Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 08-10-2019 saa 01:38:59 | Yarebwe: 3727

Mu buzima tubayeho bwa buri munsi, iminsi ntago isa. Hari igihe tugira iminsi myiza cyane tukumva tumerewe neza, hari n’igihe tugera mu minsi mibi tukanyura mu bikomeye bigoye cyane. Umunsi mubi ni umunsi ubonekera umuntu kugiti cye, bisobanuyeko ntamuntu uhuza n’undi umunsi mubi ku buryo bawufatanya. Bibiliya itwereka uburyo tugomba kwitwara kugirango uwo munsi mubi utadutsinda (Abefeso 6:10-13. Birashoboka ko uyu munsi utarakugeraho, cyangwa wakugezeho, twifashishije ijambo ryImana tugiye kurebera hamwe ibintu byadukomeza kuri uwo munsi udasanzwe.
Umunsi mubi ntago usanzwe koko, Imana ishimwe ko itajya idutererana ku munsi mubi. Zimwe mungero z’abantu uyu munsi wagezeho.
Yosefu uyu munsi wa mugezeho muka potifali ashaka kuryamana nawe (Itangiriro 39:1-23), Yobu uyu munsi wamugezeho satani yamusabye (Yobu 2:1-6), Daniyeli wamugezeho ashyirwa mu rwobo rw’intare (Daniyeli 6:1-28), Saduraka, Meshaki na Abenedego wabagezeho babashyira mu itanura ryaka umuriro (Daniyeli 3:13-27). n’abandi bagiye batandukanye. Nubwo uwo munsi mubi wabagezeho barakomeye ntibihakana Imana nayo kandi yarabashyigikiye.
Umunyarwanda we yaciye umugani ati inzira ntibwira umugenzi, bisobanuye ko uyu munsi mubi utungurana, dukwiye guhora twiteguye kandi twambaye imbaraga kugirango uyu munsi nutugeraho, natwe tuzabashe kunesha tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani, kuko iyo waje, satani ariganya abantu hakavamo kugwa ukava mu byizerwa. Imana ishimwe kuko umunsi mubi utayirushya imbaraga.

Ibi bizatuma dushikama ku munsi mubi kuko Imana ijya ibiduheramo imigisha myinshi.(Gutegeka 2 8:25. Burya koko iyo munsi mubi wakugeho ugutera uburakari bwinshi ariko twige kwishimira mu mwami Imana igihe cyose (Abafilipi 4:4
Birakwiriye ko Dukomeza kwishingira kuri Yesu kristo(Abakolosayi 1:23 kuko ubuzima bwose turimo dukenye Imana kandi ninayo ibutugenera (Abakolosayi 3:17.
Umuririmbyi yararirimbye ati nugamburira mu makuba gukomera kwawe kurihe? uramenye! Birashoboka ko waba uri mu munsi mubi ukaba wumva wacitse intege, ihangane ukomere! wake Imana imbaraga uzirikane ko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira.
Nawe niba utaragera kumunsi mubi, guma kubirindiro ntabwo umwanzi wacu atuje kandi wake imbaraga Imana kuko yiteguye kuziguha.
Imana iragukunda komera kumunsi mubi, komera aho uri. Imana izabiguheramo umugisha.
Imirongo iboneka muri iyi nkuru