Dutekereze kuri iri Jambo
Abantu barama igihe gito, none umuntu aba ahumeka neza ejo bikaba byarangiye (akaba atagihumeka/akaba yapfuye), bityo rero ntidukwiye kwishingikiriza ku bantu. Abantu barahinduka, none akwemerera ikintu nyuma y'igihe gito akisubiraho. Hari igihe umuntu agera mu bibazo k'uburyo nta mwana w'umuntu wabimukuramo. Uwiteka niwe wenyine ushohora byose, ahoraho, ntahinduka, ntabibazo byamunanira. Tumwishingikirizeho kuko abamuhungiyeho ntacyo bamuburana kandi nta kibi cyabasha kubageraho.
Isengesho
Uwiteka ni wowe duhungiyeho kuko abana b'abantu ntacyo batumarira, turakwinginze ngo ubane natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi buruhije, uduhaze amahoro n'umunezero, uburinzi buturuka mu gihugu cyo mu ijuru buduhoreho. AMENA
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo