Dutekereze kuri iri Jambo
Twebwe abamenye Imana ntabwo dukwiye gucogozwa n'ibirushya umuntu w'inyuma ari we mubiri kuko umuntu w'imbere ni we ufite umumaro muri iy'isi irimo umubabaro mwinshi, ariko umubabaro ni uw'igihe gito tukigira mu ijuru, kandi mu ijuru nta mu babaro n'urupfu. N'aho uyu mubiri wapfa ugashiraho dufite icyizere ko Yesu watsinze urupfu azatuzura tukabana mu ijuru ry'amahoro. Bityo rero ntidukwiye gutinya ikintu cyibabaza umuntu w'inyuma ahubwo dukwiye kubyihanganira ntibidutere gucumura ngo bizatubuze ijuru.
Isengesho
Uwiteka Nyiringabo ndagusabye ngo udukomereze muri wowe twe gucogozwa n'imibabaro yo muri iy'isi imitima yacu igushimishe. Umuntu wacu w'imbere akomeze kuba mushya.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo