BAGIYE kuva muri ubwo butayu, Mwizerwa areba inyuma, abona ubakurikiye, aramumenya, abaza mugenzi we, ati: Uriya ni nde? Mukristo nawe areba inyuma, aramusubiza ati: Ni inshuti yanjye nziza Mubwirizabutumwa. Mwizerwa ati: Kandi ni iyanjye, kuko ari we wanyeretse inzira ijya kuri rya rembo. Abagezeho arabasuhuza ati: Abo nkunda cyane, amahoro abe muri mwe!

Mukristo ati: Urakaza neza, Mubwirizabutumwa nishimiye kukubona, kureba mu maso hawe kunyibukije kugira neza kwawe kwa kera n’uko utarambirwaga kungira inama z’iby’ubugingo budashira. Mwizerwa nawe ati: Ni amahoro, Mubwirizabutumwa? Nanjye nishimiye cyane kukubona. Kubana nawe kuradufasha cyane abagenzi b’abakene.

Mubwirizabutumwa arababaza ati: Uhereye igihe duherukana, ibyababayeho ni ibiki? Mwabonye iki mu rugendo rwanyu? Mwabaye mute?

Mukristo na Mwizerwa bamutekerereza ibyababereyeho mu nzira byose, n’uko bageze aho bari bibaruhije cyane.

Mubwirizabutumwa ati: Ndishimye cyane, ariko sinishimiye yuko mwabonye ibyago, ahubwo nishimiye yuko mwanesheje, mugakomeza kuguma muri iyi nzira, mukageza ubu, n’ubwo mwagushijwe kenshi n’intege nke zanyu. Mbyishimiye cyane ku bwanjye no ku bwanyu. Narabibye, murasarura. Igihe kizaza vuba, ubwo umubibyi n’umusaruzi bazanezeranwa (Yohana 4:36), nimukomeza: kuko byanditswe ngo igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari (Abagalatiya 6:9). Ikamba ritangirika riri imbere yanyu: mwiruke neza kugira ngo muzarigororerwe (1 Abakorinto 9:24-27). Hariho bamwe bagendera kugira ngo bahabwe iryo kamba, ariko bagera kure, undi akaza akaribanyaga: nkuko byanditswe ngo komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe (Ibyahishuwe 3:11). Nturageza aho Satani atageza imyambi; nk’uko byanditswe ngo ntimuragera kubyo kuva amaraso mu ntambara murwanya ibyaha (Abaheburayo 12:4). Ubwami bw’Imana bubabe imbere iteka; mwizerane umwete ibitagaragara. Mubyo mureba mutaragera muri ya si yindi, he kugira icyo mukunda. Kandi cyane cyane murinde imitima yanyu no kwifuza kwayo, kuko irusha ibintu byose gushukana, kandi ifite indwara, ntiyizera gukira (Yeremiya 17:9). Mwikomeze, imbaraga zose zo mu ijuru n’isi ziri mu ruhande rwanyu.

Mukristo amushimira guhugura kwe, kandi amusaba kubabwira ibizabafasha mu nzira isigaye; cyane cyane kuko bari bazi ko ari umuhanuzi ubasha kubabwira ibyababaho, n’uko babasha kubirwanya bakabitsinda. Mwizerwa afatanya nawe kumusaba ibyo.

Mubwirizabutumwa arabasubiza ati: Bana banjye, mwumvise mu magambo y’ukuri yo mu butumwa bwiza ko mukwiriye guca mu makuba menshi nimushaka kwinjira mu bwami bw’Imana (Ibyahishuwe :14-28), kandi yuko ingoyi n’imibabaro bibategerereje mu midugudu yose (Ibyakozwe 20:23). Nicyo gituma mutabasha kumara igice kinini cy’urugendo rwanyu, mutabonye ibyago by’uburyo butari bumwe. Mumaze kubona bike byerekana yuko ibyo mbahamirije ari iby’ukuri, kandi n’ibindi bizaza vuba. Nonaha nk’uko mureba mugiye kurangiza

ubu butayu; nimugera hirya yabwo ho gato, muri bugere mu rurembo muri bubone vuba. Muzatererwayo n’abanzi bazagerageza cyane kubica; kandi mwembi cyangwa umwe muri mwe ntazabura kwerekanisha amaraso ye ukuri kw’ibyo ahamya ku Mwami we. Ariko mujye mukiranuka muzageze ku gupfa, Umwami azabaha ikamba ry’ubugingo (Ibyahishuwe 2:10). Uzapfirayo, ahari n’ubwo yapfa urupfu rubi rubabaza, niwe uzaruta mugenzi we; si uko azamutanga kugera mu rurembo rwo mu ijuru gusa, ariko azakira ibyago byinshi uriya azabona mu rugendo rusigaye. Nimugera muri rwa rurembo rubi, ibyo mbabwiye bikababaho, muzanyibuke inshuti yanyu, muzabe abagabo, mubitse Imana ubugingo bwanyu, mukore ibyiza, kuko ari yo Muremyi wo kwizerwa (1 Petero 4:19).

Maze ndota yuko barangije ubwo butayu, bamara umwanya, babona ururembo rubari imbere rwitwa MBURAMUMARO, rurimo iguriro ryitwa iguriro ry’i Mburamumaro. Bariguriramo iteka ryose, igituma ryitwa iguriro ry’i Mburamumaro; ni uko ibigurirwamo byose n’ibijyayo byose bitagira umumaro: nk’uko wa munyabwenge yavuze ati: ibibaho byose ni ubusa: nta kamaro bigira (Umubwiriza 11:8). Iryo guriro si rishya; ni irya kera. Reka mbabwire icyarishyirishijeho. Hashize imyaka nk’ibihumbi bitanu, hariho abagenzi bajyaga mu rurembo rwo mu ijuru, nk’uko ba Mukristo bajyagayo. Beezebuli na Apoluoni na Legioni. (Mariko 5:9) na bagenzi babo babonye yuko inzira barema ngo bajye mu rurembo rwo mu ijuru, ikwiriye kunyura muri urwo rurembo rw’i Mburamumaro, bajya inama yo gushyiramo iguriro, ryo kuguriramo ibibura umumaro by’uburyo bwose, kandi ngo ribe iryo kugurwamo iteka ryose. Nicyo gituma muri iryo guriro baguriramo byinshi cyane: amazu n’imirima no kwemererwa gutunda n’imirimo ihesha abayikora indamu n’amazina y’icyubahiro no gushyirwa hejuru n’ubupfura n’ibihugu n’ubwami n’akahe n’ibinezeza, kandi n’ibyishimisha by’uburyo bwose. Kandi iminsi yose habonekagamo ubufindo n’uburiganya n’ibikino n’ibirori n’ibishyenzi n’abahenzi n’abanyabyaha by’uburyo bwose.

Kandi ushaka yaboneramo ku busa abiba n’abica n’abasambana n’abarahira ibinyoma.

Nk’uko mvuze inzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru inyura hagati mu rurembo rurimo iryo guriro: ushaka kujya i Siyoni atanyuze muri urwo rurembo, akwiriye kuva mu isi (1 Abakorinto 10). Umwami utwara abami ubwe, akiri muri iyi si yanyuze muri urwo rurembo, ngo ajye mu gihugu cye, kandi ngira ngo Beezebuli (Mariko 12:24), umutware mukuru w’iryo guriro, niwe wamwinginze kugura ku bitagira umumaro bye; kandi iyo yemera kumuramya, akinyura muri urwo rurembo, aba yaramuhaye kuba umutware w’iryo guriro. Kuko ari umunyacyubahiro gikomeye Beezebuli amunyuza mu nzira zose, amwereka ibihugu by’abami bo mu isi bose mu kanya gato, ngo ahari yamushukashuka kugura ku bibura umumaro bye; maze ntiyakunda ubwo butunzi, ava muri urwo rurembo, ataguze ibibura umumaro byo muri rwo n’ikuta na rimwe (Matayo 4:8-10; Luka 4:5-8). Noneho biragaragara yuko iryo guriro ari irya kera cyane, rigakomera cyane.

Nk’uko mvuze, Mukristo na Mwizerwa bari bakwiriye kurinyuramo. Bakiryinjiramo, abo muri ryo bose n’abo mu rurembo bahagarika imitima n’izi mpamvu.

1. Abo bagenzi bari bambaye imyenda iciye ukwayo, idasa n’iy’abagurira muri iryo guriro. Nicyo cyatumye abanyeguriro babatumbira cyane, ntibabakureho amaso; bamwe babitaga abapfapfa, abandi bagira ngo ni abasazi, abandi bagira ngo ni abanyamahanga ya kure (1 Abakorinto 4:-9)

2. Uko batangazwaga n’imyenda yabo, niko batangazwaga n’imvugo yabo, kuko abamenyaga ibyo bavuga ari bake. Bavugaga ururimi rw’i Siyoni, ariko abaguriraga muri iryo guriro bari ab’iyi si. Nicyo cyatumye aho banyuze mu iguriro hose, abanyaguriro babitaga ab’ururimi rugawa, abagenzi nabo bakibwira yuko abanyaguriro ari ab’ururimi rugawa.

3. Icyashegeshe abo batunzi ni uko abo bagenzi batitaga ku bintu byabo byose. Ntibakundaga no kubireba; babahamagara ngo bagure, bakipfuka mu matwi, bakavuga bati: Ukebukishe amaso yanjye, ye

kureba ibitagira umumaro (Zaburi 119:37), bakararama nk’abasobanura yuko urutundo rwabo ruri mu ijuru (Abafilipi 3:20). Umuntu umwe arebye uko basa arabaseka, arababaza ati: Muragura iki? Baramwitegereza, baramusubiza bati Ukuri niko tugura (Imigani 23:23). Babona urwitwazo rwo kurushaho kubasuzugura, bamwe barabakoba, abandi barabaratiriza, abandi barabatuka, abandi babwira bagenzi babo kubakubita. Nyuma mu iguriro habaho urusaku n’imidugarararo, ryose riravurungana. Babibwira umutware w’iguriro, aza vuba, atuma ku nshuti ze yiringira, ngo zizane abo bantu bateye iguriro rye kuvurungana, bababaze. Nuko barabazana: abicaye mu rukiko bababaza iyo bava n’iyo bajya, bati: Muzanywemo n’iki mwambaye imyenda isa ityo? Barabasubiza bati: Turi abagenzi n’abashyitsi muri iyi si, turajya mu gihugu cyacu, nicyo Yelusalemu yo mu ijuru (Abaheburayo 11:13-16); kandi abo muri uru rurembo cyangwa abanyeguriro ntitubahaye urwitwazo na ruto rwo kudutuka no kutwicira urugendo, keretse ko twashubije uwatubajije ngo turagura iki, tuti Ukuri niko tugura. Maze abanyarukiko ntibemera yuko atari abasazi, cyangwa abazanywe no gutera iguriro ryabo kuvurungana. Nicyo cyatumye babajyana bakabakubita, bakabasiga ibisogororo, bakabashyira mu kazitiro kugira ngo abanyaguriro babashungere. Babatinza muri ako kazitiro, umuntu wese abashinyagurira uko ashaka, umutware w’iguriro akishimira ibyo babagirira, agasetswa nabyo. Maze bo bakihangana, ntibiture abantu ibitutsi babatutse, ahubwo bakabitura kubasabira umugisha (1 Petero 3:9). Bakitura ababahemukiye kubagirira neza. Abanyaguriro bamwe, batanangiwe imitima cyane, barusha abandi kugenzura, batangira kubuza abanyarugomo no kubahana kugumya kubagirira nabi. Bararakara, barabatuka, barababwira bati: Muhwanye n’abo mu kazitiro; mumeze nk’abafatanije nabo; mukwiriye gusangira nabo amakuba yabo. Barabasubiza bati: Kubyo tureba, aba bantu ni abagwaneza bitonda; ntibashaka kugirira umuntu wese nabi. Kandi mu iguriro ryacu harimo benshi bagura barusha aba kuba abo gushyirwa mu kazitiro, ndetse no

mu mbago. Baratongana (za mbohe zikora iby’ubwenge, zicyitondeye imbere yabo); bararwana, barakomeretsanya. Bongera kujyana abo banyamubabaro mu rukiko, babarega yuko ari bo bateye iyo midugararo mu iguriro. Barabakubita cyane, babafunga iminyururu, babazerereza mu iguriro bayambaye, kugira ngo babe akabarore k’abandi, he kugira ubarengera cyangwa wifatanya nabo. Maze Mukristo na Mwizerwa barushaho gukora iby’ubwenge, bihanganira igisuzuguriro n’isoni bakozwa, berekana ubugwaneza no kwihangana cyane. Nicyo cyatumye abanyeguriro bamwe bibareshya, bakajya mu ruhande rwabo, nabwo bari bake ku benshi. Ibyo birushaho kurakaza ba bandi, bajya inama yo kubica: bati akazitiro cyangwa iminyururu ntibirangiza kubahana. Ikiruta ni uko twabica tubahora gukora nabi no gushukashuka abanyaguriro.

Bongera kubashyira muri ka kazitiro, kugeza aho bazamarira kujya inama z’uko babacira urubanza; babashyizemo, bashyira amaguru yabo mu mbago,

Muri ka kazitiro bibukiramo ibyo babwiwe n’inshuti yabo ikiranuka, Mubwirizabutumwa. Ibyo yababwiye ko bizababaho birushaho kubakomeza mu mibabaro yabo. Barahumurizanya bati: Uzicwa niwe uzaruta mugenzi we. Nicyo cyatumye umwe yifuza ko aba ari we upfa, n’undi uko. Maze bishyira mu maboko y’Ifite ubwenge bwose n’ubushobozi bwose; bemera uko bari, kugeza aho bazabagirira ukundi.

Igihe bashakaga gisohoye, babajyana mu rukiko kugira ngo babacireho iteka; babashyira imbere y’abanzi babo barabarega. Umucamanza yitwaga MWANGIBYIZA. Ibirego bya bombi byari nka bimwe n’ubwo amagambo yatandukanagaho gato. Byanditswe ngo: aba bantu ni abanzi b’urutundo rwacu, bakagutera imidugararo. Batumye abo mu rurembo rwacu bavurungana, birema ibice. Kandi boheje bamwe kwibwira ibitera ibyago cyane, bihwanye n’ibyo bibwira baca mu mateka y’umwami wacu.

Mwizerwa aba ari we ubanza kwiregura, ati: Ntawe nagomeye, keretse abagomeye Isumba byose. Nta midugararo nateye kuko ndi

umunyamahoro: kandi abagiye mu ruhande rwacu barehejwe no kureba iby’ukuri twakoraga n’uko baduhora ubusa, bituma bava mu bibi bajya mu byiza. Uwo mwami wanyu, ubwo ari Beezebuli, umwanzi w’Umwami wacu, simwihohora, sinihohora na ba marayika be bose.

Maze bararika abo mu rurembo bose, ngo ufite ibyo ashinja urezwe yagomeye umwami wabo, naze, amushinje. Nuko haza abagabo batatu: umwe yitwaga SHYARI, undi yitwa MUZIRIRIZIBITARIBYO, uwa gatatu yitwa MWIHAKIRIZWA. Barababaza bati Muzi urezwe? Muramushinja iki yagomeye umwami wacu?

Shyari ahagarara hagati aravuga ati: Mutware, uyu muntu nsanzwe muzi, uhereye kera. Ndarahira imbere y’aba banyarukiko bubahwa yuko…

Umucamanza ati: ba uretse. Nimumuhe icumu arahize. Bararimuha ararahira.

Maze Shyari aravuga ati: mutware, n’ubwo uyu muntu afite izina ryiza, arusha abenshi bo mu gihugu cyacu kuba mubi. Ntiyubaha umwami wacu cyangwa abakomeye cyangwa aboroheje cyangwa amategeko yacu cyangwa imigenzo yacu. Ahubwo ahirimbanira kwigisha abantu bose ibyo yibwira by’ubugome, akabyita amagambo yo kwizera no kwera. Ndaguha ikimenyetso cy’ibyo: ubwanjye numvise avuga yuko ubukristo bunyurana rwose n’imigenzo y’abo mu rurembo rwacu Mburamumaro, bitagira aho bihuriye. Ubwo yavuze atyo, aba agaye imihango yacu ishimwa yose; natwe atugaye ko tuyikora.

Umucamanza ati: hariho undi umurega?

Shyari ati: mutware mfite n’ibindi byinshi, ariko ndeke

kukurambira; nyamara abandi bagabo nibamara kumushinja, niba bitabasha kumwicisha, nushaka ndongera mushinje

Bamutegeka kuba agumye aho, maze bahamagara Muziririzibitaribyo, bamutegeka kwitegereza urezwe, nawe bamubaza ibyo amushinja yagomeye umwami wabo.

Bamucurikisha icumu. Aravuga ati: Mutware uyu muntu simuzi neza, kandi sinshaka kurushaho kumumenya. Icyo nzi ni uko ari icyago gikomeye, kuko ubundi navuganiraga nawe muri uru rurembo, nkumva avuga yuko idini yacu ari ubusa kandi ko uyifite adashobora na hato kuyinezeresha Imana.

Nawe, mutware, uzi neza yuko ibyo byakwemerwa, ibyo bitahakanwa yuko dusengera Imana ubusa, tukiri mu byaha byacu, yuko ku munsi w’imperuka tuzacirwaho iteka. Ibyo nibyo mushinja.

Mwizerwa ariregura
Mwizerwa arireguraMaze bacurikisha Mwihakirizwa icumu, bamutegeka kuvuga ibyo ashinja urezwe yagomeye umwami wabo.

Mwihakirizwa ati: Mutware, namwe banyarukiko, uyu muntu nsanzwe muzi kuva kera: uhereye kera numvise, avuga ibitavugwa rwose. Yatutse umwami wacu mwiza Beezebuli; yavuganye agasuzuguro inshuti z’icyubahiro: umutware MUNTUWAKERA n’umutware MUNEZEZAMUBIRI n’umutware MUNYANDANINI n’umutware MWISHAKIRICYUBAHIRO n’umutware w’umusaza MUHEHESI n’umutware KAHE n’izindi mfura zacu, kandi yavuze ngo bishobotse abantu bose guhuza nawe, muri abo batware ntihasigaye n’umwe mu rurembo rwacu. Kandi mutware yahangaye no kugutuka, none utegetswe nkuba umucamanza we: yakwise umunyabyaha utubaha Imana, akwita amazina y’ibitutsi nk’ayo yatutse abenshi mu banyacyubahiro bo mu rurembo rwacu. Mwihakirizwa amaze gushinja, umucamanza abaza urezwe ati: wa kigwari we, wa muyobe we, wa mugome we, wumvise ibyo aba bagabo beza bagushinje?

Mwizerwa ati: Nakwireguza amagambo make?

Umucamanza ati: wa mubi we, ntukwiriye kubaho, ukwiriye kwicirwa aho uhagaze aho: ariko kugira ngo abantu bose bamenye ineza nkugiriye, twumve ibyo ushaka kuvuga.

Mwizerwa ati: Reka mbanze nsubize Shyari. Nta jambo navuze risa n’ibyo yanshinje, keretse ko navuze yuko amategeko cyangwa imihango cyangwa abantu binyurana n’ijambo ry’Imana binyurana n’ubukristo nabwo, ntibigira aho bihurira. Niba ibyo mvuze ibyo bidatunganye, munyereke icyo najijweho, nanjye ndi bwemere uko kujijwa.

Muziririzibitariho nawe musubize: Icyo navuze icyo navuze ni iki gusa: ni uko abasenga Imana bakwiriye kuyisenga by’ukuri. Ariko ntibashobora kuyizera by’ukuri itabanje kubihishurira uko iri n’ibyo ibashakaho. Icyakora abantu bagira ibyo baseseka mubyo gusenga Imana, bidahura n’ibyo yahishuye mu Gitabo cyayo. Ibyo ngibyo bikomoka mubyo biyizerera ubwabo ntibibasha kubahesha ubugingo budashira.

Mwihakirizwa ndamusubiza ntya, nti: umwami w’uru rurembo n’abatware be bose uko abavuze simbita uko bari, kuko bandeze gutukana; ariko iki nicyo mvuga yuko i Gehinomu ari ahantu habakwiriye, haruta uru rurembo cyangwa iki gihugu. Imana abe ari yo imbabarira.

Maze umucamanza abwira abanyarukiko cumi na babiri, bari bahagaze aho, bareba bumva ati: Mubonye uyu muntu wateye kuvurungana muri uru rurembo, kandi mwumvise ibyo aba bagabo bamushinje, kandi mwumvise n’ibyo ashubije n’ibyo yemeye. Noneho nimwe bisigayeho kumumanika cyangwa kumukiza: ariko reka mbanze mbasobanurire amategeko yacu.

Ku ngoma ya Farao, wa mwami ukomeye wumviraga umwami wacu, abonye yuko ab’idini inyurana n’iye bororotse cyane, atinya yuko ahari bakomeza kugwira bakamurusha amaboko; nuko, ategeka itegeko ryo kuroha abahungu babo (Kuva 1:22). Kandi ku ngoma ya Nebukadinezari, umwami ukomeye nawe wumviraga umwami wacu, nawe yaremesheje igishushanyo cy’izahabu, ategeka itegeko ati: umuntu wese udapfukama ngo aramye igishushanyo cy’izahabu naremesheje, azajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane (Daniyeli 3:6). Kandi ku ngoma ya Dario, yategetse itegeko ati: mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana yose, ntabe ari njye asenga, azajugunywa mu rwobo rw’intare (Daniyeli 6:7). Ayo mategeko uko ari atatu, uyu mugome yayishe, ariko ntiyayicishije ibyo yibwira gusa (nabyo ntibyakwihanganirwa), ariko kandi yayicishije ibyo yavuze n’ibyo yakoze: twabasha dute kwihanganira ibyo? Kandi rya tegeko ryategekeshejwe na Farao no gukeka ibyaba, kugira ngo ribuze ibyabasha kubaho; ariko uyu amaze gukora icyaha kigaragara. Kandi yishe itegeko rya kabiri n’irya gatatu, kuko mwumvise agisha impaka idini yacu:

kandi ubugome yemeye ubwe, nabwo bwarangiza kumwicisha. Abanyarukiko batangira kujya inama: umwe yitwaga RUHUMA, undi yitwa MUTARIMWIKIZA undi yitwa GOMWA, undi yitwa MURIGIRA, undi yitwa MUDAHANWA, undi yitwa

MWIGIRAMUNINI, undi yitwa RWANGO, undi yitwa MUCUMBACYAHA, undi yitwa MWANGUMUCYO, uwa cumi na babiri yitwa NZIKA. Abo babanza kumucira urubanza umwe umwe biherereye, maze bahuza inama yo kuvuga yuko urubanza rutsinze Mwizerwa. Uwabanje kuvuga biherereye ni Ruhuma, umukuru wabo ati: ku bwanjye, biragaragara yuko uwo muntu akunda idini y’ibinyoma no kwirema ibice.

Mutarimwikiza aravuga ati: Nimukure umeze atyo mu isi

Gomwa ati: Nanjye ndabishimye kuko nanga no kumureba.

Murigira aravuga ati: ahora andambira sinihanganire kubana nawe.

Musongarere ati; Nanjye simbyihanganira, kuko ajya ampana ibyo nikora

Mudahanwa ati: Namanikwe, namanikwe

Mwigiramunini ati: Ni umunyagisuzuguriro utagira umumaro.

Rwango ati: iyo murebye umutima uraniga.

Binyoma ati: Ni umunyabyaha mubi

Mucumbacyaha ati: kumanikwa ni urupfu rwiza

rutamukwiriye.

Mwangumucyo ati: Tumwice, tumukureho.

Nzika ati: Naho nahabwa ibyo mu isi byose, sinakuzura

nawe; nuko tubwire umucamanza yuko urubanza rumutsinze, akaba akwiriye gupfa.

Bahuza inama batyo. Umucamanza amuciraho iteka ryo kujyanwa aho bamukuye, ngo yicirweyo urupfu rurusha izindi kumubabaza. Nuko baramujyana bamwica urupfu ruhwanye n’uko amategeko yabo yari ari. Babanza kumukubita ibiboko, maze bamukubita bipfunsi, bamutikagura intambi, bamutera amabuye, bamucumita inkota, ubwa nyuma bamuhambira ku giti, baramutwika. Urwo nirwo rupfu Mwizerwa yapfuye. Mbona ko inyuma y’abantu hari igare rikururwa n’amafarashi abiri, ritegereje Mwizerwa; abanzi be bakimara kumwica, ako kanya ashyirwa muri ryo, arazamurwa, ajyanwa mu ijuru impanda zivuga, acishijwe mu nzira y’ubusamo, ica mu bicu, ikagera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru.

Ariko Mukristo baramusiga, bamusubiza mu nzu y’imbohe, amaramo iminsi. Maze kuko Imana itegeka byose, igashobora kubuza umujinya w’abantu, bitinze ikoresha abo ngabo ibyo ishaka batabizi; ituma Mukristo abacika, aragenda. Akigenda, araririmba ati:

Mwizerwa, Wabaye

Umugabo mwiza

Wo guhamya Umwami

Wawe ukiri mu isi.

Kuba uwo kwizerwa

Niko kuguhesha

Kuzabana iteka

N’uwo ukunda cyane.

Ni aba batizera

Bihaye ibyo mu isi

Bazabona ibyago

No kubura byose

Mwizerwa ririmba!

N’ubwo wishwe nabi

Uriho na none:

Uzabaho iteka. (Ijwi 29)


Ndota yuko Mukristo atavuyemo wenyine, kuko hari umuntu witwaga BYIRINGIRO wahinduwe no kureba ibyo Mukristo na Mwizerwa bakoraga bakavuga bakibabariza mu iguriro. Yifatanya nawe, asezerana nawe kuba inshuti ye, barajyana. Ni uko umwe yishwe, ahorwa guhamya iby’ukuri; mu ivu rye havamo undi wo kujyana na Mukristo mu rugendo rwe. Kandi Byiringiro yabwiye Mukristo yuko mu banyeguriro harimo benshi bazabakurikira hanyuma.