Dutekereze kuri iri Jambo
Uwiteka ni mwiza, ni uwigikundiro imbabazi ze ntizigira akagero, urukundo rwe ntirurondoreka, akwiye impundundu akwiye kuririmbirwa, gutambirwa n'abana ndetse n'abakuru, abakobwa n'abahungu, abagore n'abagabo, abakecuru n'abasaza, abakomeye n'aboroheje kuko urukundo agira nirwo rutubeshejeho. Iyaba Uwiteka atariwe wari mu ruhande rwacu ababisha bacu baba baratumize bunguri. Ibyiza Uwiteka atugirira ntitwabona icyo tumwitura. Atwitaho ntacyo twamuhaye atari uko dukiranuka, ni imbabazi n'urukundo atugirira.
Isengesho
Uwiteka tugushimiye urukundo, imbabazi n'ubuntu utugirira turi babi atari uko dukiranuka nta nicyo twatanze ariko ukaturemera ibyishimo, isi yose iguhe icyubahiro.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo