Arangije icyo gikombe, agera ku kindi gihereranye nacyo, cyitwa IGIKOMBE CY’IGICUCU CY’URUPFU: kandi Mukristo nacyo yari akwiriye kukinyuramo kuko inzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru yagicagamo hagati. Icyo gikombe cyari igiswa rwose. Umuhanuzi Yeremiya yakivuze atya ati: “Ni ubutayu, igihugu cy’umutarwe n’imyobo, igihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, kitagira ugituyemo kandi kitanyurwamo n’umuntu wese (utari Umukristo) (Yeremiya 2:6). Muri icyo gikombe, Mukristo abonamo ibishaka kumubuza, birusha intambara yarwanije Apoluoni kumubabaza, nk’uko ngiye kubatekerereza.
Ndota yuko Mukrisro ageze ku rugabano rw’igicucu cy’urupfu, ahura n’abantu babiri bo mu rubyaro rwa ba batasi babaze inkuru mbi ya cya gihugu cyiza (Kubara 13:32), bakimirana bihuta. Mukristo arababaza ati: “Murajya he?”
Abo bagabo bati: “Turagarutse, turagarutse, nawe niba ukunda amahoro cyangwa ubugingo bwawe, wagaruka”.
Mukristo ati: “Mubaye iki?”
Abo bagabo bati: “Tubaye iki? Twajyaga iyo ujya iyo, tugeze aho twahangaye kugenda. Twashigajeho hato tukarenga aho umuntu yabonye uko agaruka. Iyo twicuma imbere ho hato y’aho twagarukiye, ntituba twabayeho, ngo tuze tubikubwire.
Mukristo ati: “Mwasanze iki?”
Abo bagabo bati: “Twendaga kugera mu gikombe cy’Igicucu cy’Urupfu; twahiriwe kuko twarungurutseyo tukabona akaga kariyo tutaragerayo (Zaburi 44:19; Zaburi 107:10)
Mukristo ati: “Ariko mwabonyeyo iki?”
Abo bagabo bati: “Ni ishyano! Twabonye igikombe kirimo umwijima w’icuraburindi. Tubonamo n’abadayimoni n’imyuka mibi n’ibiyoka byo muri rwa rwobo. Twumva gutaka no kuboroga nk’ukw’abantu bababazwa umubabaro utavugwa, bicayemo baboheshejwe umubabaro n’ibyuma. Kandi no hejuru y’icyo gikombe hari ibicu bivurungana byihebesha umuntu, n’urupfu rugitwikiriye amababa iteka. Igikombe cyose cyari giteye ubwoba bwinshi, gicuze icyuna. (Yobu 3:5; Yobu 10:22)
Mukristo ati: “Ntimurambwira ibimbuza kwibwira yuko ari yo nzira ijya aho nshaka kujya (Zaburi 44:18-19; Yeremiya 2:6).
Abo bagabo bati: “Ibe iyawe wenyine; twe ntidushaka ko iba iyacu.
Baragenda; Mukristo akomeza inzira, agifite inkota mu ntoke, kuko ahari yagira ikimutera mu nzira. Ndota yuko iburyo bw’inzira hari uruhavu rufite umuhato muremure cyane, rurangije icyo gikombe cyose: urwo ruhavu ni rwo impumyi zirandase izindi zijya zigwamo iteka ryose, zikarimbukiramo. Kandi ibumoso hari isayo mbi cyane, uguyemo, n’aho yaba ari umunyangeso nziza, ntabona aho ashinga ibirenge. Iyo sayo niyo umwami Dawidi yaguyemo kera, iba yaramuhotoye, iyaba Ibishobora itamusayuye (Zaburi 69:14; Zaburi 40:1-2).
Iyo nzira ica hagati y’ibyo byago byombi yari ifunganye cyane; nicyo cyatumye Mukristo aboneramo ibimurushya. Muri uwo mwijima, iyo yashakaga kutagwa mu ruhavu mu ruhande rumwe, yabaga bugufi bwo kugwa mu isayo mu rundi ruhande: kandi yashaka kutagwa mu isayo, yirindaga cyane kugwa mu ruhavu. Nuko agenda yomboka atyo. Numva asuhuza umutima cyane: kuko ako kaga mvuze atari ko konyine, ariko kandi umwijima wahishaga inzira, nicyo cyatumye, iyo yashinguraga ikirenge, atamenyaga aho agiye kugishinga, cyangwa icyo agiye gukandagira.
Hagati y’icyo gikombe, mbona umunwa w’i Gehinomu, nawo uri bugufi bw’inziza. Mukristo aribwira, ati: “Noneho ndagira nte? Kandi kenshi umuriro n’umwotsi byinshi cyane byavanagamo n’ibishashi n’urusaku rubi ruteye ubwoba, ibyo Mukristo atakwirengeresha inkota,
nk’uko yayirengeje kuri Apoluoni. Nicyo cyatumye asubiza inkota mu rwubati, yenda intwaro yindi yitwa UBURYO BWOSE BWO GUSENGA (Abefeso 6:18). Numva ataka ati: “Uwiteka ndakwinginze, kiza ubugingo bwanjye (Zaburi 116:4). Amara umwanya munini agenda atyo, wa muriro ugurumana ushaka kumugeraho. Kandi yumvaga amajwi ateye ubwoba n’ibimugenda iruhande bigenda bigaruka; nicyo cyatumye ubundi yibwira yuko bigiye kumushishimura cyangwa kumukandagira, arahagarara, ashidikanya icyo ari bukore. Ubundi yibwiraga gusubira inyuma, maze agakeka yuko ahari acagashije icyo gikombe. Nyuma yibuka yuko yakize akaga kenshi, yigira inama yuko gusubira inyuma kwamuzanira akaga kuruta ako kujya imbere. Nicyo cyatumaga agambirira kujya imbere: maze ba badayimoni bakomeza kumwegera. Bagiye kumugeraho, avuga ijwi rirenga ati: Ndagendana imbaraga z’Uwiteka Imana. Maze basubira inyuma ntibamugeraho.
Hariho kimwe ntari busige nabonye yuko icyo gihe Mukristo yari ahagaritse umutima cyane bimubuza kumenya ijwi rye ubwe, nanjye namenye umubabaro we ntya: ageze bugufi bw’umunwa wa rwa rwobo rwaka umuriro, umwe mu badayimoni aromboka, amwegera inyuma amwongorera ibitutsi byinshi bibi cyane bituka Imana. Mukristo yibwira ko bivuye mu mutima we ubwe. Ibyo bibabaza Mukristo cyane, birusha ibyamubayeho byose bindi, kuko yibwiye ko atutse Iyo akunda cyane, Iyaba yarabashije kwirukana ibyo bitutsi, aba yarabyirukanye uwo mwanya: ariko ntiyagira ubwenge bwo kwipfuka mu matwi cyangwa ubwo kumenya aho bivuye.
Amara umwanya agendana agahinda atyo, yibwira ko yumva ijwi ry’umuntu umuri imbere, ati: “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe (Zaburi 23:4). Yishimishwa n’izi mpamvu:
(1) N’uko bimumenyesheje yuko muri icyo gikombe harimo bagenzi be bubaha Imana nka we, atari we wenyine ukirimo.
(2) Yishimishwa n’uko amenye ko abe bari kumwe n’Imana n’ubwo bari muri uwo mwijima n’umubabaro mwinshi. Nuko aribaza ati: “Mbese, nanjye hari ikimbuza kubana nayo, n’ubwo ibirushya by’aha hantu bimbuza kubimenya?
(3) Anezezwa n’uko yiringiye kubona abo kujyana na we, yabasha kubageraho.
Akomeza kugenda ahamagara uw’imbere: maze uwo ashidikanya ikimuhamagaye, kuko na we yibwiraga yuko ari wenyine, ntiyamwitaba. Maze, buracya: Mukristo aravuga ati: “Yahinduye igicucu cy’urupfu kuba igitondo (Amosi 5:8). Nuko areba inyuma, si uko ashaka gusubirayo, ahubwo ni ukugira ngo arebe ku mugaragaro akaga kenshi yanyuzemo mu mwijima. Abona neza rwa ruhavu ruri ku ruhande rumwe, na ya sayo iri ku rundi: areba n’uko inzira ifunganye ica hagati y’ibyo. Abona na ba badayimoni na ya myuka mibi na bya biyoka byo mu rwobo rw’i Gehinomu, ariko byose byari bimuri kure. Ntibyamuba bugufi ijoro rikeye, ariko byaramugaragariye, nk’uko byanditswe, ngo Uwiteka agaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, kandi igicucu cy’urupfu agishyira mu mucyo (Yobu 12:22).
Mukristo abonye ibyo byago byose byo mu nzira yaciyemo n’uburyo yabikize, arumirwa amaze kubyitegereza neza kuko amanywa abigaragaje, amenya ko byari ibyo gutinywa koko. Muri ako kanya izuba rirarasa. Nabyo bibera Mukristo imbabazi z’Imana kuko igice gisigaye cy’Igikombe cy’lgicucu cy’Urupfu cyarushije icya mbere kubamo akaga cyane. Uhereye aho yari ageze, ukageza aho giherera inzira yari irimo ibisambi n’ibigoyi n’iyindi mitego y’amoko menshi; ahandi yari irimo inzobo n’amashya, n’imirerajuru miremire; ahandi yari ibogamye. Nuko iyaba harabaye ijoro, nk’uko ryari riri agitangira kunyura muri icyo gikombe, n’aho yagize ubugingo
nk’ubw’abantu igihumbi, atari ku bw’Imana buba bwararimbukiyemo bwose. Ariko, nk’uko mvuze, icyo gihe izuba ryari rirashe. Mukristo aravuga ati: “ltabaza ry’Uwiteka rimurikira ku mutwe, nkagendera mu mwijima nyobowe n’umucyo wawe (Yobu 29:3). Kuri ayo manywa, agera ku iherezo ry’icyo gikombe. Nuko ndota yuko aho igikombe kigarukiye, hari amaraso n’amagufa n’intumbi z’abantu bavunaguwe n’ivu ry’abatwitswe, nibo bagenzi banyuze muri iyo nzira kera. Agitangara nshidikanya impamvu y’ibyo, mbona imbere yanjye ho hato ubuvumo bwababwagamo kera n’ibihanda bibiri byitwa NZIKAYIDINI na *NZIKAYABISI. Ubutware no gutwaza igitugu byabo ni byo byicishije nabi ba nyiri ayo maraso n’ayo magufa na rya vu byari aho. Ariko Mukristo ahanyuze ntiyagira icyo aba. Birantangaza, ariko ubwa nyuma numvise yuko Nzikayabisi hari hashize imyaka myimshi apfuye; kandi Nzikayidini n’ubwo yari akiriho, ubusaza n’intambara nyinshi bamurwanyije mu busore bwe nibyo byamukonyakonye; nicyo cyatumye asigara yicaye ku munwa w’ubuvumo bwe ashinyikira amenyo abagenzi banyuraga aho, ashavuzwa n’uko atabashije kubashyikira. Nuko mbona Mukristo akomeza urugendo. Maze abonye uwo musaza wicaye ku munwa w’ubuvumo, ashidikanya ibyo ari byo. Cyane cyane atangazwa n’uko uwo yavuganye nawe, n’ubwo atabashije kumukurikira, ati: “Ntimuzatunganywa abandi bo muri mwe mutaratwikwa!” Mukristo aramwihorera, ntiyagaragaza ubwoba, anyuraho, ntiyagira icyo aba. Maze araririmba ati:
Mbega igitangaza ko nakize ibyago
By’aha hantu n’ibibi biriyo!
Nshimira Umukiza kuko yantabaye:
Nshima ukuboko kwe kwanshoreye.
Nkiri mu gikombe kibi cy’igicucu,
Nagoswe n’ibyago bitarondoreka
Ibya ba badaimoni n’iby’i Gehinomu
N’ibyo gushukwa n’iby’umwijima
Nibuka ibisambi n’imitego myinshi
N’ibigoyi nabyo, byose bingenewe
Byangotaga inzira, byenda kumfata
Nkagwa mu bushya, nkabuheramo
Njyewe ubwanjye ntabwo najyaga kwikiza
Ndi umupfapfa mubi: sinzi ibikwiriye
Yesu Umwami wanjye byose arabinkiza
Nkuriye ubwatsi uwo murengezi (Ijwi 1)
*Nzikayisi ni igihanda kirenganya abantu kibahora gukunda Imana kwabo n’ingeso zabo nziza. Kera cyicaga Abakristo nabi, nko mu bihe by’Abaroma. Bunyan yatekereje yuko ibyo byashize. Ariko twe tuzi ko atari ko biri: icyo gihanda ntigiheruka kutwicira abakijijwe muri Kenya se? Icyakora, ubupagani nyabupagani bw’iki gihe si ubwo kuraguza no guterekera, ahubwo ni ugukunda iby’isi ukabirutisha Imana; ubwo ntibwica kuri ubu ariko ahari niryo herezo. Nzikayidini ni igihanda kirenganya abantu mu izina ry’Imana, kirengera imihango y’idini ipfuye, kibahora gukizwa by’ukuri. Kera kose, Itorero rigararagara ryarabarenganyaga rityo, ubundi ribatwika, ubundi ribavunagurisha ibyuma. Ariko mu bihe bya Bunyan, ibyo byari byaracogoye. Nicyo cyatumye agira ngo icyo gihanda cyakonyaguritse. Ariko rero, tuzi ko kikiri kizima!