Dutekereze kuri iri Jambo
Imana ishimwe ko itumenyesheje ko ubutunzi butagira akagero dutunze bwose tubufite mu nzabya z'ibumba. Izo nzabya z'ibumba ni imibiri yacu ndetse natwe ubwacu. Muri rusange Bibiliya idufata nk'inzabya zimeneka. Ku rundi ruhande, tugomba kumenya ko ubwo butunzi buri mu maboko y'Imana atari twe ubwacu tuburinda ahubwo ko ari Imana idufasha kubwitaho buri munsi. Ntabwo twe ubwacu twashobora kugira icyo tugeraho rwose. Nk'abana b'Imana, dukomeze kwirinda turinda n'ubutunzi twahawe na Kristo
Isengesho
Mana yacu, turagusaba ko wakomeza ukaduha kumenya ko turi imibiri igizwe n'inyama n'amaraso. Kandi tumenye ko ubutunzi twahawe bwose tububitse mu nzabya z'ibumba zimeneka. Tumenye kandi duhishurirwe neza ko Kristo ari we uduha imbaraga akaduha no kumenya neza ko turi abana be. TUbisabye twizeye mu izna rya Yesu Kristo Amena.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo