Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 30 Werurwe 2025 — Imigani 16:9 Ejo Hashize Iminsi Yose Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.Imigani 16:9

Dutekereze kuri iri Jambo

Imitima yacu yemerewe gutekereza urugendo tunyuramo, Imana ntibangamira amahitamo y'umuntu. Imana ishyira inzira ebyiri imbere y'umuntu hanyuma akihitiramo. Duharanire guca mu nzira nziza Uwiteka nawe azayituyoboramo ayiturindiremo. Icyo dusabwa ni uguhitamo neza gusa Uwiteka akatugenda imbere, ahataringaniye akaharinganiza. Inzira nziza ni inzira igana mu gihugu cyo mu ijuru.

Isengesho

Uwiteka turagusabye ngo udushoboze guhitamo neza uturinde amahitamo mabi, Umwuka wawe wera abe ari wo utuyobora mu mahitamo yacu. AMENA

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>30 Werurwe 2025

Ibitekerezo