Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 22 Mata 2025 — Matayo 10:22 Ejo Hashize Iminsi Yose 22Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.Matayo 10:22

Dutekereze kuri iri Jambo

Iri jambo Yesu yaribwiye abigishwa be ashaka kubakomeza. Si abigishwa b'icyo gihe gusa ahubwo natwe riratureba. Mbese umunsi wemeye Kristo, abantu ntibatangiye kukwibazaho, abandi bakakubwira ko wataye umutwe? Hari n'abanzwe n'abavandimwe n'inshuti kandi n'ubu baracyahari. Abenshi barishwe, abandi baterwa amabuye, abandi bacibwa mu miryango yabo abandi bangwa n'abavandimwe. Ntabwo bitangaje rero ko ibyo byatubaho nk'abaKristo kuko yarabitubwiye, gusa yongeyeho ati Uwihangana akageza imperuka niwe uzakizwa. Mbese kwihangana kwawe kurakomeye !! Mwene data umubabaro unyuramo ntutume utihangana ngo ugeze imperuka, kuko niwihangana uzakizwa. iryo ni isezerano rikomeye Yesu yadusigiye nk'abigishwa be b'iki gihe.

Isengesho

Uwiteka Imana, abantu bawe bari kurenganywa mu isi yose bazira izina ryawe, isi yarabanze kugeza n'aho batotezwa, gusa tuzi ko ibyo byose hahirwa ubyihanganira akageza imperuka kuko azakizwa. None Mwami wacu turagusaba imbaraga, twe ubwacu ntitwakwishoboza, ariko nuduha imbaraga, tuzashobora kugeza ku mperuka. Tuzi neza ko udukunda, none Mwami bana natwe muri ibyo bihe bikomeye, Amena

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>22 Mata 2025

Ibitekerezo