Dutekereze kuri iri Jambo
Yesu yanga icyaha urwango rukomeye cyane, nta kintu yanga nk'icyaha ariko yatugaragarije urukundo rukomeye ubwo yadupfiraga turi abanyabyaha kugira ngo uwizera izina rye akareka icyaha azabone ubugingo buhoraho. Ni ikintu gikomeye kuko nta mwana w'umuntu wagikora, wenda umuntu yapfira umunyangeso nziza ariko nta muntu wapfira umunyangeso mbi. Hashimwe umwami Yesu wadupfiriye turi abanyabyaha.
Isengesho
Yesu Kristo tugushimiye urukundo utugaragariza tugushimiye ko wemeye kumena amaraso yawe ukadupfira turi abanyabyaha turagusabye ngo imitima yacu uyogeshe amaraso yawe kandi udushoboze gutsinda icyaha.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo