Dutekereze kuri iri Jambo
Kugirango ibitangaza bikoreke bisaba ko tubanza kwiyeza. Burya akenshi turasenga ntidusubizwe bitewe nuko hari ibiba bidatunganye mu mitima yacu, biradusaba guhora twiyeza ngo tubone ibitangaza by'Imana yacu. Ibi Yosuwa yabivuze kuko Abisilaheli icyo gihe bari batejejwe, ntabwo byari gushoboka ko Imana ikora imirimo yayo mu banyabyaha, byabasabaga kubanza kwiyeza kugirango Imbaraga zayo n'ibitangaza byayo bikoreke. Natwe ni uko. Tugomba kwiyeza mbere yo gushaka ko ibitangaza bikoreka muri twe.
Isengesho
Uwiteka Mana, twereze imitima kugirango ibitangaza bikoreke muri twe kandi n'ibyananiranye nabyo bitungane, kuko umutima wejejwe ariwo uzakubona
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo