero, yaje gushaka abandi bagore biyongera kuri Tamari wo kwa Pastor Ndoreyaho, umwe muri abo bagore ni uwitwa Nyirandatwa ukomoka n’ubundi iwabo wa Murekezi, mu Biguzi, ndetse ngo ariyongeza azana n’undi mugore w’ahitwa I Murangi. Gusa icyavugwa aha nuko kwa Murekezi aho bakiraga neza abashyitsi benshi bajyaga bashyikira I Kamembe bavuye mu Bugarama cyangwa se ahandi. Babakiranaga urugwiro. Murekezi yaje kurwara ikintu mu ijosi kibyimbamo, ariko nta buvuzi buhagije ngo yabonye. Yapfuye yari Directeur wa Primaire I Gihundwe mu Itorero rya Pentekote. Murekezi Emmanuel yitabye Imana mu mwaka wa 2007.

Mwarimu Serugo Jacques

Serugo Jacques yaje mu Bugarama mu mwaka wa 1962 mu mpera zawo cyangwa mu mwaka wa 1963 mu ntangiriro. Yari umwarimu w’umuhanga. Yari yararangije neza umwaka wa gatandatu muto ariko ahabwa na formation pedagogique. Yabanje kwigisha I Nyamigina hakurya yo ku I Shara. Yigishaga yo ataha mu rugo kwa Mwarimu Ngoboka Nahasoni. Yari inshuti ya Ngoboka, cyane cyane ko bari baranabanye I Kibogora muri Primaire, ariko Ngoboka amuri imbere. Bari baziranye rero. Icyo gihe bigaga mu wa gatanu bari interne (baba ku ishuri), kandi Directice wabo yari umuzungukazi witwaga Gonslosi. Umwaka wa gatanu witwaga 5eme Preparatoire, bakoraga Examen officiel mu mwaka wa gatanu, kugirango bemererwe kwimukira mu mwaka wa gatandatu. Umwaka wa gatandatu wafatwaga nka Tronc Commun.

Kamanzi Meshack

Kamanzi Meshack ( mukuru wa Barasaba Justus (Justin), Ndayisaba Josue, Ndagijimana Eustache, musaza wa Elesi Musabe (Elise), na Rozameri (Rose Marie), Kamanzi Meshack ni umwana w’ imfura wa Pastor Ndoreyaho Andre. Yize I Burundi I Musema kimwe n’abandi banyeshuri Itorero Methodiste Libre ryoherejeyo. Yavanyeyo impamyabumenyi ya D4. Nyuma yaho yakomereje amashuri yisumbuye muri Groupe Scholaire y’I Butare, agarukira muwa gatanu, hanyuma aba mwarimu. Kamanzi yabaye Gerant muri College Inferieur ya Kibogora, ariko baje guhindura inyito y’iyo titre ahubwo bayita Intendant, yavuyeyo aza kuba Burugumestiri wa Komini Bugarama, uwo mwanya wa Burugumestri awumaraho imyaka irindwi, ndetse arazamuka muri politike bamugira Depute, manda ya mbere yakoze imyaka igera kuri ibiri, kuva mu mwaka wa 1981 kugera mu mwaka wa 1983. Kubera ko bashakaga kuvugurura l’Ordre Constitutionnel, manda ya Prezida (presidential) igahura na manda y’abadepite (legislative), bityo rero kubera ko Prezida yari yaratowe mu mwaka wa 1978, manda ye yagombaga kurangira mu mwaka wa 1983, bashaka kubihuza na mandat y’ abadepite (legislatif), aho kuba itanu bayigira ibiri, kugirango manda ya Prezida irangirane n’iy’abadepite. Gusa Despite Kamanzi agira amahirwe yo kubona indi manda, kuva mu mwaka wa 1983 kugeza mu mwaka wa 1988. Muri uwo mwaka rero bivugwa ko ngo Depite Kamanzi yari amaze gucika intege, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ngo yari asigaye asinzirira mu Nteko, bamuhirika batyo, bari bamuharurutswe. Bamusimbuza Gasigwa Corneille nawe bari bariganye I Burundi. Kandi nkuko bikekwa, ntabwo Leta yari gufata undi mu candida uturuka muri Methodiste Libre batabanje kubaza Musenyeri Ruhumuriza. Bityo rero ntabwo bigoye kumva ko Itorero ryohereje uwo ribona ko ashobora kuba afite ubuhamya n’imyifatire ituma abayoboke b’ Itorero bamwiyumvamo cyane. Leta buriya ikorana n’umuntu uvuga rikijyana, kuko ibona uko imunyuzamwo ubutumwa ishaka gutambutsa mu baturage. Impamvu rero nyamukuru y’iri simburana ushatse wayishakira aha. Nyuma yuko Kamanzi avuye mu bu depite, bamuboneye akazi muri Cimerwa, aba Intendant aho muri Cimerwa kugeza ubwo yagarutse muri politike aba Burgmestri wa Bugarama mu mwaka wa 1993, mu gihe cy’amashyaka menshi, mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi yarakiri Burugmestri. Kamanzi yitabye Imana aguye muri Gereza mu kwezi kwa 12/1998, bari bamuzanye kuri Hopital ya Gihundwe, niho yaguye.

Muzehe Stefano

Muzehe Stefano n’ubwo yaje aturuka I Burundi, ariko ubundi inkomoko ye ni Tanzaniya, Muzehe ni Umutanzaniya w’ ahitwa Kigoma. Yaje mu mwaka wa 1965, ahitira ku rya munani (ibarabara rya munani), habaga cyangwa haba Abarundi benshi. Noneho amenya ko kurya Kabiri hari aba Methodiste bene wabo, kuko yari avuye I Burundi ari Umumethodiste Libre, dore ko burya Itorero Methodiste Libre i Burundi rikomeye cyane, ndetse ngo ryaba rinarusha abayoboke Methodiste Libre yo mu Rwanda. Pastor Ndoreyaho amenye ko hari Umumethodiste uri kurya munani, ajya kumuzana, amugeza kurya Kabiri (ibarabara). Aho rero niho Serugo yiyemeje kumwakira amushyira iwe. Muzehe arakomera aba umukristo ufatika, aba umujyanama w’ Itorero, yambaraga neza cyane, akamenya guteka neza cyane, mbese yari umusirimu wujuje ibyangombwa. Yavuye muri Tanzaniya aza I Burundi ajyanyeyo n’ abazungu b’ Abongereza, mu rwego rw’ akazi mu bijyanye n’itumanaho (telecommunication), bakoraga akazi ko gushinga iminara, mu Burundi yahabaye imyaka 30, arongora n’umukobwa waho witwa Martha. Muri 1965 aza kwivanga muri za politike zaho, muri byabihe bari bamaze kwirenza uriya witwa Ngendandumwe, nawe abifatwamo ariko abasha guhunga, ahungira mu Rwanda. Yitabye Imana ashaje cyane mu mwaka wa 2002. Habanje gupfa umugore we. Yari umusaza cyane kuburyo atarazi ko umugore we yapfuye. Hashize imyaka itatu yose, arinda apfa atazi ko umugore we yapfuye.

Segatarama Samuel

Segatarama Samuel yakomokaga I Busozo.Yari muri ya promotion ya mbere ya ba Butorano Aminadab, na ba Misago Eleazar wo kuri Njambwe,wo mu ba Pentekoti, ariko yari yabanje kuba Umumethodiste, bigishijwe na Mwarimu Ngoboka Nahasoni. Yarakize, aba umuntu w’imbere mu Itorero, kandi agatura menshi, icyacumi cya Segatarama iyo cyabaga kitaraza wasangaga imibare ikiri hasi. Yagiraga ubuntu, kandi yarazi gutanga ko bizana umugisha kuruta guhabwa. Segatarama ariko we ntiyabashije kurenga umwaka wa gatatu primaire, gusa yirundumurira mu bucuruzi, aratunga, akagira ibitekerezo bikomeye, ikibabaje nuko yaje kunanirwa ashaka umugore wa kabiri. Bivugwa ko ngo umusozo wese wiyubashye, ikimuranga, ngo agomba kugira umugore urenze umwe, ngo nibyo bigaragaza ko aba afite ijambo ndetse n’ amafranga. Yaje rero kwitaba Imana ku italiki ya 30/6/1993.
  1. Itorero Presbyterienne mu Rwanda
    1. Amateka y’ Itorero.Presbyterienne.

Itorero Presbyterienne ryatangiwe mu mwaka wa 1907. Muri uwo mwaka, Umudage ukomoka muri Misiyoni yitwa Beteli aherekejwe n’ Abanyatanzaniya bazanye mu Rwanda. Nyuma yo kugenda kw’ Abamisiyoneri b’ Abadage Intambara y’Isi ya Mbere irangiye, basimbuwe n’ Abamisiyoneri b’Abasuwisi, n’ Abamisiyoneri b’ababiligi, ndetse n’ Abamisiyoneri b’ aba Dutch (itsinda ry’ ubwoko bw’ Abadage bitwa ko bukomoka ku ba Netherlands).
  1. Ukwikukira kw’ Itorero.Presbyterienne.

Kugeza mu mwaka wa 1957,  ibikorwa by’ Itorero.Presbyterienne byagaragaraga gusa ahantu hatatu ariho: KirindaRubengera na Remera. Itorero.Presbyterienne ryabonye ubwigenge mu mwaka wa 1959 rihita rinahindura izina ryitwa Itorero.Presbyterienne mu Rwanda. Basezereye inyito yitwa “Evangelical” kuko batashakaga kuba ariryo Torero rimwe kandi ryonyine gusa ryitwa “evangelical Church”mu gihugu cyose. Guhera icyo gihe, iryo Torero rishyira imbaraga mu bikorwa byaryo ahitwa i Rubengera mu Rwanda.

  1. Ubuyobozi n’ inzego.

Itorero.Presbyterienne mu Rwanda ryari ryarubatse kandi rigira inzego z’ ubuyobozi bukomeye cyane. Mu mwaka wa 2008, bamaze gukatirwa inkunga zavaga hanze, Itorero ritangira gahunda ikorera mu nzego z’ ubuyobozi igamije gusaba amaparuwasi kwigira no kubashishikariza kumva ko ak’imuhana kaza imvura ihise maze bakitoza kandi bakabasha kwibeshaho n’ imbaraga zabo zonyine. Iyi gahunda nshyashya yo kwirwanaho ntiyahise yihuta kuko kubicengeza muri za paruwasi no kubasha kubibumvisha byasabaga igihe kirekire kandi bigasaba n’ uburyo bunyuranye bwo kubigeraho.

 

b.    Uburyo bw’ imiyoborere.

c.      


Itorero EPR (ryitwa mu Gifransa “Église Presbytérienne au Rwanda”) ubu rigizwe na presbyteries (amatorero) zigenga zirindwi hirya no hino mu gihugu cyose. Hagati aho ariko hakaba hari ikicaro gikuru mu mu murwa mukuru wa Kigali ari ho hitwa “The General Synod”. Kuri icyo cyicaro niho hari ubuyobozi bukuru kandi niho hakora gahunda rusange y’ Itorero mu rwego rw’ igihugu.

Izi Presbyteries 7 zigaragara kuri liste iri hano munsi zasimbuye uturere 13 bitaga “old synodal regions”, bityo nyine utwo turere 13 ntitukibaho. Buri Presbyterie iba ifite muriyo umubare uyu n’ uyu w’ amaparuwasi. Reba hano munsi uko bimeze:
  • Kigali (Paruwasi 33)
  • Rubengera (Paruwasi 34)
  • Remera (Paruwasi 14)
  • Kirinda (Paruwasi 12)
  • Gisenyi (Paruwasi 20)
  • Gitarama (Paruwasi 16)
  • Zinga (Paruwasi 17)36