Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 30 Mata 2025 — Itangiriro 1:27 Ejo Hashize Iminsi Yose 27Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.Itangiriro 1:27

Dutekereze kuri iri Jambo

Imana irema umuntu mu ishusho yayo nk'uko ibyanditswe bivuga. Mbese umuntu asa n'Imana mu buhe buryo? Mbese Imana igira umubiri ngo tuyigereranye n'umuntu ? Mbese ubonye umuntu aba abonye Imana niba koko Umuntu asa n'Imana ? Ibi ni ibibazo wakwibaza kandi nanjye nakwibaza. Igihari ni uko mu gihe cyo kurema Imana yavuze iti tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe. Ibi bivuze iki ? Kugira ishusho y'Imana ntibivuze ko dufite umubiri nk'uw'Imana. Ahubwo bivuze ko Imana yaduhaye ububasha nk'ubwayo kandi ko tubayeho ubuzima nk'ubana bayo. Ijambo ryayo hari aho rivuga riti "Mbese ntituri utumana duto?". Kuba dufite ububasha bwo gutegeka no kuyobora ibiri ku isi byose, tukaba ari twe biremwa bifite umwuka w'Imana bitugaragariza ko natwe twaremwe mu ishusho yayo. Kuba Kristo yaremeye akaza akaba umuntu nkatwe, agafata umubiri, akabaho mu isi nk'uko natwe tubaho bitwereka ko koko turi mu ishusho yayo. Ntabwo umwana w'Imana yari kwemera kuza kuba mu isi irimo ibiremwa bidasa nayo, kandi no kuba yaratwitangiye nabyo ni ibyerekana ko turi abana b'Imana koko.

Isengesho

Mana Data wa twese, turasaba imbaraga zawe ngo duhore dusobanukiwe neza ko turemwe mu ishusho yawe. Twerekane urukundo wadukunze kandi tugaragaze ishusho yawe aho turi hose. Duhe kutangiza ubwo bwiza waduhaye. Tumenye ko ari wowe mugenga wa byose kandi ibyiza dukora tubikora kuko turemwe mu ishusho yawe. Ibyo tubisabye mu izina rya Yesu Kristo, amena

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>30 Mata 2025

Ibitekerezo