Nuko acyiganyira atyo, yubura amaso, abona imbere ye inyumba y’igikundiro cyinshi yitwa NYUMBANZIZA, iri ku nzira. Nuko ndota yihuta ngo ahari yacumbikamo. Yicumye imbere ho hato, anyura mu nzira ifunganye cyane, akazu k’umukumirizi w’iyo nyumba kari imbere ye ho hato. Agenda akenguza cyane, abona intare ebyiri ku nzira. Aribwira ati: “Mbonye icyagaruye Mutiringira na Bwoba. Ariko izo ntare zari zishumitswe n’iminyururu, Mukristo ntiyayibona. Aratinya, ashaka gukurikira ba bandi; kuko yibwiye yuko, najya imbere atari bubure gupfa. Umukumirizi witwaga MURYEGE abona Mukisto ahagaze nk’ushaka gusubira inyuma, aramuhamagara ati: “Ukutse umutima utyo? (Mariko 4:40) witinya intare, kuko zishumitswe, kandi zashyiriweho kugerageza abafite kwizera, no kugaragaza abatagufite: ca hagati mu nzira, ntacyo uri bube. Mukristo agenda ahindishwa umushitsi no gutinya izo ntare, ariko akora nk’uko uwo mukumirizi amubwiye, azica hagati, yumva kwivuga kwazo, ntizagira icyo zimutwara. Akoma mu mashyi, agera ku irembo, aho uwo mukumirizi ari. Aramubaza ati: “lyi nzu ni iya nde? Nayiraramo?”

Umukumirizi aramusubiza ati’. “lyi nzu yubatswe na nyiri uyu musozi; yayubakiye abagenzi, ngo bajye bacumbikamo, babe amahoro. Wowe se urava he, ukajya he?”

Mukristo ati: “Ndava mu mudugudu witwa Kurimbuka, nkajya ku musozi Siyoni: none izuba ryarenze; ni cyo gituma nshaka kurara hano”.

Umukumirizi ati: “Witwa nde?”

Mukristo ati: “Kuri ubu nitwa Mukristo, ariko mbere nitwaga SINAGIRIWUBUNTU”.

Umukumirizi ati: ”Ariko ni iki gitumye wiririje utyo, izuba rikarenga?”

Mukristo ati: “Mba nasohoye kare, ariko nabonye ishyano, nasinziriye mu kazu k’inyuma y’uyu musozi, kandi n’ubwo nakoze ibyo mba nasohoye kare, iyo ntabura umuzingo w’igitabo wanjye. Nageze mu mpinga y’umusozi, ndawushaka, ndawubura, ndababara cyane, nsubirayo, ngera aho nahoze ndyamye, nywusangaho; none ndaje”.

Umukumirizi ati: “Reka mpamagare umukobwa umwe mubo mu nzu; nakunda imvugo yawe, arakwinjiza ngo ubane na bene wabo ba nyiri inzu nk’uko umuhango w’iyi nzu uri”.

Nuko Muryege avuza inzogera, umukobwa mwiza witonda, witwaga Mwigengesero, asohoka mu nzu, abaza umukumirizi icyo amuhamagariye.

Umukumirizi aramusubiza ati: “Uyu mugabo arava mu mudugudu wa Rimbukiro, akajya ku musozi Siyoni. Ararushye cyane, kandi n’izuba ryarenze; nicyo gitumye ansaba kurara hano: mubwira ko ngiye kuguhamagara. Numara kuvugana nawe, urakora icyo uri bushime nk’uko umuhango w’iyi nzu uri”.

Uwo mukobwa abaza Mukristo ati: “Urava he ukajya he?” Aramusubiza. Aramubaza ati: “lnzira wayibwiwe n’iki?” Arabimubwira. Aramubaza ati: “Wabonye ibiki mu nzira?” lbyakubayeho ni ibiki?” Arabimubwira. Amubaza uko yitwa. Aramusubiza ati: “Nitwa Mukristo; kandi cyane cyane ndashakishwa kurara hano n’uko menye yuko iyi nzu yubakiwe abagenzi na nyiri uyu musozi, kugira ngo bajye bacumbikamo, babe amahoro”.

Uwo mukobwa aramwenyura, ariko amarira azenga: hashize akanya, aramubwira ati: Reka ngende mpamagare bene wacu babiri cyangwa batatu. Yirukira ku rugi, ahamagara abandi batatu, umwe yitwaga MWIRINZI, undi yitwa MWUBAHAMANA, uwa gatatu

yitwa NYIRARUKUNDO, barasohoka, bamara akanya baganira na Mukristo, barahumuriza ngo abane na bene wabo bari mu nzu. Benshi muri bo bamusanganirira mu muryango, baramubwira bati: lnjira, uwo Umwami wacu yahaye umigisha; kuko icyatumye yubaka iyi nzu ari ukugira ngo icumbikwemo n’abagenzi bameze nkawe. Yunamisha umutwe, arabakurikira, yinjira mu nzu. Maze aricara, bamuha icyo kunywa, bahuza inama yuko bamwe muri bo baganira na Mukristo, bacyitegura ibyo kurya, kugira ngo igihe kidapfa ubusa. Bategeka Mwubahamana na Mwirinzi na Nyirarukundo kuganira na we.

Mwubahamana aramubwira ati: “Mukristo mwiza, n’ubwo tugucumbikiye ku buntu muri iyi nzu, tuganirire ibyakubereyeho mu nzira. Ahari natwe byatugirira umumaro”.

Mukristo ati: “Mbyemeye mbikunze cyane, nishimiye yuko mushaka ibyo byiza.

Mwubahamana ati: “Ni iki cyaguteye umutima wo gutangira kugenda uru rugendo?

Mukristo ati: “lcyampagurukije ni iki: nirukanywe mu gihugu navukiyemo n’ijwi riteye ubwoba ryahoraga mu matwi yanjye, rimbwira yuko ntazabura kurimbuka ningumayo”.

Mwubahamana ati: “Mu nzira zose ziva mu gihugu cyanyu ni iki cyatumye utoranya guca muri iyi?”

Mukristo ati: “Byabaye nk’uko Imana yabishatse, kuko, ngitangira gutinya kurimbuka, nari ntazi aho njya: maze ngihinda umushitsi ndira, haza umuntu witwa Mubwirizabutumwa, anyereka irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira, iryo ntabashije kwiyereka na hato atarinyeretse, anyobora atyo inzira injyana kuri iyi nzu.

Mwubahamana ati: “Ntiwanyuze ku nzira ya Musobanuzi?

Mukristo ati: “Nayinyuzeho, mbonamo ibyo ntazibagirwa nkiriho cyane cyane ibintu bitatu. Icya mbere ni uko Kristo akomeza umurimo we w’ubuntu mu mutima w’umuntu, n’ubwo Satani agerageza kuwubuza: icya kabiri ni iby’umuntu wakoze ibyaha byamukuye mu byiringiro by’imbabazi z’Imana: icya gatatu ni inzozi z’uwarose yuko umunsi w’amateka usohoye.

Mwubahamana ati: “Wumvise arotora inzozi ze?” Mukristo ati: “Narazumvise, kandi ziteye ubwoba cyane:

akizirotora zanteye agahinda. Ariko nishimiye yuko nazumvise. Mwubahamana ati: “Ibyo ni byo wabonye mu nzu ya Musobanuzi byonyine? Mukristo ati: “Nabonye n’ibindi: yanjyanye, anyereka inyumba nziza, irimo abantu bambaye imyenda y’izahabu. Maze haza intwari imwe, iratwarana, ica mu bafite intwaro barinda umuryango, barayibwira bati: “Injira, urahabwa ubwiza budashira. Bibaye, numva umutima wanjye wishwe n’umunezero. Nifuje kumara umwaka muri iyo nzu,

ariko nari nzi yuko nkwiriye gukomeza urugendo. Mwubahamana ati: “‘Nta bindi wabonye mu nzira?” Mukristo ati: “Nicumye imbere ho hato, nibwira ko

mbona umuntu ubambye ku giti, ava amaraso, mubonye, kumureba gutuma umutwaro umva mu mugongo, uragwa: uwo mutwaro warandemereraga cyane, ukanihisha, icyo gihe umvaho. Ndatangara cyane, kuko aho nabereye, ntarabona nk’ibyo. Ngihagaze, ndaramye, haza abantu batatu barabagirana. Umwe arambwira ati: “ibyaha byawe urabibabariwe, undi anyambura ubushwambagara, anyambika uyu mwenda utangaje; uwa gatatu anshyira iki kimenyetso mu ruhanga, ampa uyu muzingo w’igitabo, uriho ikimenyetso. Avuze ibyo, awukura mu isaho yo mu mwenda we.

Mwubahamana ati: “Nta bindi wabonye?”

Mukristo ati: “Ibyo nakubwiye nibyo byiza biruta ibindi. Ariko hariho n’ibindi nabonye. Nabonye abantu batatu, Muswa na Bute na Ruhangara, basinziriye hirya y’inzira ho hato, bafunze iminyururu ku maguru: ngerageza kubabyutsa, ntibankundira. Kandi mbona Mihangoyidini na Ndyarya bagera mu nzira buriye inkike bibwira ko bajya i Siyoni: Maze bahaba vuba, nk’uko nababwiye, ariko ntibanyemera. Kandi naruhijwe cyane no kuzamuka uyu musozi, kandi no guca ku ntare na ko kwashatse kunanira, iyo umukumirizi mwiza,

uhagaze ku irembo ryanyu, atangira inama, ahari mba nasubiye inyuma. None ndashimira Imana yuko ngeze aha, namwe ndabashimira ko munyakiriye. Maze Mwirinzi yifuza kumubaza amagambo make, ashaka ko amusubiza.

Nuko aramubaza ati: “Ubundi n’ubundi ntiwibuka igihugu wavuyemo?”

Mukristo ati: “iyo nkibutse, ngira isoni, nkacyanga. Iyo mba narakumbuye igihugu navuyemo, mba narabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho ndashaka ikirusha icyo kuba cyiza: ni icyo mu ijuru (Abaheburayo 11:15).

Mwirinzi ati: “Ntugifite bimwe wari umenyereye mbere?”

Mukristo ati: “Ndacyabifite, ariko ntabishaka na hato: cyane cyane ni ukwibwira ibihura na kamere yanjye y’umubiri bikunda kunezeza ab’iwacu, nanjye byaranezezaga. Ariko kuri ubu, ibyo byose birambabaza; nabasha guhitamo ibyo nshaka, nakunda kutazabyibwira ukundi; ariko iyo nshatse gukora ibyiza, ibibi biba ari byo bItanga imbere (Abaroma 7:15-21).

Mwirinzi ati: “lbikunanira igihe kimwe, ikindi ntubona ko bimeze nk’ibineshejwe?”

Mukristo ati: “Mbibona ntyo, ariko nibuke: iyo mbirimo, mba ndi mu byishimo byinshi, kandi mbyibuka n’umunezero.

Mwirinzi ati: “Ubasha kwibuka ibituma ibikurushya ibyo bimera nk’ibineshejwe?”

Mukristo ati: “lyo nibutse ibyo nabonye ku musaraba, biranesheka; cyangwa iyo nitegereje umwenda wanjye udaraje, biranesheka; cyangwa iyo nsomye mu muzingo w’igitabo nambaye mu gituza, biranesheka; cyangwa iyo nibwiranye urukundo igihugu njyamo, biranesheka”.

Mwirinzi ati: Ni iki kigushakisha utyo kujya i Siyoni?”

Mukristo ati: “Ni uko ari ho niringiye kuzabona Uwabambwe ku musaraba ari muzima; kandi ni uko ari ho niringiye kuzakurirwamo ibindimo bindushya kuri ubu. Bavuga yuko nta rupfu rubayo (Ibyahishuwe 21-4): kandi iyo niho nzabana n’uwo nakunda cyane kubana nawe. Kuko mukundira ko yankuyeho wa mutwaro

wanjye: kandi ndambiwe n’indwara yo mu mutima wanjye. Ndashaka kuba aho ntazapfira ukundi, nkabana n’abahora basingiza bati: “Uwera, Uwera, Uwera.

Maze Nyirarukundo abaza Mukristo ati: “Ufite umugore n’abana?”

Mukristo aramusubiza ati: “Mfite umugore n’abana bato bane”.

Nyirarukundo ati: “Ni iki cyakubujije kubazana?”

Mukristo ararira, aramusubiza ati: “Nashakaga kubazana cyane, ariko bose ntibakunda na hato ko nza muri uru rugendo”.

Nyirarukundo ati: “Ariko wari ukwiriye kubareshyareshya ukabasobanurira ibyago bizaba ku bahasigaye.

Mukristo ati: “Narabibasobanuriye, kandi mbabwira kuzarimbuka k’umudugudu wacu, nk’uko Imama yabinyeretse: ariko kuri bo nahindutse nk’uwikinira, ntibabyemera (Itangiriro 19:14)

Nyirarukundo ati: “Wasabye Imana kugira ngo ihe umugisha inama wabagiriye?”

Mukristo ati: “Nabasabiranye urukundo rwinshi: kuko mbakunda cyane; nawe ndashaka ko ubimenya”.

Nyirarukundo ati: Ntiwababwiye agahinda kawe n’uko utinya kurimbuka? Ngira ngo uko kurimbuka kwarakugaragariraga.

Mukristo ati: “Najyaga mbibabwira hato na hato. Kandi ubwoba bwanjye bwagaragazwaga no mu maso hanjye, n’amarira yanjye n’umushitsi nahindishwaga no gutinya ubugi bw’intorezo turagijwe. Ariko ibyo byose ntibyabemeza ngo bazane nanjye.

Nyirarukundo ati: “Bari bafite rwitwazo ki rwo kutaza?”

Mukristo ati: “Umugore waniye yanze gusiga iby’iyi si: abana banjye bakundaga ibinezeza by’ubupfu by’abana; izo mpamvu n’izindi nkazo zatumye bandeka ngo ngende njyenyine.

Nyirarukundo ati: “Ariko se, ingeso zawe mbi ntizononnye impamvu zose wababwiye zo kubareshya ngo muzane?

Mukristo ati: “sinashima ingeso zanjye, kuko nzizimo ibibi byinshi. Kandi nzi yuko ibyo umuntu ahirimbanira kohesha abandi amagambo ye, ngo abagirire umumaro, abasha kubyononesha vuba ingeso ze. Ariko ndabasha kwireguza iki, yuko nirindaga cyane

gukora ibidakwiriye, byabaha urwitwazo rwo kutagenda uru rugendo. Kandi icyo ni cyo cyatumaga bambwira yuko niyima ibyo bagira ngo si bibi, ngakabya gukora ibyo nibwira ko bikwiriye; no kwanga ibyo nibwira ko bidakwiriye; ariko ibyo byose nabikoraga ku bwabo, Kandi ngira ngo, ibyo bambonanye, byababujije ni uko nakabyaga kwirinda gucumura ku Mana cyangwa Kugirira mugenzi wanjye nabi.

Nyirarukundo ati: “Na Kaini yangiye murumuna we (1 Yohana 3:12) kuko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza. Nuko niba ari icyo umugore wawe n’abana bawe bakwangira, baba biyerekanye ko ari abanzi b’ibyiza, nawe ukaba wikijije urubanza rw’amaraso yabo (Zekariya 3:18).

Maze ndota bicaye baganira batyo, bageza aho bazaniye ibyo kurya, babizanye bicara ku meza, bararya. Kandi ku meza baganiraga ibya nyiri uwo musozi gusa. Ibyo yakoze n’icyabimukoresheje n’icyatumye yubaka iyo nzu bicayemo. Ibyo bavuze bimenyesha yuko yabaye intwari ikomeye, kandi ko yarwanije akica uwari ufite ubutware bw’urupfu (Abaheburayo 2:14-15), n’ubwo yishyize mu kaga gakomeye muri iyo ntambara. Bituma ndushaho kumukunda, kandi Mukristo afatanya nabo guhamya ibyo, ati: “Nizeye yuko yamuneshesheje kuva amaraso menshi, kandi igitumye ibyo byose byerekana ubwiza n’ubuntu ni uko yabikoreshejwe n’urukundo akunda igihugu cye gusa.

Kandi bamwe muri bene inzu bavuga yuko bamubonye, bakavugana nawe, hanyuma y’urupfu rwe rwo ku musaraba: bahamya yuko ubwe yavuze ko akunda cyane abagenzi b’abakene: ntawe bahwanye, uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rirengera. Bavuga n’icyerekana ibyo bahamije, yuko yiyambuye ubwiza bwe n’icyubahiro cye kugira ngo akize abakene, kandi ko bumvise avuga ko adakunda kuba wenyine ku musozi w’i Siyoni. Kandi bavuga yuko yahinduye abagenzi benshi kuba imfura zikomeye, n’ubwo kuri kavukire yabo bari abasezi, kandi bari basanzwe ku icukiro (1 Samweli 2:8; Zaburi 3:7)

Batarama baganira batyo, bageza mu gicuku; maze biragiza Umwami wabo ngo abarinde, baragenda, bararyama, Bajyana uwo mugenzi, bamuryamisha mu nzu yo hejuru nini ifite idirishya ryerekana aho izuba rirasira. Iyo nzu yitwa Amahoro. Mukristo

arasinzira yicura mu gitondo, arakanguka araririmba ati:

Mbega abagenzi nkanjye

Dukundwa dutyo se?

Akadukuyakuya

Atubabarira?

Yandihiriye ibyaha:

None uba aha yampaye

Kuba ahahereranye

N’ubwiza bw’uru. (Ijwi 201)


Bose bakangutse, bamara umwanya baganira, bamubuza kugenda bataramwereka ibitangaza by’aho hantu. Babanza kumujyana mu nzu y’inzandiko, bamwereka inzandiko zahozeho kera cyane: muri zo nibuka ko babanje kumwereka urwandiko rwanditswemo amasekuruza y’Umwami nyiri uwo musozi. Yerekana yuko ari umwana w’Iyahozeho kera kose, kandi no kuvuka kwe ko ari ukwa kera kose. Kandi harimo n’ibyo yakoze byinshi n’amazina y’abantu amagana menshi yashatse, kandi yuko yabatuje mu mazu adasazishwa n’ubukuru cyangwa ikindi cyose cyonona byo mu isi. Maze bamusomera ibyiza bamwe mu bagaragu b’Umwami bakoze, yuko batsinze abami, bakoze ibyo gukiranuka, bahawe ibyasezeranijwe, bazibye iminwa y’intare, bazimije umuriro ugurumana cyane, bakize ubugi bw’inkota, bakuwe mu ntege nke bagahabwa intege nyinshi, babaye intwari mu ntambara, banesheje ingabo z’abanyamahanga (Abaheburayo 11:33-34)

Maze basoma ikindi gice cy’inzandiko zo muri iyo nzu, cyerekana yuko Umwami wabo akunda cyane kwemera umuntu wese, uko ari kose, n’ubwo mu bihe byashize yaba yaramucumuyeho cyane, agatuka ibyo yakoze. Kandi muri iyo nzu harimo ibitereko by’ibyiza bindi byinshi, babyereka Mukristo byose: ibitereko y’ibyabaye kera n’ibya vuba, n’ibihanura ibitazabura gusohora, bigatera abanzi ubwoba no gutangara, bigahumuriza abagenzi, bikabamara umubabaro.

Bukeye bwaho, bamujyana mu nzu y’intwaro, bamwereka intwaro nyinshi z’amoko yose Umwami wabo yateguriye abagenzi: inkota n’ingabo n’ingofero z’ibyuma n’ibyuma bikingira igituza no gusenga k’uburyo bwose n’inkweto zidasaza.

Kandi muri iyo nzu hari intwaro zirangiza abantu bangana n’inyenyeri zo mu ijuru ngo barwanire Umwami wabo. Kandi bamwereka ibyo bamwe mu bagaragu b’Umwami

bakoresheje ibitangaza. Bamwereka inkoni ya Mose (Kuva 4:2-4 Kuva 4:17) n’ibibindi n’amakondera n’imuri Gideoni yirukanishije ingabo z’Abamidiani (Abacamanza 7:10) n’igufa ry’uruhekenyero Samusoni yakoresheje ibitangaza bikomeye (Abacamanza 15:16). Kandi bamwereka n’umuhumetso n’ibuye Dawidi yicishije Goliyati w’i Gati (1 Samweli 17:49), bamwereka n’inkota Umwami wabo azicisha wa Mugome ku munsi azahagurukiraho agafata umuhigo (2 Abatesalonike 2:8). Kandi bamwereka n’ibyiza bindi byinshi bimunezeza cyane. Babirangije, bararyama.

Maze ndota yuko bukeye ahaguruka ngo agende; maze bamusibiza undi munsi umwe, bati: “Ejo, nihatagira urwokotsi, tuzakwereka IMISOZI Y’IGIKUNDIRO, izarushaho kuguhumuriza, kuko iri bugufi bw’igihugu ushaka kujyamo kuruta ino: arabyemera, arahasibira. Bukeye bamujyana hejuru y’inzu, bamutegeka kureba ikusi*. Arahareba, yitegera igihugu cyiza kirimo imisozi myinshi, irimo ibigombe n’inzabibu n’ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa, irimo n’amasoko n’imigezi, igihugu cy’igikundiro cyinshi (Yesaya 33:16). Abaza uko cyitwa. Baramusubiza bati: “Ni igihugu cya Imanuweli, abagenzi bose bakundirwa kujyamo, nk’uko bakundirwa kuza kuri uyu musozi. Nugerayo, abungeri b’intama bahaba bazakwereka kure irembo ry’ururembo rwo mu ijuru”.

Ashaka kugenda, baramwemerera, ariko baramubwira bati: “Reka tubanze twongere kujya muri ya nzu y’intwaro. Bagezemo, bamufureba ibyuma byo kumukingira, bihereye ku mutwe bikageza ku birenge, bamuha n’intwaro, kuko ahari yatererwa n’ababisha mu nzira.

Amaze guhabwa ibyo, asohokana n’izo nshuti ze, ajya ku irembo, abaza wa mukumirizi yuko hari umugenzi wahanyuze. Umukumirizi aramusubiza ati: Nabonye umwe”.

Mukristo ati: “Wamenya izina rye?”

*Kusi ni iburyo bw’umuntu, iyo yerekeye aho izuba rirasira.

Umukumirizi ati: Namubajije uko yitwa, ambwira yuko yitwa MWIZERWA.

Mukristo ati: “Ndamuzi: dusangiye umudugudu; imihana yacu irafatanye; yaturutse aho navukiye. Kuri ubu ageze he?

Umukumirizi ati: “Kuri ubu ahari ageze mu gikombe”.

Mukristo ati: “Mukumirizi mwiza, Umwami abane nawe, akongere imigisha myinshi kuko wangiriye neza.

Maze aragenda, ariko Mwigengesero na Mwubahamana na Nyirarukundo na Mwirinzi bashaka kumuherekeza ngo bamugeze mu gikombe. Nuko baragendana, bongera kuganira nk’ibya mbere, hagera aho umusozi utangira kumanuka. Mukristo arababwira ati: “Nk’uko kuzamuka uyu musozi kwari kuruhije, niko mbonye yuko kumanuka ari kubi”.

Mwirinzi aramusubiza ati: “Ni koko; uvuze ukuri; kuko biruhije umuntu kumanuka mu gikombe cyitwa MUCISHABUGUFI, nk’uko umanuka none, ntanyerere: nicyo gitumye tuguherekeza ngo tukugezeyo.

Nuko atangira kumanuka yitonze cyane, ariko ntiyabasha kwibuza kunyerera buke, nka rimwe cyangwa kabiri. Maze ndota yuko ageze mu gikombe bamuha umutsima n’icupa ry’amazi n’isere ry’inzabibu zumye; basezeranaho, aragenda.