BAMARA umwanya bagenda, babona umuntu bagiye guhura ari wenyine.
Mukristo abwira mugenzi we ati: Dore umuntu tugiye guhura, ateye umugongo i Siyoni.
Byiringiro ati: Ndamubonye. Twirinde cyane; ahari nawe ni umuriganya.
Araza abageraho. Yitwaga MUHAKANAMANA ababaza aho bajya.
Mukristo ati: Turajya ku musozi Siyoni
Muhakanamana aseka cyane.
Mukristo ati: Usekejwe n’iki?
Muhakanamana ati: Ni uko mbonye yuko muri
abanyabwenge buke, kuko murushywa n’urugendo runini, kandi muzahembwa urwo rugendo rwanyu gusa.
Mukristo ati: Ugira ngo ntituzakizwa?
Muhakanamana ati: simvuze ibyo kwakirwa. Muri iyi si yose nta hantu hariho hameze nk’aho mwibwira; mwaraharose.
Mukristo ati: ariko mu isi izaza hariho.
Muhakanamana ati: Nkiri iwacu mu gihugu cyacu numvise nk’ibyo uvuze ibyo, ngenda kuhashaka, mara imyaka makumyabiri nshaka urwo rurembo, sinarubona nk’uko na mbere ntarubonaga (Umubwiriza 10:15).
Mukristo ati: Twumvise yuko ruriho, na none turabyemera. Muhakanamana ati: Iyaba ntizeye ibyo nkiri iwacu, simba naririwe nkubita uru rugendo rurerure. Ndarubuze; iyo rubaho, mba nararubonye, kuko mbarushije kugarukira kure. None ndasubira aho mvuye. Nzashaka kwinezeresha ibyo natereye gushaka icyo mbonye ko kitariho.
Mukristo abaza mugenzi we Byiringiro ati: Ibyo uyu avuze ni iby’ukuri?
Byiringiro ati: Irinde; ni umuriganya. Ntiwibuka umubabaro twatewe no kumvira abahwanye nawe? Harya agize ngo nta musozi Siyoni uriho! Ubwo twari kuri ya misozi y’igikundiro, ntitwitegeye irembo ry’urwo rurembo? Kandi ntitwategetswe kugenda tuyoborwa no kwizera? (2 Abakorinto 5:7). Dukomeze urugendo kugira ngo wa muntu ufite ikiboko atongera kudusanga. Icyiza ni uko uba wanyigishije aya magambo ngiye kukubwira ngo Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa ngo wiyibagize amagambo y’ubwenge (Imigani 19:27). Nuko natwe turorere kumwumva, ahubwo twizere kugira ngo dukize ubugingo bwacu (Abaheburayo 10:39).
Mukristo ati: Mwene Data, icyatumye nkubaza ibyo si uko nashidikanyaga iby’ukuri twizera, ahubwo ni ukugira ngo nkugerageze, numve uko uhamya iby’ukuri bikurimo. Uyu mugabo nzi yuko inama y’iyi si yamuhumye umutima. Nuko dukomeze inzira, tuzi yuko twizera iby’ukuri, kandi yuko nta binyoma biva mu kuri (1 Yohana 2:21).
Byiringiro ati: Nishimiye ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana (Abaroma 5:2). Baramusiga, baragenda, nawe agenda abaseka.