Dutekereze kuri iri Jambo
Ni byo koko ko igishimwa ku mukristo ari ukurenganira izina ry'Imana aho kurengana azira gukora imirimo idahwitse itajyanye n'ubushake bw'Imana. Abo turi bo ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Muri iyi si irimo ibibazo byinshi cyane cyane ibyo kurenganya abakurikiye Kristo, birakwiye ko twiyemeza tugahitamo igifite umumaro. Tukamenya ko mu rugendo niturenganywa cyangwa tugakorerwa ibibi, Kristo azaba ari mu ruhande rwacu, ariko nidukorerwa ibibi kubera ko twakoze ibibi natwe, nta burenganzira tuba dufite kuri Kristo. Ikindi kandi n'ubwo kubabazwa kwadusatira, igihari ni uko Kristo ari we bendera yacu kandi aduha umugisha akaturwanira intambara uko bwije n'uko bukeye. Nta cyadutandukanya n'urukundo rwa Kristo mu gihe twiyemeje kuba umwe nawe niyo twababazwa. Twibuke ko Ijambo ry'Imana rivuga ko kubabara k'umubiri ari iby'akanya gato, hari aho tuzaba iteka tutababara kandi dufite ubuzima buhoraho
Isengesho
Nyagasani Mana, wowe uha abawe kwihangana, duhe imbaraga tugume muri wowe kandi duhore tuzi neza ko umubabaro ari uw'igihe gito, intambara nazo zigiye gushira. Ibi nitubimenya Mwami wacu, bizaduha imbaraga zo kurwana intambara nziza yo kwizera. Ibi byose tubisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo