Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 03 Mata 2025 — Yesaya 26:9 Ejo Hashize Iminsi Yose Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka.Yesaya 26:9

Dutekereze kuri iri Jambo

Ijambo ry'Uwiteka riratubwira ngo yemwe abashaka uwiteka ntimugacogore, bityo rero dukwiye gushaka Uwiteka igihe cyose kandi tudacogora, yaba ku manywa cyangwa ni joro, umutima wacu ugahora utunzwe n'iby'ijuru ngo kuko amategeko y'Uwiteka iyo ari mu baturage b'isi abazanira gukiranuka. Nidutwara amategeko y'Imana mu mitima yacu azatuzanira agakiza ndetse no gukiranuka.

Isengesho

Uwiteka, dushoboze kwitondera amategeko yawe kandi tuyandike ku nkingi z'imitima yacu kuko aribwo tuzabona gukiranuka kwawe.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>03 Mata 2025

Ibitekerezo