Dutekereze kuri iri Jambo
Twebwe abatuye isi yuzuye ibigeragezo dukwiye kumenya ko kugeragezwa ko kwizera kwacu gutera kwihangana. Iyo duciye mu kigeragezo tukizera Imana ishobora byose ireba kwizera ufite ikagusubiza. Mu gihe haje ikindi kigeragezo bituma wihangana kuko uba uziko hari ubutabazi buturuka k'Uwiteka, bityo rero ntabwo dukwiye kwitotomba mu kigeragezo ahubwo dukwiye kwihangana kuko ku iherezo hari Imana yiteguye kudutabara.
Isengesho
Data wa twese uri mu ijuru twebwe abana b'abantu turi abanyantege nke ariko turagusabye ngo udushoboze kwihangana mukigeragezo kugeza ubwo uzagaruka ugasanga tugishikamye maze tukakira ingororano z'abihanganye.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo