Bataragera kure, bagera ku muntu ubari imbere witwaga MWISHAKIRINDAMU. Baramubaza bati: Urava he, ukajya he?
Mwishakirindamu arabasubiza ati: Ndava mu mudugudu witwa NIKUNDIRIZE. Nkajya mu rurembo rwo mu ijuru. Ariko ntiyababwiye izina rye.
Mukristo ati: Urava i Nikundirize! Mbese hariyo abanyangeso nziza?
Mwishakirindamu ati: Niringiye yuko bariyo.
Mukristo ati: Witwa nde?
Mwishakirindamu ati: Ntunzi, nanjye sinkuzi, ariko niba
muca muri iyi nzira; nakunda ko tujyana: kandi niba atari ho muca ndagenda njyenyine.
Mukristo ati: Uwo mudugudu wanyu Nikundirize, nibutse ko numvise bawuvuga ko urimo ubutunzi bwinshi?
Mwishakirindamu ati: Ni ukuri harimo na bene wacu benshi b’abatunzi.
Mukristo ati: Wambwira bene wanyu abo ari abo?
Mwishakirindamu ati: Abenshi muri uwo mudugudu wacu ni bene wacu, ariko ibirangirire ni aba: umutware MUHINDAHINDUKA, umutware UKOZIVUZE, umutware NIKUNDIRIZE, ba sekuruza b’uwo nibo uwo mudugudu witirirwa: na MVUGONZIZA na NZIREBYIRI na AHUSHYIZE, ni nawe marume. Nanjye narihutuye, mba umunyacyubahiro, ariko sogokuruza yari umusare gusa, wagashyaga areba aho ava, ntarebe aho ajya*: nanjye ubutunzi bwanjye bwaturutse muri uwo murimo.
Mukristo ati: Ufite umugore?
*Abasare benshi b’i Buraya niko bagashya. Bicara mu bwato bareba inyuma, bateye umugongo aho bajya. Bigereranywa n’umuntu ushaka kujya mu ijuru ariko agenda areba inyuma mu isi aho yavuye.
Mwishakirindamu ati: Mfite umugore w’umunyangeso nziza cyane, kandi na nyina ni umunyangeso nziza w’umunyacyubahiro witwa NDYARYA. Umuryango w’umugore wanjye ni uw’icyubahoro cyinshi; azi uko akwiriye kumera, avugana n’umwami cyangwa uworoheje; nk’uko umugani uvuga ngo imfura y’ibwami ni iyaharaye. Nemeye yuko mubyo kubaha Imana dutandukana hato n’abakabya kwirinda, ariko ni ku mpamvu ebyiri zidakomeye gusa. Iya mbere ni uko tutagema umuyaga cyangwa amazi ahurura; iya kabiri ni uko turushaho kugira umwete, iyo kubaha Imana kwambaye imyenda myiza; dukunda kugendana nako mu nzira, kuvirwa n’izuba abantu bagushima.
Maze Mukristo aca hirya, ajya iruhande rwa Byiringiro aramubwira ati: Ahari uyu niwe Mwishakirindamu wo mu mudugudu witwa Nikundirize. Niba ari we tujyane ni intyoza iruta abandi b’ino.
Byiringiro aramubwira ati: Mubaze: ngira ngo ntabasha kugira isoni zo kwemera izina rye.
Mukristo arongera aramusanga; aramubwira ati: uvuga nk’uzi ibitazwi n’abandi bantu bose, ngakeka ko ari wowe Mwishakirindamu wo mu mudugudu w’i Nikundirize.
Mwishakirindamu ati iryo siryo zina ryanjye nyakuri; abanzi banjye nibo barimpimbye. Mpfa kuryihanganira, ari igitutsi, nk’uko abandi beza bihanganira amazina y’ibitutsi babahimbye.
Mukristo ati: Ariko ntiwigeze guha abantu impamvu yo kuriguhimba?
Mwishakirindamu ati: Ntayo nabahaye, icyo nakoze cyabasha kubaha urwitwazo rwo kurimpimba ni iki gusa, ni uko njya ngira ihirwe ngahuza n’ibishimwa na benshi, uko ibihe biha ibindi, nkabona indamu iteka ingwiririye. Ubwo ibyiza bingwirira bityo, sinakwibwira ko ngira umugisha? Abanyagomwa babintukira iki?
Mukristo ati: Nakekaga ko ari wowe numvise bavuga. Kandi ne kuguhisha ibyo ntekereza: ngira ngo iryo zina risobanura uko uri, rirusha uko ushaka ko tugutekereza.
Mwishakirindamu ati: Niba ukunze kwibwira ibyo, sinabikubuza ariko niwemera ko tujyana, urabona ko ndi umugenzi mwiza.
Mukristo ati: Nushaka kujyana natwe, uraba ukwiriye kugema umuyaga n’amazi ahurura,ibyo wavuze ko udakunda; kandi waba ukwiriye kwemera kubaha Imana, iyo kwambaye ubushwambagara nk’uko wakwemera kwambaye imyenda myiza; kandi waba ukwiriye kukwemera bagufunze iminyururu nk’uko wakwemera, kugenda mu nzira gushimwa na bose.
Mwishakirindamu ati: Ntiwihindure umutware wo kwizera kwanjye; nkundira ko nkora ibyo nshima, ariko tujyane.
Mukristo ati: Ntituri bugendane n’intambwe n’imwe, nudakora nkatwe mu byo nakubwiye.
Mwishakirindamu ati: Ntabwo nzareka ingeso zanjye nahoranye kera, kuko atari mbi; zingirira umumaro. Niba mudakunda ko tujyana, nzagenda njyenyine, nk’uko nari nsanzwe tutarabonana, kugeza aho abandi bazangereraho bashaka kugendana nanjye.
Ndota yuko Mukristo na Byiringiro bamusize, bakajya imbere. Ariko umwe muri bo arebye inyuma, abona abantu batatu bakurikiye Mwishakirindamu, bamugeraho; abaramutsa abubashye, nabo baramuramutsa. Umwe muri bo yitwaga MUGUNDIRIBYISI, undi yitwa MUKUNDAFARANGA, uwa gatatu yitwa NGUMYA: bari abamenyi ba kera ba Mwishakirindamu, kuko bakiri bato bigiraga hamwe. Bigishwaga n’umuntu witwa SINTIBYANJYE wigishirizaga abantu mu mudugudu witwa MUKUNDINDAMU wo mu ntara yitwa i RARI. Uwo mwigisha yabigishaga ubwenge bwo kuronka, baronkesha kunyaga cyangwa kuriganya cyangwa gushyeshya cyangwa kubeshya cyangwa kwigira nk’abubaha Imana. Abo bose uko ari bane bari bize cyane ubwo bwenge bw’umwigisha wabo, umuntu wese muri bo akaba yabwigisha abandi. Bamaze kuramukanya, Mukundafaranga abaza Mwishakirandamu ati: bariya baturi imbere ni bande? Mwishakirandamu ati: Ni abagenzi babiri; barava kure, baragenda ubwabo buryo, bajya mu rurembo rwo mu ijuru.
Mukundafaranga ati: Iyo baturinda, twajyanaga tunezerewe. Kuko twese tujya muri urwo rurembo.
Mwishakirandamu ati: Niho tujya koko; ariko bariya bantu baturi imbere bakabya kwirinda, bagakunda cyane ibyo bibwira, bakagaya iby’abandi bibwira; nicyo gituma niba umuntu adahuza nabo muri byose, bamwirukana, n’ubwo yubaha Imana cyane.
Ngumya ati: Ibyo ni bibi cyane; ariko byanditswe yuko hariho abakabya gukiranuka, kandi abakabya batyo bacira abandi bose urubanza mubyo batekereza. Ibyo mutahuje ni ibiki kandi ni bingahe?
Mwishakirindamu ati: Erega ni abihare: bagira ngo bagomba gukomeza urugendo rwabo mu mvura cyangwa mu nkuba cyangwa mu muyaga, nk’uko bari gukomeza ku mucyo. Ariko jyeweho nkunda gutegereza ko byose bituza. Bo bemera guhara ibyabo byose ku bw’Imana; jyeweho nkora ibibasha byose gukiza ubugingo bwanjye n’ibintu byanjye. Bo bakunda gukomeza ibyo bibwira, n’aho abandi bose babyanga; jyeweho nkunda kubaha Imana, iyo kutanzwe cyangwa kutanshyize mu kaga. Bakunda kubaha Imana iyo kwambaye ubushwambagara, kugawa ariko jyeweho ngukunda iyo kugenda habayeho umucyo, kwambaye imyenda myiza, gushimwa.
Mukundibyisi ati: Komeza utyo nshuti yanjye Mwishakirindamu! Ku bwanjye, umuntu ubasha gukomeza ibyo afite, akabyibuza ku bw’ubwenge buke, mwita umupfu. Tugire ubwenge nk’inzoka (Matayo 10:16). Ku mucyo niho umuntu yanika. Witegereze ku nzuki, ko ziruhuka ku gihe cy’imvura, zikajya gutara ku mucyo, aho zibasha kwishima. Imana igihe kimwe ivuba imvura, ubundi ikavusha izuba; ubwo bariya ari abapfu bagenda mu mvura, twe biraduhagije ko tugenda ku mucyo. Ku bwanjye nkunda kubaha Imana uburyo buhura n’imigisha myiza twahawe nayo, ubwo Imana yaduhaye ibyiza by’ubu bugingo, ninde ufite ubwenge watekereza ko idashaka ko tubikomeza? Mbese Aburahamu na Salomo ntibatunze bubaha Imana?
Ngumya ati: Ngira ngo turahuje kuri ibyo reka tubirekere aho.
Mukundarafaranga ati: Tubirekere aho koko. Ubwenge n’ibyanditswe byera byombi biri mu ruhande rwacu. Uwanga kubyemera aba atazi umudendezo we, kandi aba adashaka kwikiza.
Mwishakirindamu ati: Bene Data, twese ubwo turi abagenzi tujya mu rurembo rwo mu ijuru, reka mbabaze iri jambo, ritwibagize ubwo bupfu. Icyo mbaza ni iki. Umwigisha cyangwa umukene yabona uburyo bwo gutunga imigisha myiza y’ubu bugingo, ariko akamenya yuko icyabimuha ari uko yakwihindura uwubaha Imana, mbese hari uwabimugaya n’ubwo mbere atabihirimbaniraga? Kandi se yagenza atyo, byamubuza kwitwa intungane?
Mukundafaranga ati: Mumenye neza ibyo ubajije, abandi nibanyemerera, ndagerageza kugusubiza. Reka mbanze ngusubize ku by’umwigisha. Umwigisha w’umunyangeso nziza yakwigisha ahamuhesha ibihembo bike, agashaka ahandi hamuhesha ibirutaho cyane, akibwira yuko batabura kumutoranya ngo bahamushyire, yagira umwete wo kwigisha no kubwiriza, agahindura bimwe mubyo yigisha byangwa n’aba ha handi; ku bwanjye simbona impamvu ikwiriye kumubuza kugenza atyo kandi n’ibindi byinshi bimeze bityo, niba yarahamagawe n’Imana, kandi yakora atyo ntibyatuma ataba intungane. Impamvu zanjye ni izi:
1. Gushaka ahamuhesha ibirutaho si bibi, nta wahakana ibyo, kuko Imana ari yo yamuhaye ubwo buryo, nuko abonye uko ahatumwa, ahatumwe, ntacyo yibajije ku bw’umutima uhana (Abakorinto 10:25)
2. Kuhashaka gutuma arushaho kugira umwete wo kwiga no kubwiriza, bigatuma arushaho kuba umwigisha mwiza, agakunda kugwiza ubwenge. Nabyo Imana yabishima.
3. Kandi arekera bimwe mubyo yigisha kugira ngo ahuze umutima n’abantu be, abakorera neza. Nabyo si bibi; kuko byerekana yuko akunda kwihotorera abandi, kandi yuko afite ingeso z’igikundiro, bigatuma arushaho kuba uwo kwigisha iby’Imana.
4. Noneho umwigisha urekera ahamuhesha bike kugira ngo abone ahamuhesha byinshi, ntakwiriye kugayirwa ko yifuza indamu; ahubwo akwiriye gushimirwa ko yagwije ubwenge n’umwete ngo ahabone, akumvira guhamagara kw’Imana agakurikiza uburyo yamuhaye bwo gukora ibyiza.
Reka nsubize n’ijambo ryawe rya kabiri. Nihaba hariho umukene, agahinduka uwubaha Imana kugira ngo atunge ibyo mu isi, akibwira ti: Ndi umukene, ariko ninigishwa iby’Imana, nibwo nzabona vuba umurimo umpesha amafaranga, nkubahwa, nkagira inshuti, nkarongora umukobwa wa runaka; ku bwanjye ngira ngo yaba akoze neza, kuko yigiriye iyo nama. Impamvu zanjye ni izi:
1. Kwihindura uwubaha Imana ni byiza, nta mpamvu yako yabasha kuguhindura kubi.
2. Si bibi guhembwa byinshi cyangwa kugira inshuti cyangwa kurongora umukobwa wa runaka. Uheshwa ibyo n’uko yihinduye uwubaha Imana, ahabwa ibyiza n’abeza kuko yihinduye mwiza: ibyo atunga ni byiza, akabiheshwa no kwihindura uwubaha Imana: nabyo ni byiza. Nuko; biragaragara yuko kwihindura uwubaha Imana kugira ngo atunge ari byiza rwose. Bose bashima ibyo Mukundafaranga yashubije Mwishakirindamu, bibwira ko nta wabihinyura. Nuko babonye yuko Mukristo na Byiringiro bataragera aho umuntu yananirwa kugeza ijwi, bahuza inama yo kubakurikira, babageraho bakababaza iryo jambo. Barushaho kubishakishwa n’uko abo bagishije impaka Mwishakirindamu. Barabahamaraga, barahagarara, barabarinda. Bakigenda batarabageraho, bahuza inama yuko umusaza Mugundiribyisi aba ari we ubabaza, atari Mwishakirindamu, kuko bagira ngo batamusubizanya uburakari bwaturutse kuri bya biganiro byabo.
Babagezeho barabaramutsa, Mugundiribyisi abaza Mukristo na mugenzi we iryo jambo, ababwira kubasubiza nibabibasha.
Mukristo arabasubiza ati: Umeze nk’umwana muto kubyo kubaha Imana yasubiza iryo jambo n’ayandi inzovu nka ryo. Ubwo ari bibi gukurikira Kristo ku bw’imitsima (Yohana 6:26), mbese ntibirushaho kuba bibi kumuhindura icyo kugutungisha iby’isi, ukabyishimira? Nta bandi tubona bibwira batyo, batari abapagani cyangwa indyarya cyangwa abadayimoni cyangwa abarozi.
Abapagani bibwiye batyo ni Hamori na Shekemu. Ubwo bifuzaga umukobwa wa Yakobo n’inka ze, bakamenya ko nta kindi cyabibahesha kitari ugukebwa nk’uko Imana yategetse Aburahamu, babwiye bagenzi babo bati: Umugabo wese nakebwa nkabo, inka zabo n’ibintu byabo, n’amatungo yabo yose bizaba ibyacu. Umukobwa wa Yakobo n’inka ze nibyo bashakaga, kubahira Imana kugira ngo babyiheshe. Usome icyo gitekerezo cyose (Itangiriro 34:20-24)
Abafarisayo b’indyarya nabo bibwiraga batyo. Basengaga byinshi, ariko bwari uburyarya, icyo bashakaga kwari ukurya ingo z’abapfakazi. Imana yabaciriye urubanza ruruta izindi (Luka 20:46-47).
Yuda Isikariyota, uwo Umwami Yesu yagereranije na satani, nawe yibwiraga atyo. Yakurikiriraga Yesu isaho y’impiya, ngo ajyane ibyo babikagamo (Yohana 6:70-71; Yohana 12:4-6). Maze ararimbuka. Na Yesu yamwise umwana wo kurimbuka. Simoni umurozi nawe yibwiraga atyo: yashakiye Umwuka Wera kugira ngo amuheshe ifeza, Petero amucira urubanza rukwiriye ibyo (Ibyakozwe 8:18-23).
Kandi nibwira yuko uwubahira Imana gutunga iby’isi, uko kubaha azaguteshwa no kubigundira. Yuda yihinduye uteshejwe iby’isi no gukurikira Yesu: ariko kuko yabikoreye kubona amafaranga, hanyuma agurira Shebuja kubona andi. Ubwo mushubije kwa kubaza kwanyu muti, Ntikizira kubahira Imana kugira ngo biguheshe indamu, kuba muvuze ijambo nk’iry’abapagani n’indyarya n’abadayimoni, ni uko muzahembwa ibikwiriye ibyo mukora.
Bahagarara barebana, ntibagira icyo basubiza Mukristo. Byiringiro ashima ibyo Mukristo abashubije, nuko baraceceka rwose. Maze Mwishakirindamu na bagenzi be barikanga, bisigaza inyuma kugira ngo Mukristo na byiringiro bajye imbere. Mukristo abwira mugenzi we, ati: Ubwo bariya batsinzwe n’ibyo abantu bababwiye, bizacura iki, Imana nibacira urubanza? Ubwo baducecekeye tumeze nk’inzabya z’ibumba, bizacura iki nibahanwa n’ibirimi by’umuriro ukongora (Abaheburayo 12:19)?