Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 28 Werurwe 2025 — 1 Petero 1:18-19 Ejo Hashize Iminsi Yose Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo1 Petero 1:18-19

Dutekereze kuri iri Jambo

Twacungujwe amaraso y'umwana w'Imana Rurema umutegetsi w'isi n'ijuru wemeye gusiga ubwiza n'icyubahahiro yari afite mu ijuru akaza muri iy'isi mbi yuzuye umuruho n'ibyaha, akamera kudupfira urupfu rubi ngo natwe tuve mu byaha kugirango azatujyane kwa se mu ijuru. Ayo maraso yamennye ni ay'igiciro cyinshi, amafaranga arangirika ariko yo ntiyangirika rero ntago dukwiye kuyatesha agaciro. Twirinde icyaha kugirango umugambi Yesu adufiteho wo kutujyana mu ijuru azawugereho.

Isengesho

Mwami Yesu turakwinginze ngo utwoze imitima yacu, uyogeshe amaraso yawe wamennye ku musaraba kandi uduhe imbaraga zo gutsinda icyaha kugeza ubwo uzasange twiteguye.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>28 Werurwe 2025

Ibitekerezo