Dutekereze kuri iri Jambo
Uwiteka niwe Mana ibihe byose. Nta kiremwa cyose kibaho cyangwa cyanayeho n'ibizabaho kitaremwe na we. Gukira kwacu nabyo ni We wabikoze adukirishije amaraso ya Yesu Kristo. Ese uhereye kuri ibyo byose yadukoreye, ninde wo guhabwa ishimwe ? Si uwo Mwami Imana yacu ? Ninde twakwamamaza tugaha impundu atari we ? Reka tubivuge cyane kandi tubyamamze hose ko Umwami Imana yacu ari nyir'icyubahiro, nyir'ubushobozi, kuganza n'ubutware byose ari ibye uhereye kera kose ukageza iteka. Nta wamubanjirije ndetse nta n'uzamuheruka kuko we ubwe yivugiye ko ari uwa mbere akaba n'iherezo (Alfa na Omega). Uwahozeho, uriho kandi uzahoraho. Imana yacu ihabwe icyubahiro
Isengesho
Uwiteka, ni wowe ukwiye icyubahiro, gushimwa ndetse no gushyirwa hejuru. Amahanga yose natwe ubwacu twifatanije n'abamalayika n'ibizima ndetse n'abera bose tuvuga tuti "Uwera Uwera". Wowe uhoraho, uriho kandi uzahoraho iteka ryose. Tukuramburiye amaboko tuvuga ngo nta wundi uhwanye nawe. Habwa icyubahiro wowe nyir'ibihe.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo