Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 02 Gicurasi 2025 — Abefeso 6:12-13 Ejo Hashize Iminsi Yose 12Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. 13Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.Abefeso 6:12-13

Dutekereze kuri iri Jambo

Ninde wabasha gutsinda umwanzi aramutse nta ntwaro z'umuwuka yitwaje ? Mbese uyu yabasha kumenya uwo bahanganye atabiheshejwe na Mwuka wera? Ni uko rero dutware intwaro zose z'umwuka. Umubi azi neza ko turi abanyantege nke, natwe turabizi, ariko se ni iki kiduhesha kunesha ? Iri jambo riraduha akanya ko kwitekereza ho tugafata umwanzuro niba dushaka kunesha koko. Intwaro z'umwuka ni nyinshi, ijambo ry'Imana ritubwira ko Urukundo, Kwizera, Gusenga n'ibindi nk'ibyo bifatanyiriza hamwe kuba intwaro z'Imana. Umuntu udasoma Bibiliya ntiyamenya no kwirinda kuko muri Bibiliya ari ho dukura ibyo byose biduhumuriza bikaduha no kuba abasirikare beza. Ibaze uri umusirikare ukajya ku rugamba udatwaye intwaro ! Cyangwa se ukaba uri umusirikare muri iyi si ya none ukanjya ku rugamba utwaye intwaro gakondo ! Ese wabasha kunesha urwo rugamba ? Niyo mpamvu abakristo natwe dusabwa gutwara intwaro zose z'Imana ngo tubashe kunesha uwo mwanzi. Bitagenze bityo, urugamba rwadutsinda bikarangira twararwaniye ubusa. Benedata mukomere kandi mube abasirikare beza.

Isengesho

Uwiteka Imana, dufashe tube abasirikare beza barwana bazi icyo barwanira kandi uf=duhe kwambara intwaro zose z'Imana mu ntambara turimo. Tuzi neza ko ijambo ryawe ribaza niba umuntu ataba afashe igihe mu ntambara iyo ari mu isi. Ibyo turabisobanukiwe kuko twabwiwe kenshi ko urugamba turiho atari uw'umubiri n'amaraso ahubwo ari urwo mu mwuka. Ntituzi neza aho twajya tutagufite murengezi, gusa tuziko iyo utaba mu ruhande rwacu umwanzi aba yaratumize bunguri tukaba tutakibukwa. Tube hafi Mana yacu, utwigishe gutwara intwaro zikwiye no kumenya kuzikoresha mu gihe gikwiriye. Tubisabye twizeye mu izina rya Yesu Kristo, Amena

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>02 Gicurasi 2025

Ibitekerezo