Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 29 Werurwe 2025 — Matayo 6:19-20 Ejo Hashize Iminsi Yose "Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe,Matayo 6:19-20

Dutekereze kuri iri Jambo

Umuntu abika ubutunzi bwe mu isi ariko igihe kikagera abajura bakabwiba agasigara ababaye. Hano ku isi ntaho wabika utunzi bwawe hatagera abajura, ariko uwabitse ubutunzi bwe mu ijuru aba abitse ubutunzi bwe ahantu hatagera inyenzi, ingese n'abajura bitagera. Kubika ubutunzi bwawe mu ijuru ni ugukora ibyo Imana ishima, ukirinda gukora ibibi, iyo ubikoze gutyo mugihe gito uba ufite hano ku isi, urahava ukimukira mu ijuru ahataba umubabaro, ahataba amarira, ahataba inzara aho uzaba mumunezero w'iteka ryose mu bwami busumba ubundi bwose bwo mu isi.

Isengesho

Uwiteka turagusabye ngo udushoboze kubitsa ubutunzi bwacu mu ijuru, udushoboze gukora ibyo ushima nibyo ushaka ku iherezo rya byose uzaduhe kuzaba mu bwami bwawe bw'umunezero.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>29 Werurwe 2025

Ibitekerezo