Dutekereze kuri iri Jambo
Imana ntago yishimira kubona hagati y'abantu harimo urwango. Nk'uko Imana yaduhaye itegeko rivuga ngo "ukunda Imana akunde mugenzi we" rero utubahiriza itegeko ahabwa n'Imana ntago aba ayikunda kandi ntiwakunda Imana utigeze ubona wanga mugenzi wawe ubonesha amaso yawe. Rero niba dushaka gukunda Imana yabanje kudukunda, nitubanze dukunde bene data. Kandi itubwira ko mu rukundo hatabamo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganyije rumara ubwoba. Niba dukunda iyo Mana ntago dukwiye kugira ubwoba bwo kuyihamya imbere y'abantu naho batwanga. Kandi hari ibihembo by'abazitwara neza m'urugendo rujya mu ijuru.
Isengesho
Yesu Kristo Mwami wacu turagusabye ngo udushoboze gukunda bene data kandi utumare ubwoba nk'uko nawe urukundo rwawe warutugaragarije udupfira ku musaraba.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo