Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 10 Mata 2025 — Filemoni 1:25 Ejo Hashize Iminsi Yose Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu, Amen.Filemoni 1:25

Dutekereze kuri iri Jambo

Kubaho turi mu is tuba dufashe igihe mu ntambara, niko umwanditsi yavuze. Ariko se iyo turi kumwe na Kristo, ubwoba bwava he ? Mu mahoro, mu byishimo no mu mubabaro kubana na Kristo ni ingenzi kandi nibyo biduha gutuza tukumva tunesheje rwose. Ubuntu bwe buraduhagije kandi butubereye byose twakenera mu gihe cyose. Imitima yacu nihazwa n'ubuntu bwe, natwe tuzabaho mu mahoro ndetse tuzabasha kugera ku ntego zacu zose. Ubuntu bw'umwami wacu Yesu Kristo n'amahoro ye atanga bihorane natwe iteka ryose nk'uko ijambo rye ribivuga. Amena

Isengesho

Mwami Mana yacu, turagusabye ngo duturane nawe mu mitima yacu. Amahoro utanga, ubuntu ugira byose biduhoreho tube abana bawe wishimira. Ibi tubisabye twiseye ko ugiye kubidukorera mu izina rya Yesu Kristo, Amena

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>10 Mata 2025

Ibitekerezo