Dutekereze kuri iri Jambo
Naho ibigeragezo byaba byinshi intabambara nazo zikaba nyinshi ntidukwiye gucika intege ngo dusubire inyuma ngo turimbuke kuko kurimbuka ni ho hari umubabaro mwinshi n'agahinda kenshi kuruta imibabaro n'agahinda twabonera muri iy'isi, ahubwo dukwiye kwizera kugirango tuzakize ubugingo bwacu, twigire iwacu mu ijuru, ahataba imiruho, aho tuzahanagurwa amarira twaririye muri iyi si tugahora mu munezero utazigera ushira.
Isengesho
Uwiteka Mana yacu, muri iyi si hari byinshi byaduca intege ariko turagusabye ngo uduhe imbaraga uturinde gusubira inyuma kugeza umunsi uzazira uzasange tukikwizera. Tubigusabye mu izna rya Yesu Kristo, Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo