MURI ICYO gikombe Mucishabugufi, Mukristo ahabonera intambara ikomeye. Ataragera kure, abona dayimoni w’umwaku uteye ubwoba, aje amusanganira, witwa APOLUONI (Ibyahishuwe 9:11), risobanurwa ngo Umurimbuzi. Mukristo “abanza gutinya, yiburanya gusubirayo cyangwa gushikama. Maze yibuka yuko mu mugongo atifurebyeho ibyuma bimukingira, ati: “Nimuha ibitugu ndaba mwigabije ngo anshumite amacumu. Nicyo cyatumye yibwira ati: Ibyiza ni uko nashikama, kuko n’aho ntashaka ikindi keretse gukiza

ubugingo, gushikama ari ko kwaruta. Maze aragenda ahura na Apoluoni. Uwo yari icyago cy’ubwahuro,

afite ishusho mbi cyane, afite uruhu rw’ingamba nk’urw’ingona, arirwo yiratanaga (Yobu 41:15) afite n’amababa nk’ay’imbwa y’iswa, n’amajanja nk’ay’ingwe; mu nda ye havagamo umuriro n’umwotsi, akanwa ke kasaga n’ak’intare. Ageze aho Mukristo ari, amurebana agasuzuguro aramubaza ati: “Urava he ukajya he?”

Mukristo ati: “Mvuye mu mudugudu w’i Rimbukiro, urimo ibibi byose, ndajya mu rurembo Siyoni”.

Apoluoni ati: “Ibyo bimbwiye yuko uri ingabo yanjye kuko icyo gihugu cyose ari icyanjye, ari jye mwami wacyo n’imana yacyo. Ni iki cyatumye unyimura, ndi umwami wawe? Mba ngukubise rimwe, ukagwa ugapfa, ni uko niringiye ko uzongera kunkorera.

Mukristo ati: Nzi yuko navukiye mu gihugu cyawe koko; ariko kugukorera kwarananiye, n’ibihembo utanga ni ibitabasha gutunga umuntu; kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (Abaroma 6:23), nuko namaze kuba umuntu mukuru, ushaka ubuhake burutaho, nk’uko abandi bafite ubwenge bakora.

Apoluoni ati: “Nta mwami wakundira vuba ko abantu be bamwimura, nanjye sinkunda ko umvaho: umva yuko wababajwe n’ibihembo byawe n’ubuhake bwawe, emera kungarukira, kandi icyo mbasha gukura mu gihugu cyanjye, ngusezeranije yuko nzakiguha.

Mukristo ati: “Nahatswe n’undi, niwe Mwami utwara abami: none nabasha nte kujyana nawe? Si ukumuhemukira?”

Apoluoni ati: “Ubaye iciro ry’imigani ngo Ntaho uvuye ntaho ugiye. Ariko bijya biba ko abatuye ko ari abe bamara iminsi bamukorera, maze bakamucika. Nawe wagira utyo ntacyo waba.

Mukristo ati: “Narasezeranye ndahira yuko nzajya mukorera: nabasha nte kwica iryo sezerano, simanikwe bampora ubugome?

Apoluoni ati: “Sibyo wangiriye? Ariko nemeye kukubabarira nuhindukira ukangarukira”.

Mukristo ati: “Nasezeranije kugukorera nkiri umwana ntaragira ubwenge. Kandi ngira ngo Umwami ndwanira none ashobora kunkuraho urubanza rwo kwica iryo sezerano, no kumbabarira ibyo nakoraga

nkiri uwawe. Kandi, Apoluoni, wa murimbuzi we, reka nkubwire ukuri, nkunda ubuhake bwe n’ibihembo atanga, n’abagaragu be no gutegeka kwe no kubana nawe n’igihugu cye, mbirutisha ibyawe: none rorera kunyoshya, ndi umugaragu we ndashaka kumukurikira.

Apoluoni ati: “Nurakaruka, wongere utekereze ibyago bizakuberaho mu nzira unyuramo. Uzi yuko benshi mu bagaragu b’uwo bapfa nabi, kuko bangomeye bakava mu nzira zanjye. Mbese abenshi muri bo ntibishwe urupfu ruteye isoni? Umva ko wakunze buhake bwe, ukaburutisha ubwanjye. Ntiyigeze kuva aho ari ngo akize abamukorera abanzi babo; nta n’umwe yakijije. Ariko jyeweho ninde utazi yuko we n’abagaragu be nabakijije kenshi abankiranukiye, mbakirisha amaboko cyangwa uburiganya, n’ubwo bari bafashwe mpiri. Niko nawe nzagukiza.

Mukristo ati: “Icyatumye atabakiza none muri iki gihe, ni ukugira ngo agerageze amenye urukundo rwabo, yuko bazabana nawe akaramata, bakageza ku gupfa. Kandi urwo rupfu rubi uvuze rubabera icyubahiro gikomeye, kuko agakiza ka none atari ko biringira cyane ahubwo bategereza icyubahiro n’ubwiza byabo, kandi bazabihabwa ubwo umwami wabo azazana ibye n’iby’abamarayika”.

Apoluoni ati: “Umaze kumukorera nabi no kumuhemukira, uzagororerwa ute?”

Mukristo ati: “Apoluoni namuhemukiye iki?”

Apoluoni ati: “Mu itangiriro ry’urugendo waracogoye, ubwo wasayaga mu isayo Gahindagasaze, ugasigazaho hato, ikaguhotora. Wagerageje gukurwaho umutwaro wawe uburyo budategekwa, ariko wari ukwiriye gutegereza kuwukurwaho n’Umwami wawe. Kandi wasinziriye ibitotsi bibi, utakaza ibintu byawe by’igiciro cyinshi. Wari bugufi bwo gusubira inyuma, ubwo wabonaga za ntare. Kandi iyo uganira ibyo wabonye n’ibyo wumvise muri uru rugendo, mu mutima wawe ushaka kubahirwa ibyo wakoze n’ibyo uvuga byose.

Mukristo ati: “Ibyo uvuze byose ni iby’ukuri, kandi hariho n’ibindi byinshi wibagiwe: ariko Umwami nkorera nkubaha ni umunyebambe ukunda kubabarira. Kandi izo ntege nke za kamere narazihoranye ntarava iwawe, kuko ariho zamfatiye; kandi nanihishijwe no kuremera kwazo, ndazihana, Umwami wanjye arazimbabarira”.

Apoluoni ararakara cyane, ati: “Ndi umwanzi w’uwo Mwami; ndamwanga, nkanga n’amategeko ye n’abagaragu be; iki ni cyo kinzanye: ni ukukubuza”.

Mukristo ati: “Apoluoni, irinde, kuko ndi mu nzira y’Umwami, ari yo nzira yo gukiranuka: ni cyo gitumye ukwiriye kwirinda.

Apoluoni atambikiza mu nzira, arayimara, aramubwira ati: “Simbikangwa: itegure gupfa, kuko ndahiye isenga yanjye y’i Gehinomu yuko utari butambuke intambwe imwe, ntakwiciye aha ngaha”.

Maze amutera mu gituza agacumu kameze nk’umwambi kaka umuriro; ariko Mukristo akinga ingabo, arakaranga ntikagira icyo kamutwara. Maze Mukristo akura inkota kuko abonye yuko atagikwiriye kujunjama. Apoluoni arihuta, aramwipfunyira amutera uducumu twinshi nk’urubura: Mukristo ntiyabasha kuturanga twose, akomereka mu mutwe no ku kuboko no ku kirenge. Agenza umugongo ho hato, Apoluoni aramwegera cyane, Mukristo akanyabugabo karaza, arwanisha ubutwari, uko ashoboye. Bacagasa umunsi barwana iyo ntambara ikomeye; Mukristo araruha asigaza ho hato, agacika intege: kuko inguma ze zagendaga zimumara intege. Apoluoni amubonye uburyo, aramwegera aramusumira, amukubita hasi cyane; inkota ya Mukristo bagwa ukubiri. Apoluoni aramubwira ati: “Ndagushyikiriye, sindi bubure kukwica. Aramushikamira, asigaza ho hato akamwica: Mukristo ashaka kwiheba yuko atari bukire. Maze ku bw’imbabazi z’Imana, Apoluoni acyihanukiriye ngo amuhorahoze, Mukristo arambura ukuboko vuba, asingira inkota ye, aramubwira ati: “Wa mubisha we, winyishima hejuru; iyo nguye ndabyuka (Mika 7:8)”.

Mukristo arwana na Apoluoni
Mukristo arwana na ApoluoniAvuze ibyo, acumita Apoluoni inkota cyane, amusubiza inyuma, nk’ukomeretse uruguma rwica. Mukristo abibonye, arongera aramwegera, aramubwira ati: “Muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze (Abaroma 8:37). Apoluoni atanda amababa ye y’imbwa y’iswa araguruka aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona (Yakobo 4:7)”.

Utari uhari, nk’uko nari mpari, ntiyabasha kwigereraniriza gutaka no kwivuga bya Apoluoni byo muri iyo ntambara: kuko yavugaga nk’intare. Kandi no gusuhuza umutima no kuniha bya Mukristo nta wabasha kubyigereraniriza. Muri iyo ntambara yose sinigeze kubona agaragaza umunezero na rimwe kugeza aho yamenyeye ko akomerekesheje Apoluoni inkota ye. Nicyo cyamuteye kumwenyura, yubura amaso, areba mu ijuru. Aho nabereye, sinari nabona intambara iteye ubwoba nk’iyo. Ishize, Mukristo araririmba ati:

Daimoni uyu unteye

Ava kwa Satani:

Ni we wamutumye;

Ni we shebuja.

Twiriwe turwana;

Nuko Apoluoni

Asigaza hato,

Akanyica pe!

Maze Imana yanga

Ko uwo mwanzi anyica;

Mfate inkota yanjye,

Ndamucumita.

Nshima Uwantabaye,

Akaneshereza.

Sinzasiba iteka,

Kumusingiza. (Ijwi 300)


Maze abona ukuboko kumuha ibibabi by’igiti cy’ubugingo; arabifata, abishyira ku nguma ze, yakomerekeye muri iyo ntambara; uwo mwanya arakira. Arya umutsima, anywa ya mazi bamuhaye mu icupa, abona intege, aragenda agifite inkota mu ntoke kuko yakekaga yuko ahari undi mubisha yaba bugufi. Ariko Apoluoni ntiyongeye kumutera muri icyo gikombe cyose ukundi.