NDOTA abo bagenzi barangije igihugu kiroga, bageze mu gihugu cyitwa BEULA, risobanura ngo Uwashyingiwe (
4.Ntuzongera kwitwa Intabwa, nigihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi nigihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.
Yesaya 62:4;
10.Umukunzi wanjye atangira kuvuga arambwira ati Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane. 11.Dore itumba rirashize, Imvura imaze gucika. 12.Uburabyo butangiye kurabya ku isi, Igihe cyo kujwigira kwinyoni kirageze, Kandi ijwi ryintungura ryumvikanye mu gihugu cyacu.
Indirimbo 2:10-12). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira yabo yakinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni zijwigira iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; ndetse abo bagenzi bahageze ntibabashaga no kureba igihome cyacyo cy’i Shidikanyamana. Kandi bari bageze aho bitegeye
ururembo bajyagamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
Bagenda muri icyo gihugu banezerewe umunezero mwinshi uruta uwo bari bafite bakiri mu bihugu bitari bugufi bw’Ubwami bajyagamo. Bageze bugufi bwa rwa rurembo, barushaho kurureba neza. Rwubakishijwe imaragarita n’amabuye y’igiciro cyinshi, kandi mu nzira zo muri rwo, hasigirijwe izahabu nziza (
21.Amarembo uko ari cumi nabiri, yari imaragarita cumi nebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa nibirahuri bibonerana.
Ibyahishuwe 21:21). Nuko ubwiza bwarwo bufatanije n’izuba rirurasiyemo bituma Mukristo arwazwa n’ubwuzu; na Byiringiro nawe ni uko. Bamara iminsi barwaye batyo, bifuza cyane kugera mu ijuru bati: Nimubona umukunzi wanjye, mumubwire yuko urukundo rwansabye (
8.Mwa bakobwa bi Yerusalemu mwe, ndabihanangirije, Nimubona umukunzi wanjye, Mumubwire yuko urukundo rwansābye. Abakobwa:
Indirimbo 5:8). Maze basubijwemo intege ho gato, bihanganira iyo ndwara, bakomeza urugendo, barushaho kugera bugufi bwa rwa rurembo, babona udushyamba tw’ibiti byera imbuto ziribwa n’inzabibu n’imirima y’uburabyo; kandi amarembo y’utwo dushyamba n’izo nzabibu yari iruhande rw’inzira yabo. Babyegereye basanga umuhinzi wabyo ahagaze mu nzira, baramubaza bati: Izi nzabibu nziza n’utu dushyamba twiza ni ibya nde? Arabasubiza ati: ni iby’Umwami: yabitereye hano kugira ngo bimunezeze, kandi biruhure n’abagenzi. Abajyana muri izo nzabibu, abategeka gusoroma kugira ngo barye ku mbuto nziza zaho. Abereka inzira z’Umwami n’amazu ye akunda kwirirwamo: barahirirwa, baraharara.
Bakangutse bitegura kuzamuka ngo bajye muri rwa rurembo. Nk’uko navuze, rufite ubwiza burabagirana cyane, kuko rwubakishijwe izahabu nziza (
21.Amarembo uko ari cumi nabiri, yari imaragarita cumi nebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa nibirahuri bibonerana.
Ibyahishuwe 21:21). Izuba rirasiye muri izo nzabibu ryatumye batabasha kurureba ubwarwo, mu maso habo hadatwikiriwe, ahubwo barurebeshaga indorerwamo zibigenewe (
1.Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nkuko abandi bamwe bajya bazishaka? 2.Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. 3.Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka wImana ihoraho, rutanditswe ku bisate byamabuye ahubwo rwanditswe ku byinyama, ari byo mitima yanyu. 4.Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo: 5.si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nkaho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa nImana. 6.Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza bisezerano rishya batari abinyuguti, ahubwo ni abumwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo. 7.Nuko rero, niba imitegekere yurupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza nicyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbira mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari ukumwanya muto gusa kugashira), 8.nkanswe imitegekere yUmwuka! Ntizarushaho kugira ubwiza nicyubahiro? 9.Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahawe ubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka! 10.Kuko ubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nkaho ari ubwiza, kuko bwamazweho nubwiza buhebuje bwiyaje hanyuma. 11.Nuko rero, niba ubwiza bwimitegekere ya mbere bwarahindutse ubusa ku bwubwiza bwiya kabiri, noneho igumaho ni yo izarushaho cyane kugira ubwiza. 12.Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane. 13.Ntitumeze nka Mose watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho. 14.Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo nubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. 15.Ahubwo kugeza na nubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo, 16.nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho. 17.Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka wUmwami ari ni ho haba umudendezo. 18.Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bwUmwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nkubwUmwami wUmwuka.
2 Abakorinto 3.18). Maze bakigenda bahura n’abantu babiri bambaye imyenda irabagirana nk’izahabu, kandi mu maso habo harabagirana nk’izuba. Abo bantu bababaza aho baturutse, barabasubiza. Maze bababaza aho baraye, bababaza n’imiruho n’amakuba babonye mu nzira, hamwe n’ibyiza byabafashije; barabibasubiza. Nuko barababwira bati:
haracyari ibintu bibiri biruhije, mukabona gusohora muri rwa rurembo.
Mukristo na mugenzi we babasaba kujyana nabo, barabemerera, ariko barababwira bati: Mukwiriye kuhagezwa no kwizera kwanyu. Bose barajyana, bagera aho bitegeye irembo ry’urwo rurembo.